RFL
Kigali

Abanyamakuru 11 bo mu Rwanda bigaragaza cyane nk'aba MC mu kuyobora no gushyushya ibitaramo

Yanditswe na: Editor
Taliki:22/09/2014 12:47
23


Uko ibijyanye n’imyidagaduro mu Rwanda bigenda bitera imbere, ninako ababiyobora nabo bagenda biyongera ndetse n’uyu mwuga ubwawo ukagenda utera indi ntambwe. Abakora iby’ubushyushyarugamba (MC) mu Rwanda, usanga akenshi baba babifatanya n’umwuga wo kuyobora ibiganiro ku maradiyo atandukanye.



Umuntu uyobora ibirori runaka (MC) agira uruhare runini mu migendekere myiza y’ibirori kandi gahunda n’urukurikirane rw’ibikorwa mu birori runaka niwe biba biri mu biganza, uko abakora uyu mwuga bagenda bawumenyera ari nako bunguka ubumenyi, bigaragara ko bigenda binafasha mu migendekere myiza y’ibirori. Kugeza ubu mu Rwanda, abanyamakuru 11 ku maradiyo atandukanye nibo bigaragaza cyane mu kuyobora ibirori n’ibitaramo bitandukanye.

Uru ni urutonde rwabo uko ari 10, gusa uko bakurikirana ntabwo bishingiye ku buhanga, ku gihe bamaze mu mwuga cyangwa ikindi kintu icyo aricyo cyose:

Ally Soudy

Soudy

Ally Soudy yabaye umunyamakuru mu biganiro bijyanye n’imyidagaduro kuri Radio Salus, nyuma aza no gukomereza aka kazi kuri Radio Isango Star, hanyuma aza kwerekeza muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ari naho aherereye kugeza ubu. Uyu mugabo yagiye ayobora ibirori byinshi bitandukanye ubwo yari mu Rwanda, ndetse no muri iki gihugu aherereyemo niwe wayoboye Rwanda Day yabereye i Atlanta mu mpera z’iki cyumweru gishize.

soudy

Ally Soudy ajya ashimisha abantu batandukanye mu bitaramo ayobora

Isheja Sandrine

isheja

Isheja Sandrine ni umwe mu bakobwa bakora ibiganiro bijyanye n’imyidagaduro bavuzweho cyane kugira ijwi rikundwa na benshi, uyu akaba yarakoze kuri Radio zitandukanye mu Rwanda nka Radio salus, Radio Isango Star, K FM ndetse na KISS FM ari naho akora kugeza ubu. N’ubwo atari kenshi agaragara ayoboye ibirori, muri bicye abasha kuyobora benshi bashima uburyo abyitwaramo.

Ijwi rya Isheja Sandrine rikundwa n'abatari bacye

Ijwi rya Isheja Sandrine rikundwa n'abatari bacye

Phil Peter

phil

Phil Peter akora ibiganiro by’imyidagaduro bitandukanye kuri Radio Isango Star, muri ibyo hakaba harimo Isango na Muzika, Sunday Night n’ibindi. Uyu musore aka kazi ko kuri iyi radiyo agafatanya no kuyobora ibirori bitandukanye, cyane cyane ibitaramo by’abahanzi. Uyu anaherutse hanze y’u Rwanda mu gihugu cy’u Burundi mu gitaramo yari yahamagawe kuyobora cy’abahanzi b’i Burundi, bari baramumenyeye mu Rwanda ayobora ibitaramo.

Kate Gustave

Kate

Kate Gustave ni umunyamakuru wa Radio 10, akaba agaragara mu biganiro bitandukanye by’imyidagaduro yagiye anakora ku yandi maradiyo yakoreye mbere nka Radio Salus na RC Nyagatare. Ijwi ry’uyu musore rikundwa n’abatari bacye bakunda ibiganiro bye, iri jwi akaba anarikoresha mu kuyobora ibirori n’ibitaramo ajya ahabwa kuyobora benshi bakanyurwa n’uburyo abyitwaramo.

