Mu Rwanda kimwe no mu bindi bihugu bitandukanye ku isi, uburanga bw’abakobwa ni kimwe mu bishobora guteza imbere ubucuruzi kandi nabo ubwabo bukabinjiriza amafaranga atari macye, by’umwihariko abanyarwandakazi nabo bakaba baratangiye kujya babona amafaranga aturutse mu buranga bwabo.
N’ubwo mu Rwanda ibijyanye no kwamamaza bitaritabirwa cyane ngo ibigo bikomeye bimenye ko bishobora kubyaza umusaruro ubwiza bw’abanyarwandakazi mu kubakoresha bamamaza, hari bamwe mu bakobwa bagiye batezwa imbere n’uburanga bwabo ndetse burushaho gutuma baba ibyamamare, uretse kuba bo ubwabo byarabagiriye akamaro n’ibigo bagiye bakorana nabyo byabyungukiyemo.
Butera Knowless
Butera Knowless ni umuhanzikazi nyarwanda ukundwa n’abatari bacye, n’ubwo umuziki we ufite abawukunda benshi bamukundira imiririmbire ye, uburanga afite nabwo ni kimwe mu byagiye bimwongerera igikundiro binateza imbere muzika ye imaze kugera ku rwego rushimishije kandi ikundwa n'abantu b'ingeri zose. Uyu muhanzikazi wagiye yegukana ibihembo bitandukanye muri muzika, anakoreshwa n’ikompanyi ya MTN Rwanda nka Ambasaderi wayo aho akoreshwa ku byapa bitandukanye byamamaza iyi kompanyi y’itumanaho, uwavuga ko uburanga bwe buri mu byamuteje imbere ntiyaba abeshye.
Uburanga bwa Knowless ni kimwe mu bimwongerera igikundiro
Iyi foto ya Knowless iri ku byapa byamamaza bya MTN
Sacha Kat
Gasaro Sandrine yamenyekanye nk’umuhanzikazi nyarwanda ku izina rya Sacha Kat, akaba yarahoze ari umukunzi wa Nizzo wo muri Urban Boys. Uyu muhanzikazi nawe uburanga bwe na mbere yo kwinjira muri muzika bwamuhesheje guhabwa akazi na MTN Rwanda aho yagaragaraga ku byapa biyamamaza. Kuri ubu aherutse kubyara, ndetse hashize n’iminsi atagarara cyane kuko yari amaze igihe atwite.
Sacha Kat ni umwe mu banyarwandakazi batejwe imbere n'uburanga bwabo
Sacha ku byapa byamamaza MTN
Miss Mutesi Aurore
Uretse kuba uburanga bwe buri mu byamuhesheje kwegukana ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda mu mwaka wa 2012, Mutesi Kayibanda Aurore yanahawe akazi ko kwamamaza ikompanyi y’itumanaho ya Airtel Rwanda anabereye ambasaderi kuva mu mwaka ushize wa 2013 kugeza ubu. Muri uyu mwaka wa 2014, mugenzi we Akiwacu Colombe wegukanye iri kamba muri uyu mwaka nawe yari yagize amahirwe yo kugaragara yamamaza Airtel Rwanda ariko biza gukomwa mu nkokora n’uko icyapa bagaragayeho basoma King James ku itama cyaje kunengwa kigakurwaho.
Miss Mutesi Aurore ni umwe mu bakobwa bazwiho kugira uburanga burangaza benshi
Uretse Miss Mutesi Aurore, abandi bakobwa batadukanye nabo bagiye bahabwa amafaranga n’uburanga bwabo nyuma yo gutsindira kuba ba nyampinga b’ibigo cyangwa ibice bitandukanye baherereyemo.
Miss Akiwacu Colombe nawe yigeze kujya ku byapa byamamaza Airtel ariko ntibyamaze igihe hanze
N’ubwo bigaragara ko mu Rwanda ibyo gukoresha abakobwa mu kwamamaza bitaratera imbere, hari byinshi bifasha mu iterambere cyane cyane iry’ubucuruzi bityo abakobwa b’abanyarwandakazi ubwabo bagakwiye kubigiramo uruhare uburanga bwabo bakabubyaza umusaruro mu buryo bwo kwiyubahisha, urugero bakaba bakwibumbira nko mu matsinda yakira abantu mu birori bikomeye (Protocol) nabyo ubwabyo bikabinjiriza amafaranga, ikindi kandi imyambarire ibagaragaza neza kurushaho ikabubahisha yatuma ibigo by’ubucuruzi birushaho kubabonamo ubukungu bikeneye.
Manirakiza Théogène
TANGA IGITECYEREZO