Umuhanzi Nizzo Kabosi umwe mu basore batatu bagize itsinda rya Urban boys yemeza ko urwego bagezeho atari urwo kwitabira irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star ihemba abahanzi bayirimo amafaranga miliyoni ku kwezi, amafaranga atanashobora kubambika ngo bagaragarire neza abakunzi babo.
Ibi, uyu musore yabitangaje mu kiganiro Ten to night ubwo yabazwaga ibijyanye no kuba hagati mu cyumweru gishize iri tsinda ryarasezeye muri iri rushanwa risa nk’irihatse ayandi muri muzika nyarwanda, mu gihe ari bamwe mu bahabwaga amahirwe yo kuba baryegukana mu gihe baba binjiye mu 10 ba mbere.
Nizzo
Nizzo avuga ko kuba baragiye bitabira amarushanwa ya mbere yabanje hari inyungu bari babifitemo muri icyo gihe bijyanye n’urwego bari bariho nibyo bifuzaga kugeraho bitandukanye n’icyerekezo bafite muri ibi bihe.Nizzo avuga ko muri icyo gihe bari bakeneye kumenyekanisha ibikorwa byabo hirya no hino mu gihugu no kwegera abafana bayo bitavuze ko babonaga inyungu y’amafaranga.Ati “ Burya twebwe hari ibintu Urban boyz twirengagiza rimwe na rimwe by’amafaranga kugirango tubanze tugere ku bindi, akenshi twajyaga muri Guma Guma dushaka nka promotion no gusanga abafana bacu.”
Mu gusobanura neza ibi, Nizzo ati “ Niba warakurikiranye Guma Guma uko zatangiye ndacyeka twaratangiye muya mbere, tukiri abana, njyewe niko navuga,tugishakisha! Aho tugeza aha, uko imyaka igenda ikura niko natwe dukoresha amafaranga menshi, kuva mu irushanwa si uko hari ikindi kindi twebwe twarebye ibihembo bari gutanga tubona ntibirimo kuduhuriza bitewe naho tugeze turavuga tuti hatabayemo akantu ko kongeramo amafaranga twaba twebwe duhomba duhitamo kwandika ibaruwa isezera.”
Urban boys ni bamwe mu bahanzi bambara ukabona ko babifatiye umwanya ari naho hakomoka izina ryabo rya Swagga boyz(Aha ni muri Primus Guma Guma Super Star ya 3)
Abajijwe igihombo babona muri iri rushanwa akurikije uko bagiye bitwara mu marushanwa yabanje, Nizzo yagize ati “ Urabona fata nk’uburyo twambara, njyewe ubwanjye mvuga ngo nambaye neza mba nambaye nk’ibihumbi 200, ugiye kubibara mu gitaramo kimwe umwe muri twe aba yambaye nk’ibihumbi 250, kandi ukwezi kuba gufite ibitaramo 4 bikaba ngombwa ko twongeraho amafaranga yacu.”
Akomeza agira ati “ Amafaranga ni macye cyane, byibuze ufashe urugero ukuntu Urban boys yambara, byonyine nayo kuyambika kuri stage ntabwo ageramo,ngaho mbwira igikombe kirarangiye ntunakijyanye, nta n’ikintu ukuyemo urumva ko waba uhomba.Uyu mwaka rero twabitekerejeho turuvaga tuti reka tugirane ibiganiro nabo turebe ko bakongeraho ariko ntacyo bongeye , ubwo rero twe turategereje igihe irushanwa rizongeraho ikintu tuzagaruka.”
Nizzo avuga Guma Guma ari irushanwa ryiza rifasha cyane cyane abahanzi bakizamuka, akaba atemeranya nabavuga ko ntacyo rimaze gusa agasaba ko habaho impinduka, abahanzi bamaze kugira ibikorwa bikomeye bakaba bareba ubundi buryo bakorana kugirango buri wese atere imbere.
Ati “Njyewe ikintu navuga irushanwa hari icyo rimariye abahanzi bakizamuka niko njye nabivuga abo ngabo navuga ko ari ibintu byiza kuba barijyamo ariko bajye banareba babandi bamaze igihe kinini bakora barebe naho bagejeje ibikorwa byabo, ubu nkatwe ntitugishaka gukorera hano mu gihugu gusa turashaka kureba ko byibuze no mu Rwanda haturuka umuhanzi umwe akajya ku ruhando mpuzamahanga nk’uko twumva Diomond muri Tanzaniya , turi kurwana no kugera kuri icyo kandi biradusaba amafaranga menshi kandi bikadusaba ko nibyo dukora byose tubikuramo amafaranga, iyo tubitekereje gutyo ni ikibazo kuri twe kuko niko tuba twabibaze ariko ku bandi bari mu irushanwa bamwe na bamwe nkeka ko ari inyungu kuri bo kuko babasha kwegera abafana, babasha kumenyera stage, hari inyungu nyinshi no gufata kuri ayo mafaranga harimo benshi baba batarakayafata mu buzima.”
Reba amashusho y'indirimbo 'Till i die' baheruka gukorana na Riderman
Nizeyimana Selemani
TANGA IGITECYEREZO