APR FC yongeye kwandika andi mateka kuri mukeba Rayon Sports iyisezerera kuri penaliti 4-3 nyuma y’ uko umukino warangiye ari ibitego 2-2
Nk’ uko bisanzwe ku mikino yose ihuza aya makipe ahora ahangaye, umukino watangiranye ishyaka rynshi ku mpande zombi buri kipe isatira.
Ku munota wa 13, Ndahunduka Michel yatsinze igitego cya mbere gifungura amazamu gusa cyaje kwishyurwa na Yossa Bertrand ku munota wa 43 nyuma y’ uko Rayon Sports yongereye imbaraga ishaka uko yakwishura
Rayon sport yishimira igitego cya mbere cyishyuraga icya Bugesera
Igice cya mnere kijya kurangira Ndayisenga Fuadi yazamukanye umupira maze aterera kure igitego kijyamo ku buryo Olivier Kwizera atabashije no kunyeganyega, igice cya mbere kirangira ari ibitego 2-1.
Abakinnyi ba Rayon sports bishimiraga igitego cya kabiri cyatsinzwe na Fuadi
Igice cya kabiri ikipe ya APR FC yaje yongereyemo ingufu nyinshi maze Rugwiro Herve benshi bashikanyagaho kuko yari yagiye mu mwanya wa Emery Bayisenge uri mu mvune atsinda igitego ku munota wa 55 maze umukino urangira aria 2-2
Binjiye muri penaliti Tubane James ateye iya mbere arayihusha. Nshutinamagara Ismail nawe arayihusha.
Tubane James yateye penaliti ya mbere Kwizera Olivier ayikuramo
Kwizera Olivier ubwo yakuragamo penaliti ya Tubane James
Kambale Salita Gentil, Sibomana Abuba na Mutombo Govin bazinjize neza ndetse na Mukunzi Yannick, Tibingana Charles na Rutanga Eric nabo bazinjiza neza ku ruhande rwa APR BIBA 3-3
Ndayisenga Fuadi yaje guhusha penaliti ya nyuma maze Mugiraneza Jean Baptiste we ayishyira APR FC ihita isezerera Rayon Sports gutyo. Ikaba igomba guhura na Police FC zombi zo mu Rwanda muri 1/2, bigaragara ko ikipe yo mu Rwanda hagati ya APR FC na Police hari izagera ku mukino wa nyuma.
TANGA IGITECYEREZO