Mc Kate Gustave, aha yari kumwe na mugenzi we Mc Ginty

Mc Kate Gustave, aha yari kumwe na mugenzi we Mc Ginty

Tidjara Kabendera

TK

Tidjara Kabendera ni umunyamakuru wa Radio na Televiziyo Rwanda, uyu akaba yarakunze kugaragara mu biganiro byinshi by’imyidagaduro. Ijwi rye, uburyo ayobora ibiganiro ndetse n’uburyo agaragaza gushabuka mu biganiro bye, biri mu bimwongerera igikundiro. Uretse kubikora mu kazi ke k’itangazamakuru, Tidjara Kabendera anabikora mu kuyobora ibitaramo n’ibirori bitandukanye, aka kazi kombi akamazemo igihe kandi agaragaza ko agafitemo n’ubunararibonye.

Haba kuri Radio no mu birori ayobora, Tidjara Kabendera akundwa n'abantu benshi

Haba kuri Radio no mu birori ayobora, Tidjara Kabendera akundwa n'abantu benshi

Arthur

MC Arthur ari mu bayobora neza ibirori n'ibitaramo bitandukanye

Nkusi Arthur bamwe bakunda kwita Karokaro, Rutura n’ayandi ni umunyarwenya akaba n’umukozi wa Radio K FM. Haba mu biganiro bye no mu bikorwa by’urwenya, akaba ashimisha abantu kandi akabasetsa cyane. Uretse muri ibi by’urwenya n’ibiganiro kuri radiyo, Arthur anayobora ibirori bitandukanye aho ashimisha ababyitabira akanabasetsa cyane.

Lion Imanzi

Lion

Lion Imanzi ni umunyamakuru wa Radio Contact FM, aho akunda kugaragara mu biganiro by’imyidagaduro bitandukanye, muri ibyo hakaba harimo icyo abakunzi be nk’umu Rasta baba bamusaba indirimbo zo mu njyana ya Reggae. Ijwi ry’uyu mugabo rikundwa n’imbaga y’abanyarwanda, ibi bikanatuma akoreshwa cyane mu matangazo yamamaza. Uretse ibyo byose, Lion Imanzi ni umwe mu bashyushyarugamba bazwiho kuyobora ibirori neza banabimazemo igihe, ijwi rye n’imyitwarire ku rubyiniro bikaba bishimwa n’abatari bacye.

Lion Imazi amaze kugira ubunararibonye mu kuyobora ibirori

Lion Imazi amaze kugira ubunararibonye mu kuyobora ibirori

Claude Kabengera

kabengera

Claude Kabengera ni umunyamakuru wa Radio Isango Star, aho akunda kugaragara mu makuru mu kinyarwanda n’ibiganiro by’imyidagaduro, ibi akaba yaranabihereye kuri Radio Salus ya Kaminuza Nkuru y’u Rwanda. Uyu musore akunze kuyobora ibirori bitandukanye, mu byo yagaragayemo cyane hakaba harimo iby’amajonjora y’abahataniraga ikamba rya Miss Rwanda 2014, ibirori yagiye ashimirwa ko yabiyoboye neza.

Mc Tino

tino

MC Tino azwi cyane mu biganiro bijyanye n’imyidagaduro kuri Radio Flash ari nayo yamenyekanye cyane bwa mbere, ubu akaba akora kuri Radio K FM. Uyu musore wagiye ayobora ibitaramo byinshi bitandukanye, uburyo asetsa, kubyina no kugaragaza gushabuka cyane bikaba biri mu byagiye bimwongerera igikundiro muri aka kazi k’ubushyushyarugamba amazemo igihe kitari kigufi.

