RFL
Kigali

Abahanzi bakomeye bo muri Kenya bakomeje kugera ikirenge mu cya Urban Boys

Yanditswe na: Robert Musafiri
Taliki:22/11/2014 8:19
14


Nyuma y’uko itsinda rya Urban Boys ryerekeje mu gihugu cya Nigeria rigakorana indirimbo “Tayali”n’umuhanzi Iyanya ndetse igakundwa cyane hirya no hino ku isi,umuhanzi Jaguar wo mu gihugu cya Kenya nawe yageze ikirenge mu cy’aba basore aho yagiye gukorana indirimbo na Iyanya.



Nyuma y’uko akoze indirimbo yitwa “One Centimeter”igakundwa n’abantu benshi muri Kenya barimo na visi perezida w’iki gihugu William Ruto, Jaguar yahisemo kongerera iyi ndirimbo agaciro ndetse no kuyambutsa imipaka ya Kenya ayisubiranamo(Remix) n’umuhanzi w’icyamamare Iyanya wo mu gihugu cya Nigeria.

jaguar

Jaguar yigiriye inama yo kugana Iyanya basubiranamo indirimbo One centimeter

Amakuru aturuka mu gihugu cya Kenya avuga ko muri iyi ndirimbo yasohotse mu gitondo cyo kuri uyu wagatanu aho muri iyi ndirimbo(Audio) Iyanya yumvikana aririmba mu rurimi rw’igiswahili.Amashusho y’iyi ndirimbo nayo azagera hanze mu minsi ya vuba.

jaguar

Jaguar na Iyanya

Nyuma y’uko itsinda ry’abahanzi nyarwanda rya Urban Boys rigize igitekerezo cyo kunyarukira muri Nigeria rigakorana indirimbo Tayali na Iyanya, abandi bahanzi bo muri aka karere ka Afurika y’uburasirazuba bahise nabo babenguka uyu muhanzi bifuza gukorana nawe.

sauti sol

Itsinda rikomeye rya Sauti sol naryo ryasubiranyemo indirimbo yaryo "Sura yako"na Iyanya

Usibye Jaguar, twavuga nk’itsinda rikomeye ryo mu gihugu cya Kenya ryitwa Sauti Sol ryasubiranyemo indirimbo yaryo yitwa Sura yako na Iyanya.

iyanya

Urban Boys niyo yabimburiye abandi gukorana na Iyanya indirimbo "Tayali"

Twabibutsa ko Jaguar ari umuhanzi w’umuherwe ukomeye wo mu gihugu cya Kenya akaba yaramenyekanye mu ndirimbo ze zakunzwe nka:Kigeugeu, Kioo, Kipepeo, ndetse n’izindi.

Reba hano indirimbo "Tayali" Iyanya yakoranye na Urban Boys

Robert N Musafiri






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • urbain9 years ago
    Wow Go guys...narabivuze ko urban irenze baranseka
  • 9 years ago
    NIBAKOMEREZE AHO.
  • Olivier 9 years ago
    Ahahahhh!? Ati mukirenge never.
  • MOlivier9 years ago
    Ahahahahh!? non mumenyeko Jaguar ni international atigukandagir mukirenge c Urban Boys non non
  • MOlivier9 years ago
    Ahahahahh!? non mumenyeko Jaguar ni international atigukandagir mukirenge c Urban Boys non non
  • 9 years ago
    Fresh kbsa urban boyz bareba kure
  • agahozo sandrine9 years ago
    Umva man muribeshya nakigenda cyabo basore ni ibigoryi
  • FABRICE HAZARD9 years ago
    ahhh... urban igeze kure
  • ndayishimiye9 years ago
    Hahaha....arban boys bamaze gutera imbere ariko ntago wabagereranya na jagual
  • benon9 years ago
    nubwo ar uk bimez ntag jaguar twamujyererany na urban boys tonto
  • 9 years ago
    Bigaragara ko urban igezekure.ni fabrice hazard
  • Gatera aimable9 years ago
    iryo maryo nishema ryomugihugu cyacu amahanga atangiye kutwigiraho.
  • ndayishimiye allan lincorn9 years ago
    urban boyz nikomereze aho mukuba iyambere tuyirinyuma.
  • fizzo thierry9 years ago
    Mukomerezaho basore tubarinyuma cul





Inyarwanda BACKGROUND