RFL
Kigali

Apotre Gitwaza agereranya iminsi 10 azamara muri Israel, n’iminsi 1000 yamara ahandi hose ku isi - AMAFOTO

Yanditswe na: Alphonse Mukundabantu
Taliki:27/03/2015 17:46
16


Apotre Paul Gitwaza uyobora Itorero Zion Temple Celebration Centre ku isi, muri iyi minsi ari mu ruzinduko mu gihugu cya Israel yajyanyemo n’itsinda ry’abantu 121 nawe arimo, kugeza ubu bakaba batangaza ko baguwe neza cyane muri cyo gihugu. Iyi nkuru ikubiyemo amafoto yose y'uru ruzinduko n'amakuru muri rusange arwerekeyeho.



Nk’uko tubikesha bamwe mu bajyanye n’Apotre Gitwaza, bavuga ko bari mu bihe bidasanzwe byuje umunezero nyuma yo kwigerera mu gihugu cy’amasezerano bakibonera ibyo bajyaga basoma muri Bibiliya.

israel

Uyu niwe Apotre Dr Paul Gitwaza uyobora Itorero Zion Temple ku isi

Apotre Paul Gitwaza abinyujije ku rukuta rwe rwa Facebook yatangaje ko kubera ibihe byiza bari kugirira muri Israel ngo kumara iminsi 10 muri icyo gihugu bihwanye no kumara iminsi 1000(hafi imyaka itatu) yibera ahandi hantu.

Israel

Apotre Dr Paul Gitwaza wayoboye itsinda ry'abantu 121 berekeje muri Israel

Apotre Gitwaza ati”Iminsi 10 muri Israel ni nk’iminsi 1000,igihe kiri kwihuta cyane,.Njye n’abandi 120 turi kumwe twifuza kuba twakwigumira hano”.

Itsinda ry’abantu 121 bayobowe na Apotre Gitwaza muri Israel baturutse mu bihugu bitandukanye birimo u Rwanda, Burundi, DRCongo, u Bubiligi, Norway, u Bwongereza na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Israel

 Itsinda ry'abantu 121 nibo bajyanye na Apotre Gitwaza muri Israel

Ku bijyanye n’amafoto adasanzwe bari kwifotoreza muri Israel akaba ari kuvugisha abantu batandukanye, umwe mu bajyanye na Gitwaza yabwiye inyarwanda.com ko ayo mafoto nta kindi agamije ahubwo ko agaragaza ibihe byiza cyane barimo,Ati “Abantu bamubuze bose(bari barabuze Gitwaza) bamubonye barifotoza bakora ibyo bashaka byose.”

Apotre Gitwaza

Buri wese ngo yifotoje uko ashaka kubera ibyishimo n'ibihe byiza bari kuhagirira,iyi Foto yavugishije benshi/Ifoto; Instagram

Apotre Gitwaza

Apotre Dr Paul Gitwaza,uwo bari kumwe ni Pastor Babra ukunze kumusemurira nawe bakaba barajyanye muri Israel/Ifoto;Instagram

Mu ntashyo za Apotre Gitwaza yoherereje Bene se bo mu mwuka nk’uko tubikesha Pastor Didier Habimana wo muri Zion Temple ndetse na bamwe mu bajyanye na Gitwaza,yavuze ko bamaze gusura uduce dutandukanye ndetse bakaba barimo gusengera Israel ndetse bakaragiza Imana akarere kacu k’ibiyaga bigari.

israel

Bari gusura uduce dutandukanye two muri Israel

Israel

 Apotre Gitwaza ati “...Mbandikiye aya makuru kuko nzi ko mudusengera kandi natwe turabasengera, tugasengera n'ibihugu byacu. Ubwo twajyaga ku musozi wa Elayono (umusozi w'imizeti cyangwa Mount of Olives) uyu munsi, twabashije kuhasengera mu buryo bwa gihanuzi, dusengera Israel n'ibihugu byacu by'ibiyaga bigari, ubwo twahuzaga ubutaka bwabyo tubisabira umugisha. Ntidushidikanya ko Imana izadukorera ibikomeye kuko yumva gusenga,....”

israel

Bafata umwanya bakiga ijambo ry'Imana bakanasengera igihugu cya Israel ndetse n'ibihugu byo muri Afrika y'Iburasirazuba baturukamo

Intumwa Gitwaza akomeza agira ati “Ubu tumaze gusura ahantu hatandukanye nko mu misozi ya Golan (Golan Heights), umusozi Carmel, Umusozi Tabora (aho Yesu yahinduriwemo " Transfiguration", Bethlehem aho Umwami Yesu yavukiye, Gethsemane, Golgotha, Siloam no mu Cyumba cyo hejuru aho intumwa zuzuriye Umwuka Wera. Amafoto menshi y'urwo rugendo muzayasanga ku rubuga rwa Flickr. Imana yakoze ibikomeye, mwarakoze kudusengera no gushyigikira aba bose bari ino aha.

