RFL
Kigali

Abakinnyi ba KBC bakomerekeye bikomeye mu mpanuka y’imodoka baratabarizwa ngo ubuzima bwabo buve mu kaga

Yanditswe na: Denise Iranzi
Taliki:4/03/2015 12:28
14


Nyuma y’uko abakinnyi b’ikipe ya Basketball ya Kigali, KBC bakoze impanuka umwe akitaba Imana abandi bagakomereka bikomeye, abantu bagiye babona ubutumwa kuri telefoni zabo butabariza bamwe muri aba basore barembye cyane.



Umwe mu basore batabarijwe cyane ni uwitwa Mechack Rwampungu, umusore w’imyaka 21 wakomeretse bikomeye ubwo imodoka yamuryamiye mu mpanuka bigatuma avunika uruti rw’umugongo, ukuboko kw’ibumoso kwavunitse cyane ndetse n’imbavu zanatumye igihaha cye kigira ikibazo gikomeye.

Rwampungu Mechack amerewe nabi cyane, akeneye ubufasha bw'abantu bose

Rwampungu Mechack amerewe nabi cyane, akeneye ubufasha bw'abantu bose

Nk’uko ubutumwa butabariza aba basore bugaragara hari abasaba inkunga ica kuri Mobile Money abandi bakayisaba iciye kuri konti, ibi bikaba byarateje ikibazo kuko benshi bibwiraga ko baba ari abatekamutwe bashaka kubiba amafaranga nyamara siko biri.

Tukimara kubona ubu butumwa twaganiriye na Shema Maboko Didier, Directeur Technique muri FERWABA maze tumubaza iby’ubu butumwa adusobanurira ko aba basore koko bakeneye ubufasha kuko bababaye cyane kandi imiryango yabo ikaba itabasha kubona ubushobozi bwo kubavuza kuko bisaba umutungo mwinshi

Yagize ati “Nibyo koko hari ubutumwa buri koherezwa muri groups zitandukanye kuri Whatsapp zisaba ubufasha bwo kuvuza abakinnyi ba KBC bakomerekeye muri iriya mpanuka. Ni ubutumwa bubiri butandukanye, harimo ubwa FERWABA, hakabamo n’ubw’abana biganye nawe muri Agahozo Shalom Youth Village.

Aha Mechack yari mu myitozo atarakora impanuka, akeneye ubufasha bwa buri wese

Aha Mechack yari mu myitozo atarakora impanuka, akeneye ubufasha bwa buri wese

Yakomeje ati "Twebwe nka Federation twashizeho ko abantu bashaka gutanga inkunga bayicisha kuri konti yacu iri muri I&M Bank ariko n’abo bana biganye bakaba barafashe gahunda ko byaba byiza hifashishijwe na Mobile Money bakayinyuza kuri numero babonye iherwana na 1955. Birashoboka ko haba hari n’abandi bakohereza izo message babeshya bagatanga numero zabo ariko iyo niyo twe tuzi.

 Aba bakinnyi bakomerekeye mu mpanuka yabaye mu mpera z'iki cyumweu mu karere ka Kamonyi

Aba bakinnyi bakomerekeye mu mpanuka yabaye mu mpera z'iki cyumweu mu karere ka Kamonyi

Nyuma yo kuvugana na we twanavuganye n’aba bana biganye na we muri Agahozo maze badusobanurira neza uko babona ayo mafaranga. Uwitwa Patrick Ugirase yagize ati “Twe nk’abiganye na Mechack turimo gukusanya amafaranga kugira ngo tubone ko byibura yavurwa kuko arababaye cyane. Na FERWABA irimo gusaba ubufasha ariko ni ubwo gufasha abakinnyi bose bagize ikibazo. Gusa Mechack we arababaye cyane, afite ikibazo cy’urutirigongo rutuma atabasha kubyuka ndetse atanakurikiranwe vuba bikaba byamuviramo gupfa cyangwa se n’ubumuga budakira, yavunitse ukuboko akeneye gushyirirwamo tige(insimburangingo) ndetse kuko yavunitse imbavu igihaha cye cyagize ikibazo.

Aha Mechack yari kumwe na bamwe muri aba bana bamutabariza babanye muri Agahozo

Aha Mechack yari kumwe na bamwe muri aba bana bamutabariza babanye muri Agahozo

Mechack ubusanzwe udafite ubwishingizi, asanzwe akoresha ubwisungane mu kwivuza Mutuelle de Sante ubu urimo gukurikiranirwa mu bitaro by’umwami Faisal, akeneye amafaranga miliyoni eshatu n’ibihumbi Magana ane (3,400,000) akaba agomba kwishyura byibura igice cyayo ni ukuvuga 1,700,000 kugira ngo akurikiranwe ariko aba basore bafatanyije n’umuryango wabo ndetse n’inkunga bakuye mu bufasha bw’abantu binyuze muri Mobile Money bakaba bamaze kubona 499,000 gusa.

Patrick yagize ati “Turacyakeneye inkunga nyinshi cyane kuko ntiturageza byibura no kuri kimwe cya kabiri cy’ayo asabwa nko byibura abanganga batangire kumukurikirana. Turasaba buri wese ufite umutima w’impuhwe ko yadufasha. Inkunga iyo ariyo yose yadufasha kuko nta nkunga nto cyangwa nini ibaho icy’ingenzi ni umutima ufasha.”

