RFL
Kigali

Bamwe mu bakobwa b'abanyarwandazi bagiye batezwa imbere bakanagirwa ibyamamare n'uburanga bwabo

Yanditswe na: Editor
Taliki:16/09/2014 13:55
21


Mu Rwanda kimwe no mu bindi bihugu bitandukanye ku isi, uburanga bw’abakobwa ni kimwe mu bishobora guteza imbere ubucuruzi kandi nabo ubwabo bukabinjiriza amafaranga atari macye, by’umwihariko abanyarwandakazi nabo bakaba baratangiye kujya babona amafaranga aturutse mu buranga bwabo.



N’ubwo mu Rwanda ibijyanye no kwamamaza bitaritabirwa cyane ngo ibigo bikomeye bimenye ko bishobora kubyaza umusaruro ubwiza bw’abanyarwandakazi mu kubakoresha bamamaza, hari bamwe mu bakobwa bagiye batezwa imbere n’uburanga bwabo ndetse burushaho gutuma baba ibyamamare, uretse kuba bo ubwabo byarabagiriye akamaro n’ibigo bagiye bakorana nabyo byabyungukiyemo.

Butera Knowless

knowless

Butera Knowless ni umuhanzikazi nyarwanda ukundwa n’abatari bacye, n’ubwo umuziki we ufite abawukunda benshi bamukundira imiririmbire ye, uburanga afite nabwo ni kimwe mu byagiye bimwongerera igikundiro binateza imbere muzika ye imaze kugera ku rwego rushimishije kandi ikundwa n'abantu b'ingeri zose. Uyu muhanzikazi wagiye yegukana ibihembo bitandukanye muri muzika, anakoreshwa n’ikompanyi ya MTN Rwanda nka Ambasaderi wayo aho akoreshwa ku byapa bitandukanye byamamaza iyi kompanyi y’itumanaho, uwavuga ko uburanga bwe buri mu byamuteje imbere ntiyaba abeshye.

knowless

Uburanga bwa Knowless ni kimwe mu bimwongerera igikundiro

Uburanga bwa Knowless ni kimwe mu bimwongerera igikundiro

Iyi foto ya Knowless iri ku byapa byamamaza bya MTN

Iyi foto ya Knowless iri ku byapa byamamaza bya MTN

Sacha Kat

Gasaro Sandrine yamenyekanye nk’umuhanzikazi nyarwanda ku izina rya Sacha Kat, akaba yarahoze ari umukunzi wa Nizzo wo muri Urban Boys. Uyu muhanzikazi nawe uburanga bwe na mbere yo kwinjira muri muzika bwamuhesheje guhabwa akazi na MTN Rwanda aho yagaragaraga ku byapa biyamamaza. Kuri ubu aherutse kubyara, ndetse hashize n’iminsi atagarara cyane kuko yari amaze igihe atwite.

Sacha

Sacha Kat ni umwe mu banyarwandakazi batejwe imbere n'uburanga bwabo

Sacha Kat ni umwe mu banyarwandakazi batejwe imbere n'uburanga bwabo

Sacha ku byapa byamamaza MTN

Sacha ku byapa byamamaza MTN


Miss Mutesi Aurore

Uretse kuba uburanga bwe buri mu byamuhesheje kwegukana ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda mu mwaka wa 2012, Mutesi Kayibanda Aurore yanahawe akazi ko kwamamaza ikompanyi y’itumanaho ya Airtel Rwanda anabereye ambasaderi kuva mu mwaka ushize wa 2013 kugeza ubu. Muri uyu mwaka wa 2014, mugenzi we Akiwacu Colombe wegukanye iri kamba muri uyu mwaka nawe yari yagize amahirwe yo kugaragara yamamaza Airtel Rwanda ariko biza gukomwa mu nkokora n’uko icyapa bagaragayeho basoma King James ku itama cyaje kunengwa kigakurwaho.

aurore

aurore

Miss Mutesi Aurore ni umwe mu bakobwa bazwiho kugira uburanga burangaza benshi

Miss Mutesi Aurore ni umwe mu bakobwa bazwiho kugira uburanga burangaza benshi

Uretse Miss Mutesi Aurore, abandi bakobwa batadukanye nabo bagiye bahabwa amafaranga n’uburanga bwabo nyuma yo gutsindira kuba ba nyampinga b’ibigo cyangwa ibice bitandukanye baherereyemo.

