RFL
Kigali

Bigoranye APR FC yasezereye mukeba wayo Rayon Sports biyihesha kuzahatana n'indi kipe yo mu Rwanda

Yanditswe na: Alphonse Mukundabantu
Taliki:20/08/2014 6:54
11


APR FC yongeye kwandika andi mateka kuri mukeba Rayon Sports iyisezerera kuri penaliti 4-3 nyuma y’ uko umukino warangiye ari ibitego 2-2



Nk’ uko bisanzwe ku mikino yose ihuza aya makipe ahora ahangaye, umukino watangiranye ishyaka rynshi ku mpande zombi buri kipe isatira.

Ku munota wa 13,  Ndahunduka Michel yatsinze igitego cya mbere gifungura amazamu gusa cyaje kwishyurwa na Yossa Bertrand ku munota wa 43 nyuma y’ uko Rayon Sports yongereye imbaraga ishaka uko yakwishura

b

Rayon sport yishimira igitego cya mbere cyishyuraga icya Bugesera

Igice cya mnere kijya kurangira Ndayisenga Fuadi yazamukanye umupira maze aterera kure igitego kijyamo ku buryo Olivier Kwizera atabashije no kunyeganyega, igice cya mbere kirangira ari ibitego 2-1.

f

Abakinnyi ba Rayon sports bishimiraga igitego cya kabiri cyatsinzwe na Fuadi

Igice cya kabiri ikipe ya APR FC yaje yongereyemo ingufu nyinshi maze Rugwiro Herve benshi bashikanyagaho kuko yari yagiye mu mwanya wa Emery Bayisenge uri mu mvune atsinda igitego ku munota wa 55 maze umukino urangira aria 2-2

Binjiye muri penaliti Tubane James ateye iya mbere arayihusha. Nshutinamagara Ismail nawe arayihusha.

t

Tubane James yateye penaliti ya mbere Kwizera Olivier ayikuramo

k

Kwizera Olivier ubwo yakuragamo penaliti ya Tubane James

Kambale Salita Gentil, Sibomana Abuba na Mutombo Govin bazinjize neza ndetse na Mukunzi Yannick, Tibingana Charles na Rutanga Eric nabo bazinjiza neza ku ruhande rwa APR BIBA 3-3

Ndayisenga Fuadi yaje guhusha penaliti ya nyuma maze Mugiraneza Jean Baptiste we ayishyira APR FC ihita isezerera Rayon Sports gutyo. Ikaba igomba guhura na Police FC zombi zo mu Rwanda muri 1/2, bigaragara ko ikipe yo mu Rwanda hagati ya APR FC na Police hari izagera ku mukino wa nyuma.

 

f






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • ANITHA9 years ago
    APR oyee mwagiye wufanda ikipe yubwenge cup yarangije kubona nyirayo abakunzi bawe tukuri inyuma
  • anitha9 years ago
    rayon pole sana!twarabahagurukiye tuzahora tubatsinda
  • ANITHA9 years ago
    utakwishimira igikona ninde ? messi bugesera imana imufashe azakizane tugisereburire mu rwanda turagitegereje
  • madudu9 years ago
    amagambo yashize ivuga nanose barabibyera komuvugango barabiba igikona oyeeeeeeeeeeee tukuri inyuma
  • yvonne9 years ago
    Dukunda Rayon nayo ikadunda weeeee, Dukunda Rayon
  • apr fan9 years ago
    biriya bihashyi bitwicira foot ball kuba byatsinzwe imana ishimwe abana burwanda babiberetse sha ishyaka ryumwene gihugu sha muzongere APR forever
  • signoline kanyamuneza9 years ago
    APR oyeeeeeeeeeeee aba rayon pore sana kabisa ese ubundi mwatsinda mute nakavuyo kanyu,ubwiyemezi guteza akavuyo mu mihanda mwumvise ifura iyo zitsinze ntizisahinda umutekano uraboneka gusa tuberetse ko byose bishoboka
  • nsabimana jean de Dieu9 years ago
    igitekerezo nuko tuzabishura
  • SIKUBWABO THOMAS9 years ago
    NDI IRWIMISHINYA NDEMEZAKO APR ARIKIPE IKOMEYE NDAYEMERA PEEEE?.
  • XAVIO INYARUSANGE9 years ago
    IGITEKEREZOCYAGENDABWIRAICYIPEYA APR FC KOTUYIRINYUMATURAYIKUNDANITSINDETWIGIZEYO REYO SPORTMURAKOZE
  • NITWAHAKIZIMANA XAVIOR NTUYEMUMUREGEWANYARUSANGE9 years ago
    IGITEKEREZOCYAGENDABWIRAICYIPEYA APR FC KOTUYIRINYUMAMURAKOZE





Inyarwanda BACKGROUND