RFL
Kigali

Akiva muri Big Brother Africa, Esther yahise atangiza intambara y'amagambo hagati ye na Bebe Cool

Yanditswe na: Robert Musafiri
Taliki:25/10/2014 15:05
5


Nyuma y’uko asezerewe mu marushanwa ya Big Brother Africa,Esther Akankwasa wari umwe mu bari bahagarariye igihugu cya Uganda,akigera iwabo ikintu cya mbere yahise akora ni ugutangaza amagambo yibasira umuhanzi Bebe Cool.



Nk’uko bitangazwa n’urubuga rwa Ugandaonline, ubwo uyu mukobwa yageraga mu gihugu cya Uganda, mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru ahitwa Rosemary Courts yahise yibasira Bebe Cool bitewe n’amagambo yari yavuze ubwo yashishikarizaga abagande kutamutora kuko ngo yari igisebo ku gihugu cya Uganda.

Mu mvugo ikarishye, Esther w’imyaka 23 yagize ati:Jyewe ubu Afrika iranzi ariko we n’ubwo amaze imyaka 30 aririmba ntibamuzi nkanjye.Afite uburenganzira bwo kuvuga ibyo ashaka.Ni gute umugabo ufite imyaka 43 yirirwa ashyira ingufu mu guca intege abantu bashaka gutera imbere?nta mugabo umurimo.

Esther

Akigera iwabo, ikintu cya mbere yakoze ni ukwiyama Bebe Cool

Esther yakomeje agira ati:Niba narasebeje Uganda we yakoze iki?Azi guca inyuma umugore we no gukurishamo inda abana b’abakobwa gusa.Ni umuhanzi w’umunyabyago gusa.

Ku bijyanye n’irushanwa rya Big Brother Africa, Esther yavuze ko n’ubwo atakomeje ariko yitwaye neza dore ko hariya bisabwa ko abantu batora cyane kandi abagande bakaba badatora dore ko nk’uko yabyivugiye abantu batekereza amafaranga bibatwara batora aho kureba akamaro bigirira uwo batora.

gfd

Bebe Cool yari yasabye abagande kudatora Esther kuko ari igisebo ku gihugu cyabo

Twabibutsa ko uyu Esther Akankwasa ahaerutse gusezererwa muri Big Brother Africa hamwe na mugenzi we bakomoka mu gihugu kimwe witwa Ellah.

Twabibitsa kandi ko gutora hakoreshwa uburyo bwa internet ndetse n’ubutumwa bugufi(SMS) aho wandika ijambo Vote ugasiga akanya ukandika izina ry’uwo utoye(Arthur/Frankie)ukohereza ku mubare 1616 ku ifatabuguzi iryo ariryo ryose waba ukoresha.

Ushaka gutora ukoresheje internet wajya kuri http://bigbrotherafrica.dstv.com/Vote

Robert Musafiri






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • kamikazi jose9 years ago
    sha nubundi ntaho yari kugera 2.
  • 9 years ago
    sha nubundi ntaho yari kugera 2.
  • 9 years ago
    nagabanye umunwa yiyakire ubundi we yamenye ate ko Bebe cool aca inyuma umugore we agakuramo ninda yarabimukoreye se?
  • manzi9 years ago
    Ellan aracyarimo Shaka Amakuru neza
  • dada9 years ago
    Jyewe narabibabwiye uyo mukobwa ni umuhanga yakoraga udukoryo kugirango abe umu star ntakindi yari agamije da!!!





Inyarwanda BACKGROUND