RFL
Kigali

Amasomo abahanzi Nyarwanda bakwigira ku iterambere ry'umuziki wa Nigeriya

Yanditswe na: Mutiganda wa Nkunda
Taliki:24/01/2015 17:54
0


Umuziki ni imwe mu ntwaro ituma igihugu runaka kimenyekana bitewe n’iterambere muri muzika ry’abahanzi bagize icyo gihugu. Muri iki gihe umuziki wa Nigeriya uri kugenda uzamuka umunsi ku wundi. Hari amasomo abahanzi bacu bakwigira kuri bagenzi babo bo muri Nigeriya bityo umuziki ukarushaho kubinjiriza n’igihugu kikabyungukiramo.



Nigeriya yagize umuziki ukomeye mu myaka ya za 1970 kugeza muri 1980. Mu myaka ya za 1990  kugeza mu ntangiriro  za 2000 ,Nigeriya yari ifite umuziki usanzwe nk’ibindi bihugu byose. Ntabwo yari ifite umuziki uhambaye wayitandukanya n’ibindi bihugu byo muri Afrika.  

Ariko mu myaka nka 10 ishize  , igihugu cya Nigeriya cyongeye kwigarura umugabane wa Afrika . Abahanzi nka P Square, 2Face Idibia, J Martins,  Iyanya, Davido, Wizkid, Timaya, D banj , Flavour, Tiwa Savage  n’abandi tutarondora  muri iyi nkuru, bakomeje kwigaragaza ku mugabane wa Afrika ndetse no hanze yayo.Uwavuga ko kugeza ubu ari cyo gihugu kiyoboye Afrika muri muzika ntiyaba aciye inka amabere cyane ko Davido (mu bagabo)na Tiwa Savage(abagore) ari bo baheruka kuba ahanzi bitwaye neza kurusha abandi muri  MTV Africa Music awards 2014.

Kugira ngo Nigeriya igere ku rwego iriho kugeza ubu mu muziki, hari amabanga bakoresheje kandi bakinakomeza kwitwaza nk’amaturufu atuma bamenyekana kurushaho. Muri rusange umuntu yavuga ko abahanzi bo muri Nigeriya bazi icyo bashaka muri muzika . Muri ayo twavuga:

1.Gukorana n’abahanzi bazwi ku isi

Iturufu ya mbere abahanzi bo muri Nigeriya bari gukoresha muri iki gihe ni ugukorana n’abahanzi bakomeye  kandi baturuka ku migabane inyuranye. Uretse no kuba byongerera agaciro umuhanzi ubwe, ni n’uburyo bworoshye bubafasha kumenyekana mu bihugu binyuranye abahanzi bakoranye bakomokamo.

Ingero twavuga ni nka P Square bakoranye na  indirimbo na Akon, Rick Ross, TI,.., Wizkid yakoranye indirimbo na Rihanna, Chris Brown,… n’abandi bagenzi babo bagiye bakorana n’abahanzi bakomeye bo muri Amerika ndetse na Afrika.

Nyuma y'aho Diamond yisunze Davido bagasubiranamo indirimbo 'My Number one', agaciro k'uyu muhanzi kazamuka buri munsi ndetse byamufashije kwegukana ibihembo binyuranye no gutumirwa mu bitaramo bikomeye. Indirimbo my Number one ya Diamond ku giti cye yo mu kwezi kwa 9/2013 imaze kurebwa n'abantu 3,677,807 naho iyo yasubiranyemo na Davido yo mu kwezi kwa 1/2014 imaze kurebwa n'abageze kuri 6,274,689

2.Gukora amashusho afite ireme

Muzika icuruza aho igeze ubu, indirimbo z’amajwi ntizigihagije kugira ngo umuhanzi abashe kwinjiza amafaranga menshi. Abahanzi bo muri Nigeriya bakora iyo bwabaga indirimbo zabo z’amashusho zikaba ziri ku rwego rwiza.

Ibi bigira umumaro munini nko: Gukundwa n’abazireba kuko ziba zisa neza kandi zikroranye ubuhanga n’umwimerere, kubasha gucishwa ku mashene akomeye ya muzika nka MTV, Chanel O,..ndetse no kuba zitabira ibihembo binyuranye mpuzamahanga(awards) biza biherekejwe n’akayabo k’amafaranga.