MC Tino akunda gufatanya na Anitha kuyobora ibitaramo bitandukanye

MC Tino akunda gufatanya na Anitha kuyobora ibitaramo bitandukanye

Anitha

anitha

Mc Anitha Pendo yagiye akora ibiganiro bitandukanye ku maradiyo, akaba yaratangiye kumenyekana cyane kuri Radio Flash, aza gukorera City Radio, ahava ajya kuri Radio 1 none ubu abarizwa kuri Magic FM. Ibyo biganiro byose akaba akunda kumvikanishamo urwenya no gushabuka cyane ari nabyo bituma hari abatemera gucikwa n’ibiganiro bye. Uretse kuri radiyo zitandukanye, Anitha ni n’umushyushyarugamba aho yagiye ayobora ibitaramo n’ibirori byinshi bitandukanye, aho akunda kugaragara cyane hakaba ari mu bitaramo bya Primus Guma Guma Super Star aho aba afatanya na MC Tino.

MC Anitha, Arthur na MC Tino bashimisha benshi

MC Anitha, Arthur na MC Tino bashimisha benshi

MC Ginty

ginth

Umurungi Cynthia yamenyekanye cyane ku izina rya Ginty ubwo yatangiraga kumvikana kuri K FM mu kiganiro yakoranaga na mugenzi we MC Tino. Nyuma yaje kuyivaho ajya kuri Magic FM ari naho abarizwa kugeza ubu, mu biganiro bye akaba azwiho gusetsa no kumenya gushyushya ababa bamukurikiye. Uretse kandi aka kazi ko gukora kuri Radio, Ginty yagiye anakora mu birori bimwe na bimwe abiyoboye nka MC. MC Ginty akunda kugaragara ayobora ibirori bitandukanye

MC Ginty akunda kugaragara ayobora ibirori bitandukanye

Muri aba bose, ninde wowe ubona azi kuyobora ibirori neza kurusha abandi?

Manirakiza Théogène






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • jolie9 years ago
    no nese claude Kabendera na tidjara Kabendera baravukana. ko bafite izina rimwe?ubizi na tubwire?
  • 9 years ago
    lion Imanzi na Arthur barashoboye
  • juru9 years ago
    ni lion manzi na tidjara kabisa barabizi
  • dd9 years ago
    kabengera and kabendera not the same
  • Vivens 9 years ago
    imanzi arabemeza
  • Jado9 years ago
    Imanzi arabarenze Bose .
  • Ihirwe Delphine Delys9 years ago
    1.Tidjara Kabendera 2. Anita Pendo 3. Arthur Karokaro 4.Phil Peter 5. Mc Tino Lion Manzi Na Ally Soudy Ni Ba King Wabo Mubu Mc Abandi Nabo Baragerageza Isheja Agira Ijwi Ryiza Ariko Gususurutsa Wapi Cyereka Nkibirori Bigenda Gake
  • Gatera9 years ago
    nemera Lion Imanzi
  • 9 years ago
    Ntabwo bavukana umwe ni kabendera undi akaba kabengera
  • mamie9 years ago
    Ally soudy wa kwanza,Anitha na Tino
  • mamie9 years ago
    Ally soudy wa kwanza,Anitha na Tino
  • felicien9 years ago
    Claude KABENGERA ni murumuna wa Jado Kasitari. Ba MC mu birori bya politiki Ally Sudi nuwambere. Mu myidagaduro 1)Lyan Manzi 2)TK 3)Anitha 4)Tino 5)Claude
  • GG9 years ago
    Arthur ni mubi ararenze guys u know
  • RAMADHAM9 years ago
    njye ndabona ari anita
  • 9 years ago
    arthur ni umuhanga
  • gloliose9 years ago
    jye mbona Bose bashoboye so bye nkunda anita
  • 9 years ago
    Arthur
  • 9 years ago
    Ibyo Ni Ok
  • Mutabazi yves licky9 years ago
    nge mbona Nkusi arthur abarenze kbsa!congs!
  • Mutabazi yves licky9 years ago
    nge mbona Nkusi arthur abarenze kbsa!congs!





Inyarwanda BACKGROUND