RFL
Kigali

Abahanzi nyarwanda bakomeje kwangirwa kwinjira muri Canada. Hari impamvu zaba zibitera

Yanditswe na: Editor
Taliki:23/09/2014 8:56
11

Ikibazo cy’abahanzi b’abanyarwanda bashaka kujya mu gihugu cya Canada kimaze kuba ingorabahizi, kugeza ubu bamwe bakaba bibaza impamvu bimaze iminsi bigora aba bahanzi kwinjira muri Canada, mu mezi abiri gusa bikaba bibaye inshuro eshatu abahanzi b’abanyarwanda bimwa uburenganzira bwo kujya muri iki gihugu.

Mu kwezi kwa Nyakanga uyu mwaka, umuhanzi King James yagombaga kujya mu gihugu cya Canada aho yari yatumiwe mu birori byo gutora Nyampinga w’umunyarwandakazi uhiga abandi muri icyo gihugu, gusa ku munota wa nyuma uyu muhanzi yimwe impapuro z’inzira (VISA) zimujyana muri ibi birori byari kubera mu mujyi wa Montreal, yaba we, abakunzi be baba muri Canada n’abari bamutumiye bakaba batarishimiye ibyamubayeho.

King James ni umwe mu bimwe uburenganzira bwo kwinjira muri Canada

King James ni umwe mu bimwe uburenganzira bwo kwinjira muri Canada

Mu ntangiriro z’ukwezi gushize kwa Kanama, Knowless yagombaga kujya muri iki gihugu cya Canada aho yari kujya mu bitaramo bitandukanye mu mijyi ya Toronto na Montreal hamwe na Diamond, Juliana, Dr Claude na Kidum, gusa ibi bitaramo biza gusubikwa bitewe n’ibura rya bamwe muri aba bahanzi, aba bakaba barimo Juliana Kanyomozi wari wagize ibyago byo gupfusha umwana we naho abandi bahanzi barimo na Knowless bagize ikibazo cyo kubura impapuro z’inzira zo kwinjira muri Canada, bituma ibitaramo byimurirwa tariki 27 na 28 Nzeri, ariko nabwo iki gihe kigiye kugera Knowless yaramaze kwimwa impapuro z’inzira zimujyana muri iki gihugu.

Kuri Knowless ni inshuro ya kabiri yimwa impampuro z'inzira zo kujya muri Canada

Kuri Knowless ni inshuro ya kabiri yimwa impampuro z'inzira zo kujya muri Canada

Ibi bitaramo bya tariki 27 na 28 Nzeri, mu bahanzi bagombaga kubyitabira hari habayemo impinduka aho Juliana Kanyomozi bamusimbuje mugenzi we bakomoka mu gihugu kimwe Jose Chameleone, hanyuma bongeramo n’umuhanzi Neza usanzwe aba muri Canada. Kuri aba hiyongeraho abandi bahanzi bari basanzwemo aribo Dr Claude, Diamond, Kidum na Knowless wamaze guhakanirwa akimwa impapuro zimwinjiza muri Canada, abandi bo kugeza ubu bakaba baramaze kubona ibyangombwa byabo.

Juliana Kanyomozi wari wapfushije umwana nawe yatumye igitaramo cya mbere gisubikwa

Juliana Kanyomozi wari wapfushije umwana nawe yatumye igitaramo cya mbere gisubikwa

Mu kiganiro na Ishimwe Clement; umujyanama akaba n’umwe mu bakorana na Knowless bya hafi, yatangarije Inyarwanda.com ko n’ubwo Knowless yongeye kwimwa Visa ntako batari bagize ngo batange ibyo basabwaga byose, anavuga ko hashobora kuba hari ikindi kibazo kibyihishe inyuma bo batazi, kuko ibyangombwa bari basabwe gutanga byose bari babyujuje.

