Ibyo umuhanzi Big Fizzo yakoze, byatunguye benshi mu gihugu cy’u Burundi, aho uyu mugabo kuri ubu yamaze kugurira nyina umubyara imodoka yo kugendamo.Icyatunguye abantu, nk’uko tubikesha urubuga rwa Afrifame.bi, ni uko uyu mugabo aguriye nyina imodoka mu gihe we kugeza ubu nta mudoka ye bwite aratunga.
Mugani Desire wamenyekanye cyane nka Farious cyangwa se Big Fizzo yemeje aya makuru y’uko yaguriye imodoka nyina umubyara ari nawe mubyeyi rukumbi asigaranye.
Iyi niyo modoka, Big Fizzo yaguriye nyina
Ubwo ikinyamakuru Afrifame.bi cyabazaga Big Fizzo impamvu yamuteye kugurira nyina imodoka mu gihe nawe ubwe atarayitunga. Yagize ati “Mama yamvyaye vyari ngombwa y’uko ntangura kuriwe, hama jewe nkakurikira ,kubera ubu ndimu Burundi ndayikoresha nihagera ko nsubira inyuma SONY azoca ayimushira i Makamba ."
Big Farious avuga ko nawe imodoka ye iri bugufi, akaba agishaka ibipapuro bimwe na bimwe byayo kugirango atangire ayikoreshe ku buryo mu minsi ya vuba azaba ayifite gusa mu gihe atarayibona ngo arimo araba yifashishije iyi yaguriye nyina umubyara.
Iyi niyo numero iranga iyi modoka
Nyina wa Big Fizzo asanzwe atuye mu Ntara ya Makamba mu Majyepfo y’igihugu naho se hakaba hashize imyaka y’itabye Imana.
Nizeyimana Selemani
TANGA IGITECYEREZO