Gitwaza

Apotre Gitwaza na bagenzi be bahagurutse kuwa 20 Werurwe bakaba bazasubira mu bihugu byabo kuwa 29 Werurwe 2015.

Amwe mu mafoto yaranze urugendo rwabo

israel

Love Israel Ministries

Apotre Gitwaza afata ifoto y'urwibutso na Love Israel Ministry umuryango uzwiho kujyana abantu muri Israel ukaba uyoborwa n'uwitwa Janet Uwimbabazi

israel

By Gideon N.M 

 Amafoto: flickr/Gitwaza






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • geru bizimana9 years ago
    mubyukuri ayama photo nimeza
  • gao9 years ago
    Dore abanyamitwe
  • aline9 years ago
    Ibi si byabimenyesto njya mbona mwirirwa musakuza ngo ni ibya Illiminatio
  • sisqo9 years ago
    ngibyo byabimenyetso bya elluminati ku photo ibanza ngaho nararitatse
  • 9 years ago
    reka ibi babyita "Ukwabuki"
  • ni danger9 years ago
    Gitwaza wee!! rya abana maze ucire izo ngofero man!! hahah yewe abatekamutwe baba benshi pee!!
  • Kabagwira9 years ago
    Umuntu wakoze iyi nkuru nawe aratwanitse kabisa...ese ko yabonye amafoto nta no kubaza ngo aha bari bageze aha akatubwira izina,,,byari kudufasha kumenya ubwiza n'amateka y'igihugu cya Israel.Ndababwira amanyakuri..uretse aho mbonye icyapa kivuga Umujyi wa Kafarinaum ahandi wabyemera bigoranye....uwaguhaye amafoto ...ntabwo ahuye n'inkuru yawe.,,ihangane ubwo nagira ngo ubutaha uzbinoze neza
  • Santos 9 years ago
    Mukoneze muhssure turikubsenger
  • sayo9 years ago
    pique nique ou bien pelerinage?
  • mutuyimana9 years ago
    izo gestes z'intoki mwifotozanya muzi icyo zivuga naho ziva? Bakirisitu mwaretse kwivanga. Gutembera no kwiga Ijambo ry'Imana birakwiye gusa tujye tubiha agaciro kabyo.
  • 9 years ago
    baraberewe peeeeeeeee. imana ikomeze kubafasha mururur rugendo. natwe turakomeza kubasengera kugirango mukomeze mugire ibihe byiza
  • Gitwaza9 years ago
    Mwiryohereze sha, amafranga ko muyafite buri teraniro baratura. Apotre Dr urumuzayirwa kabisa. Ayo mafranga mupfushubusa ubwo simwari kuyakoramo ikintu gifatika nko kubaka ishuri. Wubatse nkamashuri byafasha kurushaho wenda abana bakajya bigira ubuntu
  • me9 years ago
    nibyiza gusura israel ariko ibyo bimenyetso murigukora sibyabakritso nkamwe tuzi ko ariibya illuminati none namwe musigaye mubikora!!! ahaaaa ngaye ibyo bimenyetso Gitwaza akoze sibyiza namba sirwo rugero tugukeneyeho pe!
  • mutuyimana9 years ago
    izo gestes z'intoki mwifotozanya muzi icyo zivuga naho ziva? Bakirisitu mwaretse kwivanga. Gutembera no kwiga Ijambo ry'Imana birakwiye gusa tujye tubiha agaciro kabyo.
  • bienvenu kega9 years ago
    Dr paul Gitwaza Imana ikomeze kukurinda turagukunda cyane!
  • emmy9 years ago
    yewe burya koko abagira inkwi barya ibihiye!! nibanezerwe nicyogihe! nonese amafaranga aberaho iki?





Inyarwanda BACKGROUND