Miss Akiwacu Colombe nawe yigeze kujya ku byapa byamamaza Airtel ariko ntibyamaze igihe hanze

Miss Akiwacu Colombe nawe yigeze kujya ku byapa byamamaza Airtel ariko ntibyamaze igihe hanze

N’ubwo bigaragara ko mu Rwanda ibyo gukoresha abakobwa mu kwamamaza bitaratera imbere, hari byinshi bifasha mu iterambere cyane cyane iry’ubucuruzi bityo abakobwa b’abanyarwandakazi ubwabo bagakwiye kubigiramo uruhare uburanga bwabo bakabubyaza umusaruro mu buryo bwo kwiyubahisha, urugero bakaba bakwibumbira nko mu matsinda yakira abantu mu birori bikomeye (Protocol) nabyo ubwabyo bikabinjiriza amafaranga, ikindi kandi imyambarire ibagaragaza neza kurushaho ikabubahisha yatuma ibigo by’ubucuruzi birushaho kubabonamo ubukungu bikeneye.

Manirakiza Théogène






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • henry9 years ago
    Aurore niwe mbona ubahiga naho knowless nta kintu de special afite cyane
  • mutesi9 years ago
    Wow tha. Is so good pe mukorere imbere Natwe tubafate kuko bamwe muri Twe iyo mvuga Niyo dukora Ariko ikibazo murwanda iyo Uje urakora ikintu nkicyo benshi babibona nabi Nge rwose Mbonye uko mbona uko shir. Iryo Shirahamwe murwanda narikora pe
  • Marc Nizeyimana 9 years ago
    Bravo Sisters Mukomerezaho Muduserukire Nku Rwagasabo .
  • 9 years ago
    Akiwabo si mwiza pe
  • henry9 years ago
    Aurore niwe mbona ubahiga naho knowless nta kintu de special afite cyane
  • bonny9 years ago
    aurore ni agatangaza peee naho abandi bo I can not comment.
  • ant9 years ago
    ntimugapinge muramuruta?knowless courage
  • kate9 years ago
    ariko se kuki murwanda haba ikimenyane? natwe tuba dushaka kujya ku byapa kuko turi beza ariko tukayoberwa aho babisabira. turasab ko mwadufasha mukabwira ibyo bigo bikajya bihamagara tuka muri interview.
  • 9 years ago
    colombe ni mubi cyane
  • 9 years ago
    No! Colombe si mwiza, arasanzwe!
  • nepo9 years ago
    nibeza se kurusha nde? abo nibo babonye kuko nabo bigaragaje naho hari abandi bezaaaaa badashaka kugaragara.umwiza ni ange kagame abandi zero!
  • kiza9 years ago
    Usibye aurore ntawundi mbonye
  • kagame9 years ago
    Ngo kabebe??????!!!!!!! Hahaaaahaaaahhha ntimuzi aho abana bari
  • aline9 years ago
    Usibye kayibanda abandi wapi rwose sha Kigali ifite abana beza PE Knowles atanakora muntoki.
  • ange9 years ago
    yewe sindi aha ariko colombe arasekeje pe!!!!!!!
  • intwarane rwabugiri9 years ago
    butera knowless forever in my heart, ilv her serious
  • vuningoma9 years ago
    Ibaze Ngo Knowles nimwiza utaramwegera niwe mwakwifatira nigice kabuhariwe agitangira kuririmba yajyaga yiterekesha amaso none muzongere mubimwibutse.
  • Umwali j9 years ago
    Aurore nimwiza cyane,twarabyirukanye umwana ushimishije cyane, aurore courage rata
  • leanne9 years ago
    mutesi arabarusha bose na gaface kari vierige
  • leane9 years ago
    mutesi arabarenze bose nagakara ke keza.





Inyarwanda BACKGROUND