Mu materaniro yo ku cyumweru tariki 17 Kanama, intumwa y’Imana akaba ari n’umuyobozi w’itorero rya Zion Temple, yacyashye bikomeye abakobwa bajya mu nsengero bambaye imyambaro ibagaragaza uko bateye, ibyo benshi bita kwiyambika ubusa.
Nyuma yo gucyaha aba bakobwa, urubuga rwa Isange rwaganiriye na bamwe mu bakobwa basengera muri urwo rusengero kuri iki kibazo, aho bamwe bagaraza kubangamirwa n’iri fuhe ry’intumwa y’Imana Dr. Apotre Paul Gitwaza.
Umwe mu baganiriye n’iki kinyamakuru utarifuje ko amazina ye atangazwa, akaba yari asanzwe asengera mu itorero ry’Inkuru nziza ariko ku cyumweru akaba yari yagiye gusengera muri Zion, yatangaje ko yatangajwe n’ifuhe rikomeye ryagaragaye ku ntumwa y’Imana Dr. Ap. Paul Gitwaza ubwo yacyahaga abakobwa baza mu rusengero rwe rwa Zion Temple baje gusenga ariko kandi biyambitse imyenda ikurura abagabo.
Intumwa y'Imana Paul Gitwaza mu giterane cya Rwanda Shima Imana 2014
Ubwo iki kinyamakuru cyaganiraga n’umwe mu bakirisitu basanzwe basengera mu Itorero Zion Temple witwa Nkundimana Frederic ku ngamba iri torero rifatira abantu bambara iyi myambaro, yatangaje ko Apotre Paul Gitwaza atemera na gato abakobwa cyangwa se abagore bambara imyambaro iteye ikibazo.
Yakomeje atangaza ko no ku bageni bifuza gusezeranira muri iri torero hashyizweho amabwiriza akaze y’uko bakwiriye kwambara bikwije hejuru ku gihimba ndetse iri bwiriza rikaba rinareba ababaherekeza bakunze kwita ba Fille d’Honeur ndetse na ba Marraine.
Ese nkawe ujya gusenga wambaye bene ubu bwoko bw’imyambaro cyangwa se ubona abantu bambaye iyi myambaro mu rusengero, iri cyaha rya Apotre Gitwaza urarivugaho iki?
Mutiganda Janvier
TANGA IGITECYEREZO