RFL
Kigali

Apotre Paul Gitwaza akomeje kunenga abakobwa bajya mu nsengero bambaye imyenda igaragaza uko bateye

Yanditswe na: Mutiganda wa Nkunda
Taliki:22/08/2014 12:39
14


Mu materaniro yo ku cyumweru tariki 17 Kanama, intumwa y’Imana akaba ari n’umuyobozi w’itorero rya Zion Temple, yacyashye bikomeye abakobwa bajya mu nsengero bambaye imyambaro ibagaragaza uko bateye, ibyo benshi bita kwiyambika ubusa.



Nyuma yo gucyaha aba bakobwa, urubuga rwa Isange rwaganiriye na bamwe mu bakobwa basengera muri urwo rusengero kuri iki kibazo, aho bamwe bagaraza kubangamirwa n’iri fuhe ry’intumwa y’Imana Dr. Apotre Paul Gitwaza.

Umwe mu baganiriye n’iki kinyamakuru utarifuje ko amazina ye atangazwa, akaba yari asanzwe asengera mu itorero ry’Inkuru nziza ariko ku cyumweru akaba yari yagiye gusengera muri Zion, yatangaje ko yatangajwe n’ifuhe rikomeye ryagaragaye ku ntumwa y’Imana Dr. Ap. Paul Gitwaza ubwo  yacyahaga abakobwa baza mu rusengero rwe rwa Zion Temple baje gusenga ariko kandi biyambitse imyenda ikurura abagabo.

Apotre Gitwaza

Intumwa y'Imana Paul Gitwaza mu giterane cya Rwanda Shima Imana 2014

Ubwo iki kinyamakuru cyaganiraga n’umwe mu bakirisitu basanzwe basengera mu Itorero Zion Temple witwa Nkundimana Frederic ku ngamba iri torero rifatira abantu bambara iyi myambaro, yatangaje ko Apotre Paul Gitwaza atemera na gato abakobwa cyangwa se abagore bambara imyambaro iteye ikibazo.

Yakomeje atangaza ko no ku bageni bifuza gusezeranira muri iri torero hashyizweho amabwiriza akaze y’uko bakwiriye kwambara bikwije hejuru ku gihimba ndetse iri bwiriza rikaba rinareba ababaherekeza  bakunze kwita ba Fille d’Honeur ndetse na ba Marraine.

Ese nkawe ujya gusenga wambaye bene ubu bwoko bw’imyambaro cyangwa se ubona abantu bambaye iyi myambaro mu rusengero, iri cyaha rya Apotre Gitwaza urarivugaho iki?

Mutiganda Janvier






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Laure9 years ago
    Ibyo ndabishyigikiye cyane rwose. Abageni usigaye usanga bambara nabi amabere bayashyize ku karubanda ku munsi bakwiriye kwimurikira abagabo babo bombi biherereye...Naho ku yindi minsi isanzwe izo nkumi nizibutswe ko agapfundikiye gatera amatsiko!
  • RWEGO PLAISE9 years ago
    NUKO ATANZI ARIKO ARINKINSHUTI YANGE APOTRES NAMUJYANA MURI SERENA HOTEL NKAMUGURIRA FANTA EREGA IBYO MUKORA BYANGIZA IMITIMA YACU BITUMA TUBIFUZA KDI BIKADUTERA ICYAHA RWOSE UBUNDI IYO WAMBAYE UKIKWIZA ABANTU BOSE BABONA URI UMUNTU WIYUBASYHE BITYO NABO BAKAKUBAHA RERO MUJYE MWIKWIZA RWOSE IMANA IHE UMUGISHA APOTRES
  • niyitegeka Jacques9 years ago
    ibyavuga nukuri kuko bigusha abaje gusenga
  • Lucky9 years ago
    Nibyiza rwose kubahwitura bakajya bambara bakikwiza.
  • mark bangwa 9 years ago
    huyu mchungaji mimi nampenda cn ninekuwa nikifuatilia mahubili yake huwa namuelewa sana pia nataman siku moja ni kakae nimsikilize usokwa uso.katika hili yuko sahihi hakuna mtu anae mcha mungu anae weza kuvaa mavazi yasiyo na stahaa
  • yves9 years ago
    abo nibo bakwiy kyobora itorera. nta ghishira satani kko m8torero si mur boite de nuit!
  • drogba9 years ago
    niba mufite Irari mumitima yanyu sinumva ko igisubizo ari ukubahisha ibiribyutsa ahubwo mukwiye kwakira agakiza ka Yesu ibisigaye biba nkamase,nkibitariho.
  • edmond9 years ago
    kuvuga ko atabemera gusa se akareka bagakomeza gisenga kandi ariwe ugomba kubigisha ubwo we yaba amariye iki societe agomba kubigisha akoresheje ubundi buryo niba baranze kuva ku izima naho kuvuga ko atabakunda ntacyo byamara
  • rwanyange gilbert 9 years ago
    ndamushyigikiye pe ; kandi iri nihishurwa riziye igihe byari bikabije muriyiminsi aho utabashaga gutandukanya umukobwa ugiye gusenga nugiye muri boite d nuit
  • joni9 years ago
    Njye namusaba ko yahera murusengero rwe kuko biteye isoni .bambara ubusa bagakabya
  • 9 years ago
    Ndamushyigikiye 100%
  • arsene ndika9 years ago
    nukuri n,ahezagigwe intumwa Y,Imans kuko abigeme basigaye bambara nkabisi batazi Imana nibihanure,il faut proteger nous les hommes de Dieu,merci Apotre kukuri muvuga
  • arsene ndika9 years ago
    nukuri n,ahezagigwe intumwa Y,Imans kuko abigeme basigaye bambara nkabisi batazi Imana nibihanure,il faut proteger nous les hommes de Dieu,merci Apotre kukuri muvuga
  • irakoz kenny7 years ago
    abamesha makuru mufise ibintu vyanyu mutang inkuru nabi mugaca mutuma abantu batahura nabi bagatang comment ukutarikwo babay,murabe neza ikibakoresha,ukwoyavuz kwos ntanzigo yarimwo yavuga n'umuvyeyi ahanura umwana amukebura afaya n' ingingo





Inyarwanda BACKGROUND