RFL
Kigali

Abageni bakoze impanuka ikomeye i Nyanza mu gihe bavaga kwifotoza bagiye kwiyakira - AMAFOTO

Yanditswe na: Editor
Taliki:27/07/2014 22:25
59


Mu Ntara y’Amajyepfo y’u Rwanda habaye impanuka ikomeye, abageni bari bari bavuye kwifotoza bakomeje indi mihango y’ubukwe bakaba batahiriwe n’uyu munsi wabo udasanzwe kuko mu gihe berekezaga aho biyakirira imodoka yakoze impanuka ikomeye umugeni arakomereka bikomeye.



Nk’uko amakuru dukesha abari batashye ubu bukwe abihamya, iyi mpanuka yari ikomeye kandi n’amafoto agaragaza ko imodoka bari barimo zangiritse bikomeye, umukobwa (umugeni) akaba yakomeretse bikomeye ahita ajyanwa mu bitaro bya CHUB naho abandi batatu barakomereka bidakabije bajyanwa mu bitaro bya Nyanza.

accident

accident

Iyi mpanuka yari ikomeye cyane

Mu kiganiro inyarwanda.com yagiranye n’umuvugizi w’ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda Sup. Ndushabandi Jean Marie Vianey, yadutangarije ko impanuka yabaye ari imodoka yari itwaye abageni yagoganye n'imodoka itwara abagenzi yo mu bwoko bwa Toyota Coaster, ikaba yatewe n'umuvuduko w'iyi modoka yari itwaye abageni, muri iyo mpanuka ariko nta muntu wapfuye ahubwo ngo hakomeretse bikomeye abantu bane bari bari muri iyo modoka y'abageni.

Iyi mpanuka yatumye ibyari ibirori bihinduka amarira

Iyi mpanuka yatumye ibyari ibirori bihinduka amarira

Ubuyobozi bw'akarere ka Nyanza nabwo bwagize icyo buvuga kuri iyi mpanuka, bakaba bagize bati: "Nibyo koko hari abaturage bacu bakoze impanuka, umusore yari avuye gusaba umukobwa i Save/Gisagara bakorera impanuka ahitwa i Kinkanga muri Huye. Umusore yakomeretse byoroheje naho umukobwa yakomeretse cyane ajyanwa muri CHUB, basanga ameze nabi cyane bamujyana mu bitaro byitiriwe umwami Faycal i Kigali atarapfa, twabanje kugirango umusore yapfuye kuko yari yabuze ubwenge ariko ubu ni muzima ari mu bitaro bya Nyanza".

Manirakiza Théogène






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • singirankabo felix9 years ago
    nukuri birababaje uwiteka ahagarare ahirengeye agire icyo akora.
  • Mbatoze9 years ago
    Yooo mbega umunsi mubi gusa Imana imuhe iruhuko ridashira,uwo mugeni warokotse ntabwo azabyakira ikiza nuko barikujyana.
  • ntahomvukikiye Donath9 years ago
    bakomeze kwihangana
  • 9 years ago
    Mana tabara isi. Turashize
  • 9 years ago
    Mana tabara isi. Turashize
  • matata jado9 years ago
    yoooo birababaje
  • 9 years ago
    Imana ibarinde kandi ibahe ukwihangana kuko uwonumubabaro ntangere kubageni nimiryangoyabo natwetwese twumvise inkuru ibabaje nkiyo gusa ikibiniciza biva kumana.bagire kwihanga (INALLAH MASWABILINA) Imana ikunda abihangana pole sana
  • Bavakure9 years ago
    Imana ibarinde kandi ibahe ukwihangana kuko uwonumubabaro ntangere kubageni nimiryangoyabo natwetwese twumvise inkuru ibabaje nkiyo gusa ikibiniciza biva kumana.bagire kwihanga (INALLAH MASWABILINA) Imana ikunda abihangana pole sana
  • vivi9 years ago
    eeh nagahinda pe ni ugusenga cyane kugirango byibuze bakire gusa uwiteka akomeze kubashyiraho ibiganza
  • vivi9 years ago
    eeh nagahinda pe ni ugusenga cyane kugirango byibuze bakire gusa uwiteka akomeze kubashyiraho ibiganza
  • 9 years ago
    No Fear,no Swagger,Imana Ibahe Kwihangana
  • Igikwiye Paulin9 years ago
    Mwihangane IMANA irakora ibyayo barakira bose....
  • MANIRAGUHA DAMIEN9 years ago
    ABOBAGENI NUKWIHANGANA MWISI NIKOBIGENDA. ARIKOTURABASEGERA
  • chiru9 years ago
    yooooooo! mana fasha abana bawe ! kuko barababaye.
  • chiru9 years ago
    yooooooo! mana fasha abana bawe ! kuko barababaye.
  • Benoit9 years ago
    Bakomeze Kwihangana Kandi Uwiteka Akoreshe Abo Baganga Babashe Koroherwa
  • tugirimana faranswa9 years ago
    imana ibarinde
  • Jado9 years ago
    Imana igende imbere yabantu rwose.
  • john9 years ago
    coaster zizatumara zigenda nabi nukuzihagurukira
  • john9 years ago
    coaster zizatumara zigenda nabi nukuzihagurukira





Inyarwanda BACKGROUND