RFL
Kigali

Apotre Gitwaza ayoboye itsinda ry’abantu 121 mu rugendo rw’ubuhanuzi muri Israel

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:18/03/2015 16:18
8


Paul Gitwaza ufatwa nk'Intumwa y’Imana uyobora Itorero Zion Temple hamwe n’itsinda ry’abantu 121 berekeje mu gihugu cya Israel mu rugendo rwiswe urw’ubuhanuzi bakazamarayo iminsi 10 basura uduce dutandukanye tuvugwa muri Bibiliya.



Nk’uko mu bindi bihugu hari abakozi b’Imana baba barahamagariwe banafite umutwaro wo kujyana abakristo batari bacye mu gihugu cy’amasezerano cya Israel, mu Rwanda naho Apotre Gitwaza ni we ugiye kuyobora iri tsinda ry’abantu 121 rizaba ririmo abazahagurukira mu Rwanda bagera kuri 95,abandi bakazahagurukira mu bindi bihugu bakazahurira i Tel aviv ku kibuga cy’indege.

Love Israel Ministry

Uru rugendo rwiswe urw'ubuhanuzi

Inyarwanda.com iganira na Janet Uwimbabazi umuyobozi w’umuryango Love Israel Ministries ari nabo batangije iri vugabutumwa, yatangaje ko umukristo kujya muri Israel bimufasha kwaguka no kurushaho kwizera ibivugwa muri Bibiliya kandi ngo bizanira umugisha nyiri kubikora n’igihugu cye.

Aba bantu bayobowe na Apotre Gitwaza(we uri mu Bubiligi) bahagurutse kuri uyu wa 18 Werurwe bakazagaruka i Kigali kuwa 29 Werurwe 2015 nkuko Janet Uwimbabazi yabitangaje. Abazakira agakiza muri iyi minsi y’uruzinduko rutagatifu bazabatirizwa muri Yorodani aho Yesu Kristo nawe yabatirijwe.

Apotre Paul Gitwaza

Aba bantu 121 bazaba bayobwe na Apotre Paul Gitwaza

Abanyarwanda bakora izi ngendo mu gihugu cya Israel bavuga ko ari umugisha ukomeye ku gihugu cy’u Rwanda n’abagituye kuko gusura no gusengera Israel ngo bizanira umugisha ubikoze nk’uko byanditswe mu Itangiriro 12:3,izi ngendo zikaba zigamije guhesha umugisha u Rwanda no kwagura ubwami bw’Imana.

Abanyarwanda

Aba ni abanyarwanda bari ku butaka bwera bwa Israel

Janet Uwimbabazi wa Love Israel Ministry ni umwe mu batangije ingendo nk’izi, kuri iyi nshuro akaba yasazwe n’ibyishimo kuko aribwo bwa mbere ngo ajyanye n’itsinda ry’abantu benshi cyane. Akaba yemeza ko ari igisubizo cy’Imana dore ko mu Ugushyingo ari muri Israel yabisabye Imana.

Apotre Gitwaza uyoboye iri tsinda azaba ari hamwe na bagenzi be 121 barimo Bishop Safari,Bishop Muya,Bishop Diedonne,Pastor Muhoza Bruce n’abandi benshi ubayiremo n’abazahagurukira mu bihugu bitandukanye nka Suwede,Burundi,Congo Kinshasa,u Bubiligi  n’ibindi.

Ese koko kujya muri Israel hari icyo bimarira abakristo cyangwa ni ugusesagura nk'uko bamwe babivuga?

