RFL
Kigali

Abazitabira ibirori bya Inyarwanda fans hongout bakomeje gushyirwa igorora-UKO BITEYE

Yanditswe na: Seleman Nizeyimana
Taliki:22/12/2014 16:20
0


Uko umunsi nyirizina w’ibirori ngarukamwaka bihuza ibyamamare mu ngeri zitandukanye n’abakunzi babyo bya Inyarwanda fans hongout ugenda wegereza niko abazitabira ibi birori barushaho gutekerezwa ndetse bagashyirwa igorora kugirango ntihazagire ubura ayo mahirwe.



Nyuma y’uko ubuyobozi bw’ikigo Inyarwanda Limited ari nacyo gitegura ibi birori butangaje ko mu rwego rwo korohereza abashaka kwitabira ibi birori bwagabanyije ibiciro bugashyira ku mafaranga 4000Frw ku bantu bose bazagura amatike(Tckets) mbere y’itariki ya 25/12/2014, ni ukuvuga umunsi umwe mbere y’uko ibirori nyir’izina biba tariki ya 26/12/2014.

Kuri ubu andi makuru mashya kandi meza ku bantu bose bifuza kuzitabira ibi birori ni uko ubu umuryango cyangwa itsinda ry’abantu 5 bifuza kuzaba bari kumwe muri ibi birori bagabanyirijwe 20% by’amafaranga asanzwe, bisobanuye ko kuri bo bazatanga amafaranga ibihumbi 20 y’u Rwanda gusa, maze bagakurikirana Inyarwanda fans hangout ku nshuro yayo ya 5.

inya

Ibi birori biba ari umwanya mwiza w'ibyamamare n'abakunzi babo, guhura bagasabana

Kugeza ubu amatike yo kwinjira mu birori bya Inyarwanda Fans Hangout 5 akomeje kugurishwa ku giciro cy’amafaranga 4000 gusa mu gihe uzagura itike ku munsi nyir’izina w’ibirori azayigura ku mafaranga 5000. Abashaka amatike yo kuzitabira ibi birori by’imboneka rimwe kuri iki giciro kigabanyije bashobora kuyasanga ku biro bya Inyarwanda Limited biherereye mu mujyi rwagati ku nyubako ya La Bonne Adresse iri haruguru ya UTC(kwa Rujugiro)ku igorofa rya 2.

Ku bashaka kugura aya matike badafite umwanya cyangwa batabona uko bagera ku cyicaro cya Inyarwanda LTD bashobora kugura izi tike bakoresheje uburyo bwa Tigo Cash(0728049551),mobile money(0788304594). Twabibutsa ko ibirori bya Inyarwanda Fans Hangout ku nshuro ya gatanu bizaba tariki ya 26/12/2014 ku Hilltop Hotel iherereye i Remera(Giporoso) ku muhanda werekeza ku kibuga cy'indege i Kanombe ahateganye na Saar Motor(Ahahoze isoko rya Giporoso).

Kanda hano umenye ibintu 5 bigaragaza umwihariko w'ibirori bya Inyarwanda fans hangout

INYARWANDA.LTD






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND