RFL
Kigali

Arahamya ko ari we mubyeyi nyawe wa Blue Ivy, umukobwa wa Beyonce na Jay-Z

Yanditswe na: Denise Iranzi
Taliki:20/08/2014 8:39
8


Tina Seals w’i New York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika arahamya rwose adashidikanya ko ari we wabyaye Blue Ivy, umukobwa w’abahanzi b’ibyamamare Beyonce na Jay-Z.



Uyu mugore ngo udakoze bene ibi bintu kunshuro ya mbere aho yagiye anahamya ko ari nyina w’abana b’ibyamamare batandukanye barimo nka North West wa Kanye na Kim, abana ba Michael Jackson, Prince, Paris na Blanket, kuri iyi nshuro arasa n’uwabishyizemo imbaraga nyinshi dore ko noneho yanageze no mu butabera.

a

Tina Seals aremeza ko afite ibimenyetso ntakuka byemeza ko Ivy yamumaze amezi 9 mu nda

Tina Seals n’ubwo mu nshuro zose yatangazaga bene aya makuru basangaga ari ikinyoma cyambaye ubusa kuri iyi nshuro arasa n’ufite ukuri dore ko mu mwaka wa 2012 ubwo Beyonce yabyaraga Blue Ivy hari bamaze igihe havugwa amakuru ko yaba atarigeze atwita ko ahubwo ari inda y’inkorano yambaraga hanyuma akiyishyurira umuntu uzamutwitia akazanamubyarira umwana.

d

Benshi bemeza ko aha Beyonce yari yambaye inda y'inkorano

N’ubwo aya makuru Beyonce yayamaganiye kure cyane, Tina Seals we yiteguye kugana ubutabera maze agahamya neza ko ari we wagiye ku gise cya Blue Ivy.

a

Blue Ivy yaba afite ababyeyi 3

Kugeza ubu ntacyo ababyeyi ba Bleu ni ukuvuga Beyonce na Jay-Z baravuga kuri uyi nkuru ariko nyuma y’ibihuha bimaze iminsi bibavugwaho ko baba bagiye gutandukana kuri iyi nshuro abantu babatezeho imbaraga nyinshi n’ubufatanye ngo barengere umukobwa wabo.

Denise IRANZI

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • ANITHA9 years ago
    IYISI TURIMO NIHATARI AMASENGESHO MENSHI KBS
  • anastase nelg9 years ago
    obo nabateka mitwe vie
  • 9 years ago
    Ntabwo byoreshye isi irashaje
  • 9 years ago
    Wamenya ari ibiki
  • 9 years ago
    NGEWENDUMVA NARIBI NI RUGAMBA
  • HB9 years ago
    NI NKOKO
  • 9 years ago
    muri iluminati ntacyo batakora nabanyamahano gusa wasanga avuga ukuri
  • Kelly9 years ago
    Bluelvyarambabaje





Inyarwanda BACKGROUND