RFL
Kigali

Alexis Sanchez yahesheje itike ikipe ya Arsenal yo kujya ku mukino wa nyuma wa FA-AMAFOTO

Yanditswe na: Christophe Renzaho
Taliki:19/04/2015 0:00
2


Kuri uyu wa gatandatu tariki 18 Mata 2015 ikipe ya Arsenal nibwo yabonye itike yo gukina umukino wa nyuma w’igikombe cya FA nyuma yo gutsinda Reading ibitego 2-1 byose byatsinzwe na Alexis Sanchez baguze mu ikipe ya FC Barcelona.



Abakinnyi Arsenal yakinishije:01 Szczesny,02 Debuchy,04 Mertesacker  wasimbuwe na Gabriel ku munota wa  63 ,06 Koscielny,03 Gibbs,34 Coquelin  wasimbuwe na Theo Walcott  ku munota wa 101 ,19 Cazorla,16 Ramsey,11 Özil,17 Sánchez,23 Welbeck ( wasimbuwe na Giroud  ku munota wa 72.

Abakinnyi Reading yakinishije:01 Federici,02 Gunter,15 Hector,05 A.Pearce,11 Obita,12 McCleary23 Williams,14 Chalobah wasimbuwe na Cox ku munota wa  105,09 Robson-Kanu wasimbuwe na Karacan ku munota wa 90' ,19 Mackie,07 Pogrebnyak wasimbuwe na Aiyegbeni ku munota wa  111.

Ku munota wa 40  w’igice cya mbere cy’umukino  wabereye kuri stade ya Wembley nibwo Alexis Sanchez yabonye igitego cya mbere cy’ikipe ye ya Arsenal. Amakipe yombi akaba yagiye kuruhuka ari 1 cya Arsenal ku busa bwa Reading.

Striker Sanchez (right)  celebrates alongside team-mate Keiran Gibbs after scoring for Arsenal against Reading

Alexis Sanchez yishimira igitego yari amaze gutsindira Arsenal

Mu gice cya 2, ku munota wa 54 nibwo Garath McCleary yishyuye igitego cya Arsenal ,banganya 1-1. Amakipe yombi yakomeje gushakisha uko yatsinda igitego cy’icyinyuranyo ariko iminota 90 irangira bakinganya, biba ngombwa ko hitabazwa iminota 30 y’inyongera(Extra Time).

Amakipe yombi yakomeje kugaragaza umukino mwiza ariko habura ikipe itsinda indi. Ku munota wa 105 nibwo Alexis yateye ishoti ridakomeye cyane ariko uca mu maguru ya nyezamu wa Reading birangira ugiye mu izamu. Uyu munyezamu akaba yari yakoze akazi gakomeye ko gukuramo imipira ya ba rutahizamu  ba Arsenal ariko ikosa yakoze ryatumye Arsenal ibona itike yo gukina umukino wa nyuma w’igikombe cya FA aho izahura hagati y'ikipe izarokoka hagati ya Liverpool na Aston Villa.

Mu mafoto uko umukino wahuje na Arsenal wagenze

Reading's fans watch on as their Championship side take on Arsenal in the FA Cup semi-final at Wembley on Saturday

Abafana ba Reading bari baje ku kibuga cya Wmbley gushyigikira ikipe yabo

Laurent Koscielny (centre) leaps up and controls possession as Arsenal took on Reading in the FA Cup semi-final at Wembley

McCleary (left) of Reading takes the ball beyond the challenge of Arsenal player Francois Coquelin 

Garath McCleary watsinze igitego cya Reading ahanganye na Francois Coquelin

Germany defender Mertesacker (left) heads the ball goalwards for Arsenal against Reading

Wenger's side failed to hit the level seen in recent games against Reading at Wembley

Arsene Wenger,umutoza wa Arsenal(wambaye ikoti)atanga amabwiriza ku bakinnyi be

Reading manager Clarke gives instructions to his team as they take on Arsenal

Clarke wa Reading nawe ntiyari yicaye

Gabriel (right), a replacement for Per Mertesacker, powers a header at goal shortly after Reading had scored

Gabriel  winjiye asimbura  Per Mertesacker,agerageza gutera umutwe mu izamu rya Reading

Daniel Williams (left) shoots at goal for Reading against Arsenal at Wembley but his attempt went wide of the goal

Reading nayo yanyuzagamo igasatira ikipe ya Arsenal

Arsenal striker Danny Welbeck (centre) has an effort blocked by Reading goalkeeper Adam Federici

But Reading goalkeeper Federici made a splendid one-handed save to tip the ball up and against the crossbar

Adam Federici , nyezamu wa Reading yagiye akuramo imipira ikomeye

Arsenal attacker  Ozil (left) escapes the attention of Michael Hector (right) of Reading during the semi-final

Ozil wa Arsenal yitwaye neza muri uyu mukino

Gareth McCleary's second-half strike went over the line for Reading after a deflection from Keiran Gibbs 

Garath McCleary  yishyura igitego bari batsinzwe na Arsenal


Reading's players celebrate the goal with McCleary as they pulled themselves level with Arsenal at Wembley in the semi-final

Abakinnyi ba Reading bishimira igitego cyo kwishyura batsinze mu gice cya kabiri

Arsenal manager Arsene Wenger (centre) gives instructions out to his team before the beginning of extra time

Baruhuka bitegura gukina iminota 30 ya Extra Time

Arsenal had an inconsistent first half before Sanchez struck clinically after Mesut Ozil passed to him excellently

Sanchez (centre) earlier took the ball past goalkeeper  Federici (second left) before losing his footing and falling

Alexis Sanchez yagoye cyane ba myugariro ba Reading


Ishoti ridakomeye Sanchez yateye mu izamu rya Reading byarangiye rivuyemo igitego

The ball rolled through his legs and slowly towards the goal line in the 106th minute of the game

Reading had fought valiantly but were unable to score another equaliser to take the tie to penalties

Kuwugarura byamunaniye ugana mu izamu

Federici lies slumped on the ground as the impact of his error hits him in the FA Cup semi-final against Arsenal

Ikosa rimwe Federici yakoze ryahesheje Arsenal itike yo gukina umukino wanyuma


Alexis Sanchez yishimira igitego cya 2 cyahesheje intsinzi Arsenal

The Reading goalkeeper, who had been magnificent until then, left the field in tears as manager Steve Clarke tries to console him

Nubwo amarira y'umugabo atemba ajya mu nda, Federici yasohotse mu kibuga amarira ari yose,aha arihanganishwa n'umutoza we

Federici's opposite number, Wojciech Szczesny (left) of Arsenal comforts his fellow goalkeeper after the game is resolved

Wojciech Szczesny  wa Arsenal yihanganisha mugenzi we

Renzaho Christophe






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • kamudani9 years ago
    yabakwakwanyije nyine arsenal oyeeeeee byari bikomeye kbs
  • Emma9 years ago
    Imana Ishimwe kandi ikomeze ifashe arsenal kugeza itwaye igikombe.





Inyarwanda BACKGROUND