Zimwe mu ndirimbo z’amashusho z’abahanzi bo muri Nigeriya n’ibihembo mpuzamahanga zagiye zegukana mu myaka inyuranye.

 Nigeriya

3.Kureba kure

Nubwo igihugu cya Nigeriya aricyo gituwe cyane muri afrika(umwanya wa 7 ku isi) n’abaturage basaga miliyoni 177, abahanzi baho ntibicara ngo baririmbe, amaso bayahange isoko ryo mu gihugu cyabo gusa. Abahanzi bo muri Nigeriya barenza amaso imbibi z’igihugu cyabo ndetse n’umugabane dutuye.

4.Kumenyekanisha ibihangano byabo bashishikaye

Nubwo itangazamakuru baryubaha kandi bakariha agaciro mu kumenyekanisha muzika yabo ku isi yose, abahanzi bo muri Nigeriya bubatse ubwami ku mbuga nkoranyambaga bibafasha kumenyekanisha ibihangano byabo.

Mugihe umunyamakuru ataratangaza amakuru  y’igitaramo cye, ko indirimbo nshya yasohotse, cyangwa ikindi gikorwa cya muzika, umuhanzi abanza kubisangiza abafana be abinyujije ku mbuga nkoranyambaga kandi akaba yizeye ko bigera ku isi nzima.

Uku niko abahanzi 5  ba mbere bo muri Nigeriya bakurikiranwa ku mbuga nkoranyambaga :Twitter, Facebook na Instagram(Imibare yo mu Ugushyingo 2014)

 Nigeriya

5.Kuririmba mu rurimi ruvugwa ku isi hose

Kuririmba mu rurimi rw’Icyongereza nayo ni indi turufu ituma ibihangano by’abahanzi bo muri Nigeriya birushaho kumenyekana. Ni mugihe kuko Icyongereza kiza ku mwanya wa gatatu mu ndimi zivugwa n’abantu benshi ku isi(335.000.000) ,nyuma y’Igishinwa(1.197.000.000) n’Icyesipanyolo(414.000.000).

Nubwo icyongereza cyabo atari cyiza cyane, rimwe na imwe bakakivanga n’indimi gakondo zo mu gihugu cyabo ariko uwumva icyongereza, abasha gukurikira ubutumwa baba banyujije mu ndirimbo zabo.

Itsinda rya Urban Boys ryamenye ibanga ryo gukorana n'abahanzi bamaze kubaka izina, batera intambwe bakorana na Iyanya indirimbo 'Tayali'. Iyi ndirimbo kuri chanel ya Afrifame yonyine imaze kurebwa na 175.344, ikaba ariyo imaze kurebwa cyane mu ndirimbo za Urban Boys.

Reba hano amashusho y'indirimbo Tayali ya Urban Boys


Nubwo abahanzi nyarwanda batahita bigereranya / bagera ku rwego rw’abo muri Nigeriya ariko hari amwe mu masomo babigiraho nko:

- Kugerageza gushyira mu bihangano byabo ururimi rw’icyongereza cyangwa igiswahili.

- Gushyira imbaraga mu ndirimbo z’amashusho bakazikora ku rwego mpuzamahanga kuburyo zakwitabira amarushanwa cyangwa zikaba ari indirimbo ziri ku rwego rwiza zabasha gucisha ku mashene akomeye nka MTV, Chanel O...

- Kwitabira no gukoresha imbuga nkoranyambaga nta kujenjeka no kumenyekanishirizaho ibihangano byabo.

- Guhanga amaso isoko rya Afrika y’uburasirazuba aho guhora barambirije mu Rwanda gusa.

- Kugerageza gukorana n’abahanzi byibuze bakomeye muri aka karere (Jose Chameleon, Diamond, ..), gukurikirana ibihangano bakoranye ndetse no kubimenyekanisha kurushaho.

- Kugira umuziki akazi ka buri munsi aho kubikora nk’abishimisha cyangwa nta cyerekezo runaka bafite.

Igice cya kabiri cy’iyi nkuru kizakugeraho mu minsi ya vuba. Ibitekerezo byawe kuri iyi nkuru turabyakira.

Mu gutegura iyi nkuru twifashishije: jaguda.com, africahit.com, infoplease.com, wikipedia.org,…

R.Chrsitophe

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND