RFL
Kigali

APR FC irahura na Rayon Sports kuri iki cyumweru saa kumi n' ebyiri - BYINSHI KURI UYU MUKINO

Yanditswe na: Alphonse Mukundabantu
Taliki:1/11/2014 11:08
5


APR FC na Rayon Sports FC ni amakipe ahora ahanganye cyane hano mu Rwanda ndetse akaba ariyo makipe afatwa nk’ aho ayoboye ayandi, agomba kwisobanura kuri iki cyumweru tariki ya 02/11/2014 ku isaha ya saa kumi n’ebyeri mu mukino ubanza wa shampiyona muri uyu mwaka w’ imikino wa 2014/2015



APR FC na Rayon Sports zombi zinganya amanota dore ko zose zifite amanota 10 kandi zombi zikaba zaratsinze imikino 3 zikanganya umukino umwe.

APR FC irakira  Rayon Sports zifatanije kuyobora shampiyona. Uyu mukino ukaba mbere wari uteganyijwe kuba ku isaha ya saa cyenda n ‘igice ariko uza kwimurwa biturutse ku cyifuzo cya APR FC ari nayo igomba kwakira uyu mukino wa mbere kandi uba uterejwe n’ abantu benshi.

Iyimurwa ry’ uyu mukino rikaba ryaraturutse ku mukino uzaba uri kuba ku  isaha ya saa cyenda n’ igice hagati ya Manchesreter United na Manchester City zombi zo mu gihugu cy’ u Bwongereza ndetse uyu mukino abakunzi b’ aya makipe bakazabasha kuwukurikira bari kuri Sitade Amahoro.

Rayon Sports niyo iyoboye urutonde rwa shampiyona igeze ku munsi wa 5 ikaba  ifite amanota 10 n’ibitego 7 izigamye, kuko yatsinze imikino 3 ikanganya 1 mu mikino 4 imaze gukina ( Rayon Sports 5-0 Isonga,Rayon Sports 1-0 Amagaju, Musanze 1-1, Etincelles 2-3 Rayon Sports)

Umukino uheruka wabereye  i Rubavu maze Rayon Sports ibasha kuhakura amanota 3 itsinze Etencelles ibitego 3-2.

APR FC yo ni iya kabiri ku rutonde rwa shampiyona n’amanota 10 izigamye ibitego 3 nayo  yatsinze imikino 3 inganya 1 ( APR FC 1-0 Musanze, APR FC 2-1 AS Kigali, APR FC 2-0 Eteincelles, Marines 1-1 APR FC) yo ikaba iheruka kunganya na Marines igitego 1-1

Muri uyu mwaka Rayon Sports niyo ifite ubusatirizi bukomeye kuko imaze kwinjiza ibitego 10 byose mu gihe APR FC yegukanye igikombe cya shampiyona iheruka yo yatsinze 5 gusa

Guhera mu mwaka wa 2004 Rayon Sports na APR FC zimaze guhura inshuro 22, APR FC niyo imaze gutsinda imikino myinshi yatsinzemo 6, Rayon Sports itsinda 5, hanyuma zinganya imikino 11.

Nk’ uko amateka abigaragaza mu mikino 11 ikipe ya APR FC yakiriyemo Rayon Sports yatsinzemo imikino 2 itsindwa indi 2 hanyuma zinganya  imikino 7.

Ku itariki ya  9 Werurwe 2013 Rayon Sports yanyagiye APR FC ibitego 4-0 inwe mu ntsinzi ikomeye cyane Rayon Sports yagiriye kuri mukeba w’ ibihe byose APR FC mu gihe APR FC itarabasha gutsinda Rayon Sports ku cy’inyuranyo kirenze igitego 1 igihe iba yayakiriye ndetse umukino uheruka kuzihuza , wabaye kuwa 23 werurwe 2014, Rayon sports yawutsinze ku bitego 2-1 mu gihe APR FC yo yari yatsinze umukino ku gitego 1-0

APR FC izakira Rayon Sports ifite ibibazo by’ abakinnyi batandukanye nka Iranzi Jean Claude ufite amakarita abiri y’umuhondo, Rusheshangoga Michel, Bayisenge Emery, Mukunzi Yannick, Iradukunda Bertrand bari guhangana n’ ibizamini bya Leta, aba bakiyongera kuri Charles Tibingana na Andrew Buteera bagifite ibibazo by’ ibyangombwa ndetse bakaba bataragaragara mu mikino y’ uyu mwaka

Rayon Sports iraza kumanuka mu kibuga nta Majyambere Alipe na Bizimana Djihad bafite ibizamini nabo bakiyongera kuri Kambale Salita Gentil utaragera muri iyi kipe n’ ubwo mu minsi ishize bari mu biganiro, Tubane James ugifite uburwayi na Hategekimana Aphrodis bakunze kwita Kanombe

DORE UKO IMIKINO YOSE Y’ UMUNSI WA 5 ITEGANYIJWE

Ku wa Gatandatu tariki ya 01/11/2014

  • AS Kigali vs Mukura (Regional)
  • Espoir vs Etincelles (Rusizi)
  • SC Kiyovu vs Isonga (Mumena)
  • Gicumbi vs Musanze (Gicumbi)
  • Sunrise vs Amagaju (Rwamagana
  • Marines vs Police (Umuganda)

Ku cyumweru tariki ya 02/11/2014

APR FC vs Rayon Sports FC(Stade Amahoro) saa 18:00

Alphonse M. PENDA






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Jean De Dieu9 years ago
    Abareyo Bazavutura Apr Fc
  • UWIMANA JEANNETTE9 years ago
    APR nibisanzwe ntidutewe ubwoba pe!
  • 9 years ago
    TWAHIRWA Aroys APR turayikubita bitatu ku busa.
  • 9 years ago
    Apr izigamye ibitego bine murabeshya yatsinze 6 itsindwa 2 ntago izigamwe 3
  • fred9 years ago
    Rayon sport is the best team





Inyarwanda BACKGROUND