Mu Ntara y’Amajyepfo y’u Rwanda habaye impanuka ikomeye, abageni bari bari bavuye kwifotoza bakomeje indi mihango y’ubukwe bakaba batahiriwe n’uyu munsi wabo udasanzwe kuko mu gihe berekezaga aho biyakirira imodoka yakoze impanuka ikomeye umugeni arakomereka bikomeye.
Nk’uko amakuru dukesha abari batashye ubu bukwe abihamya, iyi mpanuka yari ikomeye kandi n’amafoto agaragaza ko imodoka bari barimo zangiritse bikomeye, umukobwa (umugeni) akaba yakomeretse bikomeye ahita ajyanwa mu bitaro bya CHUB naho abandi batatu barakomereka bidakabije bajyanwa mu bitaro bya Nyanza.
Iyi mpanuka yari ikomeye cyane
Mu kiganiro inyarwanda.com yagiranye n’umuvugizi w’ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda Sup. Ndushabandi Jean Marie Vianey, yadutangarije ko impanuka yabaye ari imodoka yari itwaye abageni yagoganye n'imodoka itwara abagenzi yo mu bwoko bwa Toyota Coaster, ikaba yatewe n'umuvuduko w'iyi modoka yari itwaye abageni, muri iyo mpanuka ariko nta muntu wapfuye ahubwo ngo hakomeretse bikomeye abantu bane bari bari muri iyo modoka y'abageni.
Iyi mpanuka yatumye ibyari ibirori bihinduka amarira
Ubuyobozi bw'akarere ka Nyanza nabwo bwagize icyo buvuga kuri iyi mpanuka, bakaba bagize bati: "Nibyo koko hari abaturage bacu bakoze impanuka, umusore yari avuye gusaba umukobwa i Save/Gisagara bakorera impanuka ahitwa i Kinkanga muri Huye. Umusore yakomeretse byoroheje naho umukobwa yakomeretse cyane ajyanwa muri CHUB, basanga ameze nabi cyane bamujyana mu bitaro byitiriwe umwami Faycal i Kigali atarapfa, twabanje kugirango umusore yapfuye kuko yari yabuze ubwenge ariko ubu ni muzima ari mu bitaro bya Nyanza".
Manirakiza Théogène
TANGA IGITECYEREZO