RFL
Kigali

Amafaranga Guma Guma itanga ntashobora byibuze no kutwambika-Nizzo(Urban boys)

Yanditswe na: Seleman Nizeyimana
Taliki:2/03/2015 9:13
16


Umuhanzi Nizzo Kabosi umwe mu basore batatu bagize itsinda rya Urban boys yemeza ko urwego bagezeho atari urwo kwitabira irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star ihemba abahanzi bayirimo amafaranga miliyoni ku kwezi, amafaranga atanashobora kubambika ngo bagaragarire neza abakunzi babo.



Ibi, uyu musore yabitangaje mu kiganiro Ten to night ubwo yabazwaga ibijyanye no kuba hagati mu cyumweru gishize iri tsinda ryarasezeye muri iri rushanwa risa nk’irihatse ayandi muri muzika nyarwanda, mu gihe ari bamwe mu bahabwaga amahirwe yo kuba baryegukana mu gihe baba binjiye mu 10 ba mbere.

Nizzo

Nizzo

Nizzo avuga ko kuba baragiye bitabira amarushanwa ya mbere yabanje hari inyungu bari babifitemo muri icyo gihe bijyanye n’urwego bari bariho nibyo bifuzaga kugeraho bitandukanye n’icyerekezo bafite muri ibi bihe.Nizzo avuga ko muri icyo gihe bari bakeneye kumenyekanisha ibikorwa byabo hirya no hino mu gihugu no kwegera abafana bayo bitavuze ko babonaga inyungu y’amafaranga.Ati “ Burya twebwe hari ibintu Urban boyz twirengagiza rimwe na rimwe by’amafaranga kugirango tubanze tugere ku bindi, akenshi twajyaga muri Guma Guma dushaka nka promotion no gusanga abafana bacu.”

Mu gusobanura neza ibi, Nizzo ati “ Niba warakurikiranye Guma Guma uko zatangiye ndacyeka twaratangiye muya mbere, tukiri abana, njyewe niko navuga,tugishakisha! Aho tugeza aha, uko imyaka igenda ikura niko natwe dukoresha amafaranga menshi, kuva mu irushanwa si uko hari ikindi kindi twebwe twarebye ibihembo bari gutanga tubona ntibirimo kuduhuriza bitewe naho tugeze turavuga tuti hatabayemo akantu ko kongeramo amafaranga twaba twebwe duhomba duhitamo kwandika ibaruwa isezera.”

Urban boys

Urban boys ni bamwe mu bahanzi bambara ukabona ko babifatiye umwanya ari naho hakomoka izina ryabo rya Swagga boyz(Aha ni muri Primus Guma Guma Super Star ya 3)

Abajijwe igihombo babona muri iri rushanwa akurikije uko bagiye bitwara mu marushanwa yabanje, Nizzo yagize ati “ Urabona fata nk’uburyo twambara, njyewe ubwanjye mvuga ngo nambaye neza mba nambaye nk’ibihumbi 200, ugiye kubibara mu gitaramo kimwe umwe muri twe aba yambaye nk’ibihumbi 250, kandi ukwezi kuba gufite ibitaramo 4 bikaba ngombwa ko twongeraho amafaranga yacu.”

Akomeza agira ati “ Amafaranga ni macye cyane, byibuze ufashe urugero ukuntu Urban boys yambara, byonyine nayo kuyambika kuri stage ntabwo ageramo,ngaho mbwira igikombe kirarangiye ntunakijyanye, nta n’ikintu ukuyemo urumva ko waba uhomba.Uyu mwaka rero twabitekerejeho turuvaga tuti reka tugirane ibiganiro nabo turebe ko bakongeraho ariko ntacyo bongeye , ubwo rero twe turategereje igihe irushanwa rizongeraho ikintu tuzagaruka.”

urban boys

Nizzo avuga Guma Guma ari irushanwa ryiza rifasha cyane cyane abahanzi bakizamuka, akaba atemeranya nabavuga ko ntacyo rimaze gusa agasaba ko habaho impinduka, abahanzi bamaze kugira ibikorwa bikomeye bakaba bareba ubundi buryo bakorana kugirango buri wese atere imbere.

