RFL
Kigali

Ari Leta n'abahanzi ninde ukwiye gufasha undi?

Yanditswe na: Robert Musafiri
Taliki:2/09/2014 16:12
6


Mu Rwanda hakunze kwumvikana abahanzi bavuga ko leta itabafasha ndetse igasa nk’aho itabitayeho.Abandi bati ahubwo abahanzi nibo bakwiye gufasha leta muri gahunda zitandukanye nko gusora n’izindi.



Ku wagatanu tariki ya 29 kanama 2014 nibwo ministiri w’umuco na siporo Joseph Habineza yasuye ishuri ryigisha ubuhanzi n’ubugeni riri ku nyundo mu karere ka Rubavu(Ecole d’Arts de Nyundo).Mu ijambo yahavugiye humvikanyemo aho yavuze ko abahanzi aribo bagomba gufasha leta basora ndetse yongeraho ko ministeri ayoboye itazigera iha ubufasha umuhanzi utaranyuze muri iri shuri.

Abahanzi nyarwanda bavuga ko leta(ministeri y’umuco na siporo)itabafasha bikwiye

Ni kenshi humvikana abahanzi nyarwanda bavuga ko badahabwa ubufasha na ministeri ibashinzwe aho bavuga ko iyi ministeri isa n’iyabatereranye ndetse ntibiteho nk’uko yita ku mikino.Aha,abahanzi bakunda kugaruka ku kibazo cyo kudafashwa kubona aho bakorera ibikorwa byabo bitandukanye nk’ibitaramo,kudaterwa inkunga n’ibindi,ugasanga barinubira uburyo bishyuzwa nk’iyo bashatse gukorera ibitaramo mu nyubako za leta(aha twavuga nka petit stade).

Nyamara,ku rundi ruhande,iyi ministeri ikunze gusaba aba bahanzi kwibumbira mu mashyirahamwe ngo ibone uko ibafasha neza ariko bisa nk’ibyabananiye.Kugeza ubu,mu Rwanda hari ishyirahamwe ry’abahanzi ryitwa “Ingoma music Association”ariko iyo ubajije abahanzi ibyaryo usanga benshi batanazi ko ribaho bisobanuye ko baba bataririmo.

Bamwe mu bahanzi nyarwanda ntibasora kandi binjiza amafaranga.Babivugaho iki?

Na mbere y’uko ministiri Joseph Habineza abigarukaho,hibajijwe kenshi impamvu benshi mu bahanzi nyarwanda batajya batanga imisoro kandi nyamara nabo binjiza amafaranga nk’abandi banyarwanda.Gusa ariko ku ruhande rw’abahanzi bo,abaganiriye na Inyarwanda.com bavuga ko n’ubwo badasora mu buryo buhoraho,basora ku bikorwa bimwe na bimwe bibinjiriza inyungu ahubwo bakavuga ko ministeri yari ikwiye kongera ubufasha ibagenera nk’uko ibigenza mu gisata cy’imikino.Abahanzi benshi baganiriye na Inyarwanda.com bahuriza ku busumbane babona buri hagati yabo n’imikino mu kwitabwaho na ministeri kandi nyamara yakagombye kubaha agaciro kangana nk’uko biri mu nshingano zayo.

Ni kenshi abahanzi bagiye basaba leta ko yabubakira ahantu habugenewe ho kwidagadurira ndetse no gukorera ibitaramo ndetse n’ibindi bikorwa byabo bitandukanye ariko ku rundi ruhande bikavugwa ko izi Atari inshingano za leta ko ahubwo amarembo afunguye no ku bikorera ku giti cyabo.

Mu bihugu byateye imbere usanga abahanzi bari mu bantu binjiriza Leta amafaranga menshi

Nyamara n’ubwo mu Rwanda abahanzi batakambira Leta ngo ibafashe gutera imbere,mu bihugu byateye imbere muri muzika no mu myidagaduro siko bimeze.Muri ibi bihugu usanga uko abahanzi ndetse n’ibyamare muri rusange uko binjiza amafaranga menshi ari nako basora menshi ku buryo ahubwo usanga bamwe binubira gusoreshwa amafaranga menshi.

Muri ibi bihugu kandi,usanga abahanzi ndetse n’ibyamamare muri rusange bari mu basoreshwa bakuru ku buryo leta zaho zirinda icyatuma batinjiza amafaranga menshi nk’uko bisanzwe kuko n’imisoro yagabanuka.Muri ibi bihugu usanga ahubwo abahanzi bagaragara mu bikorwa byo gufasha byunganira leta mu nzego zitandukanye.

Aha umuntu akaba yakwibaza niba muri ibi bihugu leta ariyo ifasha ibyamamare gutera imbere cyangwa ahubwo niba ibyamamare aribyo biteza imbere leta binyuze mu misoro ndetse n’ibindi.

Bamwe mu bakurikiranira hafi muzika nyarwanda bavuga ko ukurikije amafaranga abahanzi nyarwanda binjiza avuye mu muziki bitari bikwiye ko bakuramo ayo gusora kuko aba nabo ubwabo atabahagije,abandi bakavuga ko bagomba gusora kuko bigaragara ko basigaye bakorera amafaranga menshi kandi umuntu akaba asora bitewe n’ayo yinjije.

Ese birakwiye ko abahanzi nyarwanda bahora bateze amaboko leta?Cyangwa bagomba gukora cyane bagatera imbere bakajya basora nk’abandi basoreshwa bose.

Ese ari Leta n’abahanzi ni nde ukwiye gufasha undi?

Robert Musafiri






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • peter9 years ago
    njye mbona bari bakwiye gukora cyane bakajya basorera igihgu cyabo aho kwirirwa bateze amaboko leta kuko nabo iterambere ryigihugu rirabareba
  • drogba9 years ago
    ibyo bintu bya Leta Leta ntidufasha jye narabirambiwe,umuntu aragenda akabyara abana ugasanga umudamu akikijwe n,abana8 aterekana se ngo amufashe kubarera yarangiza ngo Leta nayo ntimfasha,igihe kirageze ngo muvane amaboko mu mifuka mukore. Leta ni twebwe twese.
  • drogba9 years ago
    mujye muhitisha ibitekerezo byacu ntimukabinige.
  • nizeyimana theoneste9 years ago
    bajye basora rwose sinibaza umuntu umuntu ucuruza kukameza mwisoko yatanfa TVA naho bo bakirirwa mu nzoga nurumogi kdi barinjiza ariya mafaranga Jay polly yabonye natange 18% nabandi bose cyangwa se Blarirwa yandike ko ari without taxes or with taxes minister ibintu yavuze birumvina neza cyane sinzi impamvu umuntu yafata umwanya wo gutekereza cyane ibyo nyakubwahwa minister wa sport numuco yavuze,ahubwo hahite babibwira uko bizajya bikorwa dore nubusanzwe wasanga abahanzi batazi umusoro icyari cyo murakoze
  • drogba9 years ago
    ariko jyewe narumiwe pe,Leta yaragowe kabisa. mujye mureba Tv1 namwe mumbwire ukabona umudamu ashoreye abana8 ntAFATANYA n,uwo bababyaranye ngo babarere ngo Leta ntimwubakira,ngo abayeho nabi,ukibaza ukuntu yabyaye abana bangana gutyo bikakuyobera, LETA LETA NTIBAMFASHA NTIBAMFASHA,abantu bakwiye kwishakaho ibisubizo by,ibibazo byabo. Leta se ni iki? ni bande? LETA NI TWEBWE.
  • cyntia9 years ago
    Abahanzi nibo bagomba gufasha leta





Inyarwanda BACKGROUND