RFL
Kigali

Bamwe mu ba Islamu bamuhaye akato kuko akina ari umurokore mu ikinamico Urunana. Byinshi utari uzi kuri Mugisha mu ikinamico Urunana.

Yanditswe na: Denise Iranzi
Taliki:25/07/2014 7:37
9


Mukeshimana Mussa abantu benshi bamumenye nka Mwalimu Mugisha cyagwa se papa Samweli, ufite abana 5 yabaranye na Kabanyana wahukanye kubera kwanga indahekana, urera abana 2 ba nyakwigendera Munyakazi barimo uwitwa Nyiraneza ndetse akaba afite n’umukozi wo murugo witwa Yvonna, mu ikinamico Urunana.



Mukeshimana yavutse ku wa 15 Gicurasi, 1969. Ni umugabo wubatse, afite umugore umwe n’abana 5 umukuru afite imyaka 20, umuto afite imyaka 13 bakaba batuye mu Kiyovu mu mudugudu wa Cercle Sportif.

Mugisha

Mukeshimana Mussa abantu bazi cyane nka Mwalimu Mugisha mu ikinamico Urunana

Inyarwanda.com yamusanze aho Urunana rukorera maze agira byinshi adutangariza ku mikinire ye y’Urunana. Reba ikiganiro twagiranye na we.

Inyarwanda.com: Ese gukina amakinamico wabitangiye ryari? Ni impano wavukanye cyangwa wabitangiye ukuze?

Mussa : Ubundi njya gutangira gukina amakinamico, abantu bazikinaga bari bake cyane. Hanyuma rero njya kubyinjiramo nari umwe mu babyinnyi b’intore(abasore babyina imbyino za Kinyarwanda) bo mu itorero ryitwaga Inkunda Rwanda. Muri icyo gihe rero iyo babyinaga babaga berekana n’ibyo baririmba nk’abakora ikinamico. Iyo bambonaga mbyina rero nerekana n’imwe mu mikino benshi bahagiye bahamya ko nabikoraga neza cyane bagakomeza banshiramo ko mbishoboye, mbyinjiramo gutyo ariko nari naragiye mu itorero mu rwego rwo kubyina.

Mugisha

Mbere y'uko atangira gukina amakinamico, Mussa yari umubyinyi

Inyarwanda.com: Tukuzi nka Mugisha i Nyarurembo, ese haba hari andi makinamico wumvikanyemo

Mussa: Ubundi natangiye gukina amakinamico mu mwaka wa 1986, nari mu itorero Abizihiza Rwanda ryari irya Hatari Augustin ari nawe watozaga itorero indamutsa rya ORINFOR. Icyo gihe twakoranaga n’imishinga yo kurwanya SIDA wuitwaga CIDSI na PNLS.

Nyuma naje kwinjira no mu itsinda ry’uwitwa Mbonimana Silas turakorana, nyuma njya mu itsinda ry’umuryango w’abibumbye rishinzwe guharanira uburenganzira bwa muntu ryakoreraga muri Ecole Belge ubwo hari mu mwaka wa 1996, nyuma naje kujya mu itsinda ryitwaga Rafiki hanyuma muri 1998 ninjira muri Mashirika.

Inyarwanda.com: Hanyuma se Urunana rwo rwaje rute?

Mussa: Mu mwaka wa 1998 nibwo Urunana rwakoresheje ibizamini, tubikora turi abasaga 200 kandi bashaka abantu 8 gusa, ndabitsindira, buriya ndi mu bantu batangiranye ni ikinamico Urunana ubwo yatangiraga mu mwaka wa 1999.

Mugisha

Mbere yo gukina mu ikinamico Urunana, Mussa yaciye mu matorero menshi.

Inyarwanda.com: Ese kuba mu buzima busanzwe uri umuyisilamu mu ikinamico Urunana ugakina uri umurokore wagezeyo, ibyo ubihuza ute?

