Btewe n’uburyo baba bazwi hirya no hino ku isi, kuvugwaho inkuru y’uko yapfuye birihuta kandi bikamenyekana vuba ariko benshi mu byamamare byagiye bivugwa ko byitabye Imana nyamara ari bazima.
Muri uru rutonde, turagaruka ku byamamare bimwe na bimwe byavuzweho ko byapfuye, akenshi biguye mu mpanuka ariko nyuma bikaza kugaragara ko bakiri bazima.
Nkusi Thomas uzwi nka Yanga
Hari tariki 21 Mata (ukwezi kwa 4) uyu mwaka mu Rwanda ku mbuga nkoranyambaga hasakaye inkuru ivuga ko umukinnyi wa filime, akaba anazwi cyane mu kuzisobanura Nkusi Thomas wamamaye cyane nka Yanga yitabye Imana aguye mu mpanuka y’imodoka, gusa byaje kugaragara ko ari ibihuha bitazwi uwaba yarabiteje.
Abantu benshi kuri Facebook bari baheranwe n'agahinda bazi ko Yanga yapfuye
Ubwo twahuraga tariki 25 Mata nyuma y’iminsi 4 ibyo bihuha bivuzwe, ubwe yadutangarije ko atazi aho byaturutse, gusa mu gihe byavugwaga abantu benshi bari bababaye cyane dore ko Yanga ari umwe mu byamamare bikundwa na benshi mu Rwanda.
Tariki 25 Mata, Yanga yagaragaye mu muhango wo kwizihiza umunsi mpuzamahanga w'umutungo bwite mu by'ubwenge abantu benshi baratungurwa bari bazi ko yapfuye
Jackie Chan
Umukinnyi wa filime w’umushinwa Jackie Chan wamenyekanye cyane mu myaka ishize muri filime zinyuranye nka Spy Next Door, Mr. Nice Guy n’izindi nawe ni umwe mu byamamare byavuzwe ko byitabye Imana inshuro zirenze imwe kandi ari muzima.
Jackie Chan nawe ibyo gupfa kwe ntiyigeze yiyumvisha aho byaturutse
Mu kwezi kwa Kamena (ukwa 6), n’ukwakira (ukwa 10) umwaka ushize, ni amezi yaranzwe n’inkuru zikura umutima abakunzi ba Jackie Chan aho bavugaga ko yitabye Imana ariko bikaza kugaragara ko ari ibihuha byanyomojwe na nyir’ubwite.
Sylvestre Stallone
Umukinnyi wa filime w’umunyamerika wamenyekanye nka Rambo nawe ni umwe mu bahuye n’ibi bibazo.
Ni inshuro nyinshi nawe yagiye avugwaho gupfa, iya hafi aha ikaba ari tariki 25 Kanama aho ku mbuga nkoranyambaga by’umwihariko Facebook hatembereye inkuru zivuga ko yitabye Imana azize impanuka y’imodoka mu gace ka Queensland muri Australia gusa byaje kugaragara ko ari ibinyoma.
Chris Brown
Uyu musore w’umuririmbyi nawe yabaye umwe mu byamamare byabeshyewe ko byitabye Imana kandi ari muzima.
Mu mwaka wa 2012 ku mbuga nkoranyambaga hatambutse amakuru avuga ko Chris Brown yitabye Imana ndetse biranakomera bigera no ku rubuga rwa Youtube aho abantu bashyiragaho amashusho yerekana iby’urupfu rwa Chris Brown ariko biza kugaragara ko ari ibinyoma.
Dwayne 'The Rock' Johnson
Mu kwezi kwa 4 uyu mwaka, umukinnyi wa filime Dwayne Johnson uzwi ku mazina ya The Rock wamenyekanye cyane muri filime za Fast & Furious byatangajwe ko yitabye Imana azize impanuka y’imodoka mu gihugu cya Nouvelle Zelande aho yari gukina filime gusa sibyo kuko byaje kugaragara ko ari ibihuha.
The Rock ni umwe mu byamamare byavuzwe ko byitabye Imana bikaza kurangira ari ibihuha
Ni benshi mu byamamare byagiye bivugwaho gupfa bikaza kugaragara ko ari ibihuha, gusa benshi bibaza impamvu aricyo kintu cyabavuzweho, benshi bakaba bavuga ko aribyo biba byahimbye ibi binyoma kugira ngo bivugwe mu itangazamakuru.
Mutiganda Janvier
TANGA IGITECYEREZO