RFL
Kigali

Abahanzi nyarwanda bazasusurutsa ibirori bya Rwanda day i Atlanta bamaze gufata indege-AMAFOTO

Yanditswe na: Seleman Nizeyimana
Taliki:17/09/2014 22:17
6


Abahanzi King James, Massamba, Teta, Jules Sentore na Nzayisenga Sophie bamaze gufata indege bagana muri Leta Zunze ubumwe za Amerika, aho ari bamwe mu bazagaragara basusurutsa ibirori bya Rwanda day i Atlanta biteganyijwe kuri uyu wa Gatanu no kuwa Gatandatu tariki ya 19 na 20 Nzeli.



Aba bahanzi bakaba bose bahagurukiye rimwe i Kigali mu Rwanda ahagana ku saa mbili z’umugoroba zo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 17/9/2014.

king

King James ku kibuga cy'indege i Kanombe. Ngo yiteguye kuzashimisha abanyarwanda

Aba bahanzi bose bavuga ko ikibajyanye ari ukwifatanya n’abanyarwanda muri uyu muhango, bakabasusurutsa bakabakumbuza umuco n’igihugu cyabo ariko kandi banabagaragariza aho bageze biyubaka.

abha

Sentore ati “ Niteguye kunezeza abanyarwanda bazaba baturutse ahantu hatandukanye kandi mbaha umwimerere nk’uko nabitojwe kandi ndizera nzakora neza bikabanyura.”

bajs

Massamba ati “ Twe nka Gakondo tujyanywe no kubakumbuza urw’ababyaye tubinyujije mu nganzo zacu za Gakondo.”

gsa

Teta nawe ngo yizeyeko azasusurutsa neza abazaba birabiriye ibi birori

Si aba bahanzi gusa kandi bazasusurutsa ibi birori kuko bazaba bari kumwe na bagenzi babo basanzwe baherereye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika harimo umuraperi K8 Kavuyo, Meddy na The Ben babarizwa muri Press one, wongeyeho Emmy na Alpha Rwirangira bose biteguye kuzifatanya n’umuryango nyarwanda uzaba witabiriye ibi birori ndetse bakanabasusurutsa.

je

K8 Kavuyo, Meddy na The Ben nabo biteguye gufatanya na bagenzi babo gususurutsa ibi birori

Usibye aba bahanzi kandi ntitwabura kubabwira ko umunyarwenya Ntarindwa Diogene uzwi cyane ku izina rya Atome ndetse n’umunyamideli Francis Iraguha ufite kompanyi y’imideli ya Francis Zahabu nabo ari bamwe mu baturutse mu Rwanda bagiye kugaragaza abavandimwe babo bazitabira uyu muhango, aho bageze batanga umusanzu wabo mu iterambere ry’umuco n’igihugu cyabo muri rusange.

ajsh

Umunyamideli Francis Iraguha nawe yashyiriye imyambaro ikorerwa mu Rwanda, abazitabira uyu muhango

Rwanda Day y’uyu mwaka, yateguwe ku bufatanye na Ambasade y’u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Ihuriro ry’abanyarwanda baba muri Amerika y’amajyaruguru ndetse n’inshuti z’u Rwanda ziri muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, muri ibi birori ku nshuro ya mbere Perezida wa Repubulika Paul Kagame akaba azasangira umuganura n’abazitabira ibirori bose.

Umuhango nyirizina utegerejwe tariki 20 Nzeli I Atlanta ho muri Leta ya Georgia, aho abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda bayobowe na Perezida Paul Kagame bazaba baganira ku ngingo zitandukanye bagendeye ku nsanganyamatsiko “Agaciro : Our Choice” (Agaciro : Twahisemo), bibanda ku ntambwe yatewe nyuma y’imyaka 20 ishize u Rwanda rwibohoye icuraburindi. Naho mu bandi bashyitsi bakomeye bateganyijwe kugaragara muri uyu muhango hakaba harimo impirimbanyi z’Uburenganzira bwa muntu nka Ambasaderi Andrew Young, Dr Bernice A.King , abacuruzi bakomeye b’Abanyamerika n’Abo mu Rwanda.

Nizeyimana Selemani






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • nsabimana samuel9 years ago
    ese babatoranya bar3beye kuki?kucyi hqtavenda undi
  • peggy9 years ago
    Sophia ko atagaragara? Ntacyo we mwamuvugaho?
  • ndayoka9 years ago
    ibi bintu njye mbona birimo ikimenyane gikabije,ubu se aba nibo bahanzi bakwiriye guserukira igihugu mu mahanga, ese babatoranya bakurikije iki, gusa nemeye SOFIYA na King JAMES gusa.
  • Abuba9 years ago
    Sophia ko mutamufotoye ari hehe we? ntago ari umusitari?
  • kiza9 years ago
    Teta genda ubahe ijwi ryumwimerere ureke Knowles wazanywe no kwiryagagura umuswa kabuhariwe
  • drogba9 years ago
    birababaje kuba Nyamitari na Mani martin batarimo muri gakondo group





Inyarwanda BACKGROUND