Mussa: Guhuza ubuzima bwa Mugisha n’ubuzima bwa Mussa ni ibintu bingora cyane, gusa ndabisobanura. Abantu rwose babyumva njye ndi Mussa, mba Mugisha kuko ndi mu Urunana, iyo mpasohotse mba ndi Mussa. Kugeza uyu munsi abantu ntibaramenya gutandukanya Mussa na Mugisha, bumva ko igihe cyose mpora ndi Mugisha noneho nasohoka ngeze hanze abantu cyane cyane abayisilamu bakantera utwatsi bati “Genda rwose wowe wataye idini. Wowe kuki usenga uri umurokore kandi uri umuyisilamu” Ubwo ngafata umwanya ngasoanura ko mu Urunana icyo mpakora ari ugutanga ubutumwa bwigisha abantu. Nkabasobanurira ko i Nyarurembo mba ndi Mugisha ariko ko mu buzima bwanjye busanzwe ndi Mugisha. Urebye icyo kintu cyambereye ikibazo gikomeye ndetse no kugeza ubu hari abakibibona gutyo.

 Mugisha

Gukina ari umurokore kandi ari umuyisilamu biramugora cyane iyo ageze hanze ya Nyarurembo

Inyarwanda.com: Ese hari aho byigeze bibangamira imyemerere yawe cyangwa se ngo bibangamire imikinire yawe?

Mussa: Ku giti cyanjye ntibyambangamiye ariko hari igihe mba ndi hanze aho nagera nko mu bandi bayisilamu nabbasuhuza bakanga kunyikiriza ngo nataye idini nabaye umurokore. Ariko ntabwo byigeze binsha intege zo gukomeza gutanga ubutumwa Urunana rutanga nkanagenda mbasobanurira bose ko ari amasomo mba ngerageza gutanga hakaba ababyumva ariko kandi hakaba n’abatava ku izima bakumva ko bidashoboka.

Byaramvunnye cyane ngera n’igihe ndushaho kwegera Imana cyane nkajya nsenga cyane ngasaba Imana imfashe n’abo batabyumva babibone rwose ko ndi umuyisilamu kandi nakomeze umurimo wanjye wo kwigisha abantu mbinyujije mu ikinamico.

Mugisha

N'ubwo kugiti cye ntacyo bimutwaye, benshi mu bahuje imyemerere ntibishimira ko yakina ari umurokore

Inyarwanda.com:Ese kuba hari abantu bakurikiza ibyo Mugisha akora nk’umurokore ari wowe babikomoraho kandi uri umuyisilamu ubyakira ute?

Mussa: Ibyo bintu biranshimisha cyane pe. Iki kibazo umbabarire ndakigusubiza nka Mugisha atari Mussa. Biranshimisha cyane rwose kuko njye ndigisha, hariya mba nigiha abantu ngo bagendere mu nzira nziza. Mugisha uri hariya yahuye n’ibizazane n’ingorane zikomeye mu buzima bwe ku buryo ubuzima bwe mba mbona ari isomo ku bantu bose atari n’abarokore gusa. Kuko twese iyo tuvuye mu rugo tuba twumva ko bigenda neza ariko ntawe umenya aho ibigeragezo biva. Ndashimira rero abantu bose baba barahisemo kuba nka Mugisha bakemera kubaho mu Mana, bakayitura ibibazo byabo byose kurusha uko babitura abantu ndetse bakumva ko n’ibibabaho byose biba biri mu migambi y’Imana.

Mugisha

N'ubwo ari umuyisilamu kumva ko umuntu yamwigiraho akaba nka Mugisha briramushimisha cyane kuko yumva ari ngombwa ko umuntu ahora yiringiye Imana

Inyarwanda.com: Ese mu myaka yose umaze mu Ikinamico Urunana, mu bantu bose mubanye i Nyarurembo ubona mubanye mute?

Mussa: Yewe abakinnyi b’Urunana tubanye neza cyane. Tubanye nk’abavandimwe,tubanye nk’umuryango mugari. Ugize ikibazo turamutabara ndetse n’ugize ibiror tukamutwerera. Tubana nk’inshuti kandi biradufasha cyan no mu buzima busanzwe bwacu.

Mugisha

Mussa yishimira cyane ko abaturage ba Nyarurembo bose babanye neza no hanze yayo

Inyarwanda.com: Ninde mukinnyi w’Urunana mwuzura cyane kurusha abandi

Mussa: Bose tubanye neza cyane ariko uriya musore ukina yitwa Filipo hamwe na Bushombe nib cyane cyane.

Inyarwanda.com:Umaze igihe kinini ukina Urunana. Ese ni nk’akahe gace wigeze gukina ukumva kagukozeho mu buzima bwawe busanzwe.

Buriya biriya bintu birimo kuba kuri Yvonna byarambabaje cyane kandi sinjye njyenyine gusa ahubwo buri mubyeyi wese wabyaye umwana w’umukobwa byamukoraho. Kiriya ni ikibazo kiri hose kandi nanjye umukobwa ndamufite kandi ari muri bene kiriya kigero. Ubwo rero urahaguruka ukajya gushakisha ubuzima ugasiga abana mu rugo ariko burya baba basigaye mu bigeragezo bikomeye.

Uriya mwana ukuntu yashutswe akinira muri buriya buzima byarambabaje, birambabaza ndeba ukuntu ahangayitse kandi ntacyo abuze ahubwo ari ugushukwa n’irari ry’abashaka kumukiniraho. Buriya n’ubwo nabikinaga rwose byari byankoze ku mutima cyane ndetse no mu ijwi byarumvikanaga cyane, uko nakomezaga kumwinginga byabaga bimvuye ku ndiba y’umutima kuko numvaga ari ikintu umubyeyi wese yakora.

Mugisha

Ibintu biba kuri Yvonna byamuteye agahinda gakomeye kuko yumva ari bintu mu buzima busanzwe, umubyeyi wese ashobora guhura nabyo

Inyarwanda.com: Hanyuma tugana ku musozo. Ni iki wabwira abumva urunana cyane cyane abumva Mugisha?

Mussa: Icyo nabwira abantu nuko nagerageje kwinjira mu buzima bw’uriya muntu witwa Mugisha, mba  Mugisha Urunana rwifuzaga ko aba we ntitaye ku by’imyemerere yanjye ariko ngira ngo nigishe abantu Mugisha uwo ari we. Nagira kandi ngo nsabe abantu imbabazi, abantu bitiranya Mugisha na Mussa.

Abantu bambabarire rwose bareke kwitiranya Mugisha, umurokore w’i Nyarurembo na Mussa umuyisilamu mu buzima bwe busanzwe kandi ukunda no gusali(gusenga). Ni ibntu mbayemo igihe kirekire, imyemerere yanjye ndayizi ariko n’imyemerere ngomba kwigisha nayo ndayizi rwose bambabarire banyumve bumve ubutumwa mbaha kandi n’abo duhuje imyemerere nabo bumve ko ari ubutumwa mba ntanga.

Denise IRANZI

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Rosine9 years ago
    ese burya numusilamu!!!yebabawe! yakwibereye umurokore ko aribyo bimubereye kdi ko ari byo byiza
  • jojo9 years ago
    karibu mu barokore turanagukunda
  • fifi9 years ago
    mi umuhanga cyane pe! kuba ari umuyislamu agakina uburokore kuriya!
  • John9 years ago
    He is talented
  • doudou9 years ago
    ohhhhh mugisha canke mussa turagukunda cyane, karibu mubarokore
  • egide9 years ago
    Nanjye ndakwikundira rwose, usa na So nubwo ntamuzi!!!
  • 9 years ago
    Egoko! Umuyisilamu uvuga mu izina rya Yesu! ndumiwe. ariko abamuha akato bisubireho rwose
  • rufangura9 years ago
    ariko se waba usobanukiwe neza ko ibyo ukora bitarimo shiliki ushobora gukina wumva ko ntacyo bitwaye wagya gusesengura neza ugasanga warabaye umushilikina wibukeko wakwemera imyemerere ya gikirisitu cg utayemera haribyo uba utemerewe wabikora ugasanga uri mugatebo kamwe nabo Reba batangiye no kuguha karibu
  • rufangura9 years ago
    ariko se waba usobanukiwe neza ko ibyo ukora bitarimo shiliki ushobora gukina wumva ko ntacyo bitwaye wagya gusesengura neza ugasanga warabaye umushilikina wibukeko wakwemera imyemerere ya gikirisitu cg utayemera haribyo uba utemerewe wabikora ugasanga uri mugatebo kamwe nabo Reba batangiye no kuguha karibu





Inyarwanda BACKGROUND