RFL
Kigali

Abayobozi bakomeje kwamagana icuruzwa mu mahanga ry'abana b'abakobwa, Polisi yo iremeza ko hari abagaruwe

Yanditswe na: Editor
Taliki:20/08/2014 16:05
2


Ikibazo cy’icuruzwa ry’abana b’abakobwa bakiri bato mu Rwanda gikomeje gufata indi ntera, abayobozi bakuru b’igihugu bakomeje kugaragaza ko bahangayikishijwe n’iki kibazo mu gihe Polisi y’u Rwanda yo ihamya ko hari bamwe mu bakobwa bagarujwe mu mahanga nyuma yo gucuruzwa bakajya gukoreshwa ubusambanyi.



Iki kibazo kiri mu byo Perezida wa Repubulika aherutse kwerekana ko giteye inkeke, mu ijambo rye ubwo habaga umuhango wo kurahiza aba Minisitiri bashya n’abandi bayobozi bakuru b’igihugu wabaye kuri uyu wa mbere tariki 18 Kanama 2015, aho we yavugaga ko atumva ukuntu umuntu acuruzwa nk’aho ari igicuruzwa nk’ibindi byose.

Perezida Kagame yamaganye aya mahano

Perezida Kagame yamaganye aya mahano 

Aha Perezida Paul Kagame akaga yaragize ati: “Bacuruza umuntu bate? Ubu tugeze aho turemba tugacuruza abantu?... Nk’abayobozi, nk’abanyarwanda dukwiye kuba twiha agaciro ntabwo bikwiriye kutubamo. Ari abashinzwe inzego zitandukanye, abashinzwe ibijyanye n’amategeko mu kuyashyiraho no kuyubahiriza, ndagirango dufatanye ibi nabyo tubikemure. Ujya kumva ngo batwaye abana bambutse imipaka,… ntabwo ari mu bihugu duturanye gusa ahubwo bikagera no mu bindi bihugu byo hanze… hari n’ibihugu bihagarariwe hano bizi ko tumaze iminsi dukurikirana abana b’abanyarwanda bari muri ibyo bihugu batwawe mu buryo butumvikana, bari aho birirwa bacuruzwa ku isoko, nk’uko abantu bajya ku isoko bakagura items zindi n’ibindi bintu ibyo ari byo byose ku isoko..,ntabwo abantu babereye gucuruzwa, ntabwo ari byo ”.

Nyuma ya Perezida wa Repubulika Paul Kagame, Minisitiri w’umuco na Siporo Joseph Habineza nawe yongeye kwerekana ko ahangayikishijwe n’iki kibazo kimwe n’ibindi byibasiye urubyiruko, akaba yarabivugiye mu muhango w’ihererekanyabubasha hagati ye na Minisitiri ucyuye igihe Mitali Protais. Kuri we asanga bitazakorwa n’abayobozi bakuru gusa, ahubwo bizakemurwa n’ubufatanye bwa bose.

Minisitiri Joseph Habineza we asanga bitazakorwa na Minisitiri gusa

Minisitiri Joseph Habineza we asanga bitazakorwa na Minisitiri gusa

Habineza yagize ati: “Aba bakobwa bo muri Kaminuza bajya buri week-end i Kampala, ntimubazi? Niba ugiye mu kabari ukabona umwana udafite imyaka 18 arimo kunywa inzoga, uzategereza ko ari Minisitiri uza cyangwa Polisi? We kubaza uwo muntu ufite ako kabari ngo uhamagare n’ababishinzwe bamufungire akabari?! We have to work together (Tugomba gukorana) kandi buri wese akumva ari inshingano ze”.

Ku ruhande rwa Polisi y’igihugu, umuvugizi w’ubugenzacyaha ACP Tony Kuramba yatangaje ko mu mwaka ushize wa 2013 hari aho ibi byaha byagaragaye, abakobwa bagera kuri 7 bakaba barabashije kugarurwa aho bari baragurishijwe mu mujyi wa Kampala muri Uganda bakoreshwa ubusambanyi. Aha akaba yasobanuye ko uretse n’aba hari n’abicwa bagakurwamo ingingo zikagurishwa, hakaba kandi n’abasore bagurishwa bakajyanwa gukoreshwa imirimo n’uburetwa.

ACP Tony Kuramba

ACP Tony Kuramba

Aha akaba ACP Tony Kuramba yagize ati: “Si ikibazo cy’imibare myinshi, n’iyo wabura umwana umwe cyangwa babiri, n’iyo imibare yaba micye biteye impungenge kuko gucuruza umuntu... ni icyaha giteye impungenge kuko icyambere cyambura umuntu ubumuntu, ndetse nakubwiye ko banabica bakabakuramo ingingo zikagurishwa, ni ibintu bikomeye cyane tugomba guhagurukira... N’ubwo tutarabona imibare myinshi cyane ariko iki kintu kirahari, imibare ndetse biranashoboka ko ari na myinshi ari uko tutaramenya abagiye basohoka, kuko urabona abantu cyane cyane abakuze bafite uburenganzira baragenda, baratembere ku isi... hari abashukwa kuri Internet, hari abagenda bibwira ko bagiye gushaka amashuri cyangwa gushaka ibyo bita ubuzima bwiza, abo bose biragoye kumenya abahura n’icyo kibazo bageze iyongiyo, ni ikibazo rero kigoye kumenya ariko rero ni ikibazo gihangayikishije”.

Manirakiza Théogène






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • fofo9 years ago
    Ndashimira abayobozi bacu uburyo bitanga bagakurikirana abanyarwanda aho barihose ndabakunda imana ibahe umugisha
  • murangwa modeste 9 years ago
    inyagatare ngo abagabo baho basambanya abanyeshuli babashukishije amafranga.





Inyarwanda BACKGROUND