Umuhanzi w’icyamamare muri Uganda Dr Jose Chameleone agiye kuza gutaramira abanyarwanda aho azaba afatanyije n’abandi bahanzi bakomeye muri aka karere ndetse bari kumwe n’itsinda ry’abanyarwenya rikomeye, bakazakora ibitaramo bibiri bikurikirana mu mujyi wa Kigali.
Ibi bitaramo bikurikirana bizaba tariki 22 na 23 z’ukwezi gutaha kwa Kanama, icya mbere kikazabera muri Hoteli Serena ya Kigali naho icya kabiri kibere i Gikondo ahasanzwe habera Expo, abazasusurutsa abanyarwanda hakazaba harimo DR Jose Chameleone, Amani (Kenya), Amarula Family ndetse n’abanyarwenya bazwi nka King of Comedy.
Uretse aba bahanzi b’abanyamahanga kandi, hazaba harimo n’abahanzi b’abanyarwanda ariko kugeza ubu bakaba bataramenyekana kuko bikirimo gutegurwa, ariko mu bamaze kumenyekana hakaba harimo umunyarwenya uzwi ku izina rya “Ambassador w’abakonsomateri”.
Umuhanzi Dr Jose Chameleone uretse kuba akundwa cyane muri Uganda, mu bihugu by’abaturanyi naho arakundwa cyane ndetse by’umwihariko mu Rwanda ibitaramo byose yahakoze bikunze kwitabirwa cyane, iyi ikaba n’imwe mu mpamvu nawe akunze kugaragaza ko akunda abanyarwanda.
Manirakiza Théogène
TANGA IGITECYEREZO