RFL
Kigali

Abahanzi bayobowe na Dr Jose Chameleone bagiye gukorera ibitaramo bibiri bikomeye muri Kigali

Yanditswe na: Editor
Taliki:23/07/2014 13:23
2


Umuhanzi w’icyamamare muri Uganda Dr Jose Chameleone agiye kuza gutaramira abanyarwanda aho azaba afatanyije n’abandi bahanzi bakomeye muri aka karere ndetse bari kumwe n’itsinda ry’abanyarwenya rikomeye, bakazakora ibitaramo bibiri bikurikirana mu mujyi wa Kigali.



Ibi bitaramo bikurikirana bizaba tariki 22 na 23 z’ukwezi gutaha kwa Kanama, icya mbere kikazabera muri Hoteli Serena ya Kigali naho icya kabiri kibere i Gikondo ahasanzwe habera Expo, abazasusurutsa abanyarwanda hakazaba harimo DR Jose Chameleone, Amani (Kenya), Amarula Family ndetse n’abanyarwenya bazwi nka King of Comedy.

chameleone

Uretse aba bahanzi b’abanyamahanga kandi, hazaba harimo n’abahanzi b’abanyarwanda ariko kugeza ubu bakaba bataramenyekana kuko bikirimo gutegurwa, ariko mu bamaze kumenyekana hakaba harimo umunyarwenya uzwi ku izina rya “Ambassador w’abakonsomateri”.

 chameleone

Umuhanzi Dr Jose Chameleone uretse kuba akundwa cyane muri Uganda, mu bihugu by’abaturanyi naho arakundwa cyane ndetse by’umwihariko mu Rwanda ibitaramo byose yahakoze bikunze kwitabirwa cyane, iyi ikaba n’imwe mu mpamvu nawe akunze kugaragaza ko akunda abanyarwanda.

Manirakiza Théogène






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • michel kaba9 years ago
    byukuri arakunzwe, ariko akwiyekugerageza kagera mugihugu cyu Rwanda hose byarushakubabyizaccyane pe.
  • maniraguha jean Aime9 years ago
    well come to kgl we lv u jose!.





Inyarwanda BACKGROUND