Kugeza ubu abakinnyi bagize ibibazo bikomeye bakiri mu bitaro ni 3 barimo Mechack Rwampungu ari na we ufite ibibazo bikomeye cyane birimo ukuboko kugomba gushyirwamo insimburangingo, imbavu n’ibihaha ndetse n’urutirigongo rutuma atabasha kunyeganyega. Harimo Mutebi Hamisi bakunze kwita Junior ufite ikibazo cy’amaraso ari impande y’ubwonko akaba agomba kubagwa bakayakuramo we abaganga bakaba batagiye kumukurikirana na Mbaraga Hervé wagize ikibazo cy’ukuguru we akaba yaramaze kubagwa.

Ukeneye gutanga inkunga ifasha Mechack Rwampungu watanga ubufasha bwawe ukoresheje Mobile Money kuri numero 0788921955 y’uwitwa Célestine Ngarambe Abindekwe cyangwa se kuri konti nimero 40325207111 iri muri Banki y’Abaturage(BPR) ya mukuru we bavukana Kabirigi Déo.

Ushaka kandi gutanga ubufasha kuri bose uko ari batatu wacisha inkunga yawe kuri konti nimero 0151401-01-41 iri muri I&M Bank(yahoze ari BCR) ya FERWABA.

Denise IRANZI

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • inkokoyumweru9 years ago
    yooo disi nimutabare mugenzi wacu avurwe imana irongera aho mukuye ariko sinumva ukuntu Leta idafata iyambere mugutabara akaba avurwa imisoro badukamuramo nabo ba fashe uwo musore avurwe
  • truthtellr9 years ago
    plzzzz banyarwanda mureke duhuze twese dufashe umuvandimwe avurwe akire
  • Ismael9 years ago
    twese turababaye gusa bakomeze bakomere kigabo
  • jado9 years ago
    mijesproc igomba kubavuza ndetse ubu bamwe bagombye kuba barajyanwe mu mavuriro akomeye
  • katie 9 years ago
    nonese imodoka barimo nta bwishingizi igira?? iyo agence de voyage kuki itabavuza?? cg byibura ngo itangeho make? cyangwa nuko bari mumakosa assurance ntiyabarengera
  • Agahozo Shalom9 years ago
    Ndashimira Ubuyobozi, Abanyamakuru ba Inyarwanda.Com, kubw' Inkunga ikomeye Baduteye, mu Gufasha Abanyarwanda, abakunzi b'Inyarwanda.com kumva Impamvu yo Gufasha, Uyu Muvandimwe wacu Mechack Rwampungu. Tubikuye Ku Mutima Imana Ibahe Umugisha.
  • bizimana elyse9 years ago
    gsa arababaje pe! arko ahumure lmana iramuzi kndi nziko lmana izakora ibitangaza ngaho lmana ibarinde
  • bizimana elyse9 years ago
    gsa arababaje pe! arko ahumure lmana iramuzi kndi nziko lmana izakora ibitangaza ngaho lmana ibarinde
  • fa9 years ago
    niba bishoboka mutubwire numero ya mobile money dushobora koherezaho inkunga twabona! kubera mbonye mwanditse imibare mike! muyiduhaye yose byarushaho kuba byiza! murakoze.
  • goreth9 years ago
    kuki ishyirahamwe ry'umupira wintoki (basket ball),KBC ridafatanya na mijespoc vuba vuba ngo bavuze uwo mukinnyi byihuse hadategerejwe inkunga zizava mubanyarwanda zinashobora gutinda ariko umuntu akavurwa byihuse,kuki mukunda gukina n'ubuzima bw'umuntu (why?);mwibuke ko yakoze accident agiye gukinira equipe ndetse igihugu ntabwo yari mubutembere.plzzzzz!!!!!!!!!!!!!!!!
  • Patrick9 years ago
    Fa, ko mbona njyewe iyatanzwe yuzuye? gerageza, uyihamagareho, wumve ko idacamo? Kandi Merci Beaucoup, ku cyifuzo Cyawe cyiza, Imana iguhe umugisha. Goreth buriya haricyo bari gukora, gusa nuko kugeza ubu, turi kugirango, mu gihe Ubwo bushobozi butabonekeye igihe, nibura twebwe, abo mu muryango wa Mechack, nabo Mu Agahozo Shalom Youth Village, N'inshuti zacu, zumva ibyo turimo neza, tugire icyo dukora mu maguru mashya. Murakoze Ku Bitekerezo Byanyu Byiza, Mukomeje Kuduha. Ese Twatekereje nabiii Cg, twarahubutse?
  • betty9 years ago
    mana fasha mechack mureke dutabare dukure ubuzima bwumwana mukaga banyarwanda mufashe nkuko mubisanganywe
  • Dev Ahmed9 years ago
    nshuti bavandimwe banyrwanda muri rusange ndabasaba ko twatabara uyu mwana Mechak buri wese ugira umutima wo gufasha nagire icyo akora
  • irankunda david9 years ago
    Amafederation yose nafatanye tudahomba umwana wumunyarwanda





Inyarwanda BACKGROUND