Ati “Njyewe ikintu navuga irushanwa hari icyo rimariye abahanzi bakizamuka niko njye nabivuga abo ngabo navuga ko ari ibintu byiza kuba barijyamo ariko bajye banareba babandi bamaze igihe kinini bakora barebe naho bagejeje ibikorwa byabo, ubu nkatwe ntitugishaka gukorera hano mu gihugu gusa turashaka kureba ko byibuze no mu Rwanda haturuka umuhanzi umwe akajya ku ruhando mpuzamahanga nk’uko twumva Diomond muri Tanzaniya , turi kurwana no kugera kuri icyo kandi biradusaba amafaranga menshi kandi bikadusaba ko nibyo dukora byose tubikuramo amafaranga, iyo tubitekereje gutyo ni ikibazo kuri twe kuko niko tuba twabibaze ariko ku bandi bari mu irushanwa bamwe na bamwe nkeka ko ari inyungu kuri bo kuko babasha kwegera abafana, babasha kumenyera stage, hari inyungu nyinshi no gufata kuri ayo mafaranga harimo benshi baba batarakayafata mu buzima.”

Reba amashusho y'indirimbo 'Till i die' baheruka gukorana na Riderman


Nizeyimana Selemani






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • omario 9 years ago
    kaboss ibyavuga nibyo koko!!!nibashake ko bakorera hanze!!guma guma nibayireke
  • ja damaseni9 years ago
    ababahungu bariyemera
  • Kajisho Oscar9 years ago
    Aba basore rero barantangaza...ese ibyo bavuga babitekereje nyuma...hari indi mpamvu bafite ni uko mu rwego rwo kuducanga bati..bahemba makeya...ubushize se ntibabonaga ko bakorera mu gihombo..Utazi i Nyanza abwirwa ibyo biboneye
  • BELOVED9 years ago
    ko mu dapostinze ?
  • BELOVED9 years ago
    ariko abo bana b abari (abakobwa )bagiye biyambarira ibyo basaza babo bambaye na bo baradusebya igitsinagore abahungu bambaye neza nibigishe n abo babari inyuma bambare
  • tu9 years ago
    Ukuri kwambaye ubusa kabisa!!!
  • Zee9 years ago
    Mumaze guhaga sha
  • gisele9 years ago
    Arko urban byz iroyemera cyne! Ngo ayo maheta ntiyobambika k nabonye batanambara c ahbwo bambara bagiye gukora clip gsa bakure ubwiyemezi ku bandi!!
  • 9 years ago
    ibyo urban boys bavuga ndabishyigikiye kuko wamugani aho bahereye ko batakibonye baravunika pe cyereka nibongeza agafranga
  • nikita9 years ago
    ariko koko ngo umurengwe wica nkinzara, ubundi se mujyamo ntimwarebaga ko ari make! mureke kuyisebya, abifuza kujyamo bakomeze urugendo mwe muvanemo akanyu karenge
  • guma guma9 years ago
    abategura guma guma bo ubwabo nibo bazayitesha agaciro kubera ibintu byinshi bidasobanutse biyirangwamo
  • karimunda9 years ago
    karimunda ariko meba abasore biyemera ahubwo nimuvugeko mwanzeko Rafiko abakorana muri Gasopo
  • kay9 years ago
    hahahahahahaha! niko muri mwese ninde nabura , nabura wambara urukweto rugura $300 tuvugishe ukuri nako mutumbwiize ukuri turabazi turabaona, ninde muri mwe batatu wambara ipantaro igura $250 ishat cyangwa t-shirt igura aumois $100, muza bitwereke, Timba za fake na semi cuire?? please please guy $2000 ni menshi buri kwezi mureke kwihenura kuko muri mwese nta nuwagura ikoti rya $500 so stop right there!!
  • cata9 years ago
    hhhhhhh!!!!!! guyz mutinye gusebera mumaso ya Knowless, kuko muratebye muravuga muti ntitwamukira... ni mube mugiye muzaze anne prochaine Knowless yavuye munzira.
  • eric9 years ago
    hhh apu nubundi turabazi mwebwe urban boys ubufaranga bwose mubonye mubugura imyenda ntakindi.
  • Cyuma Yahaya9 years ago
    Aba basore batinye competition. Nta gitare bazi, nta ngoma, nta piano ndetse nta n'umuduri. Bariyemera gusa... Njye mbafata nk'abascout baba muri animation. Ndetse n'udufaranga babonye batunyuze murihumye...





Inyarwanda BACKGROUND