Ikipe y’ igihugu Amavubi yatsindiwe mu gihugu cya Zambia ibitego 2-0 mu mukino wa gicuti u Rwanda rwakinaga bwa mbere rutozwa n’ umutoza mushya Jonathan McKinstry, ibi bitego byose bikaba byinjiye nyuma y’ uko myugariro w’ amavubi Nshutinamagara Ismael avuyemo
Kuri uyu mukino umutoza w’ ikipe y’ igihugu Jonathan McKinstry yari yahaye ikizere bamwe mu bakinnyi batamenyerewe cyane ko bajya babanzamo nka Kalisa Rachid ukinira Police FC, Iradukunda Bertrand udakunze kubanzamo mu ikipe ya APR FC, maze yicaza Mugiraneza Jean Baptiste, Iranzi Jean Claude, Tubane James na Isae Songa usanzwe yaratsindiye AS Kigali ibitego byinshi muri shampiyona.
Igice cya mbere ikipe y’ igihugu yagerageje gukina neza ihererekanya ndetse wabonaga umukino utoroheye Chipolopolo byaje no gutuma amakipe yombi ajya kuruhuka nta n’ imwe ibashije kureba mu izamu ry’ iyindi
Mu gice cya kabiri ubwo myugariro w’ Amavubi Nshutinamagara Ismael yavaga mu kibuga batarasimbuza Kalaba wa Chipolopolo yaje guhita abiba umugono maze afungura amazamu ku munota wa 62 naho Allan nawe atsinda igitego cya kabiri ku munota wa 82 w’ umikino.
Umutoza Janathan Mckinstry yakoze impinduka yinjizamo Iranzi Jean Claude asimbura Sibomana Patrick, Tubane James asimbura Nshutinamagara Ismael, Mukunzi Yannick asimbura Kalisa Rachid na Mugiraneza Jean Baptiste yinjiramo habura iminota itanu ngo umukino urangire ariko ntibyagira icyo bitanga kuko umukino warangiye ikipe y’ igihugu y’ u Rwanda itabonye n’ igitego na kimwe.
Uyu ni umukino wa mbere Jonathan Mckinstry yaozaga Amavubi akaba awutakaje nyuma yo kugenda akora impinduka nyinshi haba ku bakinnyi 18 yajyanye muri Zambia no ku bakinnyi 11 babanje mu kibuga kuva mu izamu kugeza kuri rutahizamu dore ko abakinnyi bamenyereye yari yabanjemo ari kapiteni Haruna Niyonzima na Nshutinamagara Ismael na Rusheshangoga Michel gusa.
Uyu mukino ushobora kuzagira ingaruka ku rutonde ngarukakwezi rwa FIFA rugaragaza uko amakipe y’ ibihugu ahagaze dore ko u Rwanda rwari ku mwanya wa 64 ku isi, bishobora gutuma hagira imyanya u Rwanda rutakaza.
Alphonse M.PENDA
TANGA IGITECYEREZO