Gideon N.M






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 9 years ago
    AMEN MUZAGIRE IBIHEBYIZA NUMUGISHA CYANE GUKANDAGIRA KUBUTAKA BUTAGATIFU BWA ISRAEL
  • 9 years ago
    jyewe mbona atarugusesagura ahubwo nibashyiremo akabaraga imana izabitura
  • inkotanyi cyane9 years ago
    ni byiza rwose uretse no kujya muri israel ko abantu bava imihanda yuse baje kureba ingagi mu birunga, urumva kureba ahafite amateka ya yesu kristo ni ibyigiciro kinini, ahubwo ni uko nta cash nfite nanjye ndabyifuza cyane.
  • snd9 years ago
    Imana ikomeze kubaba hahi wenda basenga tukabona akazi
  • Nkunda9 years ago
    Imana ibera hose icyarimwe kandi aho wayisengera hose yakumva,ibyo ni tourism religieux baba bibereyemo ntibakatubeshye ubuhanuzi burarengana
  • 9 years ago
    Amen Imana nihe umugisha igihugu cyacu muzadusabire
  • herena9 years ago
    ariko rero abantu bitiranya ibintu itangiriro 12:3 Uwiteka yabwiye Aburahamu ati nzaha umugisha abakwifuriza umugisha kandi nzavuma abakwifuriza umuvumo,so ibi ntibivuzengo uzasabira umugisha kiriya gihugu cya isiraheli azabona umugisha,rwose abantu bigisha ijambo ry Imana nabo ni abantu so rero bashyiramo n imyumvire yabo ya kimuntu iyo bigisha bivuzeko icyo bavuze cyose si ko aba ari igiturutse mu kanwa k'Uwiteka ,ahubwo haba harimo ni imyumvire yabo ariko ntacyo bitwaye mu gihe iyo myumvire idahakana iby'Imana.Hano rero mu itangiriro Uwiteka yavugaga uzasabira umugisha bene Aburahamu kandi bene Aburahamu ni abizera bose bari kuri iyi si ,ntiwavuga rero ngo ni abatuye muri isiraheli y ubu gusa kuko bamwe ari abahakanaMana(atheist) so rero hano Imana yavugaga abana bayo aribwo bwoko buyizera bukayikorera bukayubaha harimo njye nawe. so ugendeye rero mukuvuga ko ari abakomotse kuri Aburahamu mu buryo bw umubiri nabwo ntibaba ari bariya banya isiraheli b ubu kuko bariya n abimukira baturutse mu bihugu by abarabu na Europe,kereka abanya ethiopians ba abafarasha nibo bonyine barimo bafitanye isano biologique na Biblical Hebrews,abandi banyanyagiye muri Afurica ku bwo guhunga abanzi ariko generations zabakomotseho zomatanye na Africans mu mico,etc zikura ziziko ari Africans ntizamenya amateka ko zakomotse ku Bisiraheli ba Kera kuko imyaka ishize ni myinshi cyane,usibyeko nabonye Uganda hari abahari babizi ndetse bafite n imigenzo yabo ya kera.so ubwo ushatse kuvuga ko ari Abisiraheli biologique usabira umugisha rero ntibaba ari abo batuye isiraheli ubu. byerekana ko abantu bashaka kuvanga iby umubiri n iby Umwuka kandi bitavangika,abo Uwiteka yavuze rero ni abo mu mwuka bubaha Uwiteka si abo mumubiri batuye isiraheli,kuko ari abo mumubiri nubundi ntaho byatandukanira no gusabira umugisha igihugu icyo aricyo cyose,ahubwo ubu ni ubukerarugendo kandi bwinjiriza isiraheli agatubutse,ariko nanone ntacyo bitwaye kuhajya niba ushaka kwirebera amateka usoma muri Bible ariko ntaho bihuriye nu umugisha kuko aho waba hose wasenga Imana ikakumva,kandi niyo yonyine itanga umugisha ntago kureba ahantu aribyo bizana umugisha ahubwo biguha kwiyungura ubumenyi,ni nkuko abantu baza gusura ingagi mu birunga bakiyungura ubumenyi.
  • 9 years ago
    Karibu muri jerusalem umurwa wimana turabategereje. be blessed Apotre! !!





Inyarwanda BACKGROUND