Ishimwe Clemment ati" Ibyo twasabwaga byose kuri Knowless twari twabitanze"

Ishimwe Clemment ati" Ibyo twasabwaga byose kuri Knowless twari twabitanze"

Umuyobozi ushinzwe umuco muri Minisiteri y’Umuco na Siporo Lauren Makuza, yatangarije Inyarwanda.com ko kuba abahanzi b’abanyarwanda bakomeje kwimwa ibyangombwa bijya muri Canada bishobora guterwa n’impamvu nyinshi zitandukanye, muri izo mpamvu hakaba harimo kuba bataramenyekana nk’abahanzi mpuzamahanga, kuba badafite amafaranga ahagije ku ma konti yabo, kuba baba batarashaka (bakiri ingaragu), kuba nta mitungo cyangwa ibikorwa bikomeye bafite mu gihugu, ibyo byose bigatuma abatanga ibyangombwa bagira impungenge ko aba bahanzi bashobora kujya muri iki gihugu ntibazagaruke kuko nta kintu kigaragara baba basize mu Rwanda cyatuma batakwemera kugihara.

Lauren Makuza; umuyobozi ushinzwe umuco muri Minisiteri y'umuco na Siporo

Lauren Makuza; umuyobozi ushinzwe umuco muri Minisiteri y'umuco na Siporo

Gusa uyu muyobozi Lauren Makuza asaba abahanzi nyarwanda kudacika intege ahubwo bagakomeza gukora cyane kugirango ibikorwa byabo birusheho kumenyekana mu ruhando mpuzamahanga, kuko mu gihe baba bamaze kumenyekana no gutera imbere bajya bavuga rikijyana mu gihe bakeneye kujya mu bihugu bitandukanye.

Manirakiza Théogène

TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • fillette9 years ago
    knowless ntugisebye urarokotse
  • mugabo9 years ago
    knowless ugize amahirwe yyo kutaza rwose kuko wari kuzaseba kuko diamond ntiyaririmba ngo nawe umukurikire hahahaaaaaaaa wari kuzaseba kabisa
  • mpinganzima9 years ago
    koma musosi ubundi knowless nuwo kuza kujwigira reka reka rwose nta live azi ntibabiyi no kuyimwima awaaaaaaaa
  • Paul9 years ago
    Hahahahahhaha!!!!!!!! Arikodisi amashyari yishe abantuuu?!!!! Urabona ngo murishimq ntanisoni???? Kuba atagiye subwo nkamwe murumva byabungura iki??? Nibura se embassy ya canada irabagaburira ifunguro rya nijoro ibashima ko mwamwishimye hejuru????? Hahaha amashyari yanyu azabajyana mumase. Kandi abari kubyina muhumure kuko umwana arabarenze weeeee!!!

  • peace9 years ago
    nimwihangane pe ntucyike intege imana ifite icyo iguteganyiriza
  • peace9 years ago
    nimwihangane pe ntucyike intege imana ifite icyo iguteganyiriza
  • john9 years ago
    They should go in other countries best than that idol CANADA, there is nothing special in Canada my friends!!!!!! Neige, izuba!!! Hahhhhhhh
  • Kalisa9 years ago
    Ndebera nawe ayamashyari nukuri kwa mungu,???? Ngo nakome musosi???? Hahha. Ibibintu rero byose nibyo bituma uyumukobwa arushaho gutera imbere. Kuko uko umwifurije inabi, niko uwiteka amucira inzira. Mwarangiza ngo abigenza gute abigenza gute?!!! Hahah nimwe mumuhesha umugisha rega namwe mutabizi?!!!!!
  • 9 years ago
    Uyumwana kombona mumufitiye ishyari yabatwaye iki? Uko mumwifuriza ibibi niko imana izakomeza kumuzamura knowles komera imana igufiteho umugambi ntiwite kubyo wumva ndetse nibyo ubona............ visa ni iki se? nutajya canada uzajya nahandi hari ikibazo se

Inyarwanda BACKGROUND