RFL
Kigali

« Nta mukobwa w'umusilamukazi wemerewe kujya mu marushanwa ya Miss Rwanda »Mufti Kayitare

Yanditswe na: Robert Musafiri
Taliki:26/01/2015 16:01
25


Mu gihe itoranywa ry’abakobwa bahatanira ikamba rya Miss Rwanda 2015 ririmbanyije, umukuru w’idini ya Islam mu Rwanda(Mufti)aravuga ko nta musilamukazi wemerewe kujya muri ayo marushanwa.



Nk’uko abisobanura,Sheikh Kayitare Ibrahim,avuga ko kujya muri ayo marushanwa y’ubwiza n’ubumenyi ari ikizira mu mukobwa w’umusilamukazi kuko bitajyanye n’amahame y’idini y’iri dini dore ko ritemera ko abayisilamukazi bajya mu myiyereko iyo ari yose ihurirwamo n’abandi bantu batari ab’igitsinagore gusa.

Mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru Izuba Rirashe, Mufti Kayitare yavuze ko uko umukobwa yinyuza imbere y’abagabo nk’uko bigenda mu gihe cyo gutoranya ba nyampinga, bituma abagabo bashobora kumugirira irari kandi iyo wifuje umugore wa mugenzi wawe uba ukoze icyaha.

Mufti Kayitare ashimangira kandi ko Idini ya Isilamu irwanya kuba umusilamukazi yajya muri bene aya marushanwa kuko ubuyisilamu burinda ikintu cyatuma umuntu yangirika ku mubiri, cyangwa mu mutwe, ikaba ari nayo mpamvu yisilamu butegeka umukobwa kwambara akikwiza.

Mufti

Mufti Kayitare avuga ko nta mukobwa w'umusilamukazi ukwiye kwimurika imbere y'abagabo

Mufti w’u Rwanda atangaje ibi mu gihe kuri uyu wa gatandatu hasojwe igikorwa cyo gutoranya abakobwa 25 baturutse mu ntara enye ndetse n’umujyi wa Kigali aho bazahurizwa hamwe bakigishwa amasomo atandukanye yiganjemo aganisha ku muco nyarwanda mbere y’uko tariki 21 Gashyantare 2015 hazatangazwa ku mugaragaro umukobwa uzaba ubaye nyampinga w’u Rwanda 2015.

 Ese nawe uremeranya na Sheikh Kayitare Ibrahim?

Robert Musafiri






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • desp9 years ago
    RIGHT 100%
  • kim9 years ago
    Usibye n ibyo mufti yavuze. Dushize mu gaciro ubundi miss amaze iki? Ko ntabikorwa bizwi byiharie bageraho. Kandi si murwanda ni kwisi yose sindabona akamaro kabo usibye kwambara ubusa imbere y abantu
  • sisqo9 years ago
    sinkunda islam ariko bimwe mumahame yabo aranyubaka cyane nta miss ubaho twese turi mwishusho yImana sheh ndemeranya nawe 100% kuko nabagabo bajya muririya mihango mbafata nkindayaaa
  • 9 years ago
    100% turagushyigikiye
  • 9 years ago
    islam ndayikunda cyane kuko ishyira mugaciro .miss ntacyamaze usibye kwimurika imbere ya rubanda knd ntanumuntu ushyiramugaciro cg wihagazeho utanga umwana we ngo ajye muraya marushanwa .mubyibazeho namwe kbsa
  • munyemana Amani9 years ago
    eseko idini ritegeka kwambara ukikwiza retayo nkomumuco wakinyarwanda doreko abobanatowe bagiye kwigishirizwa hamwe umuco wakinyarwanda reta ibategeka kwambara biteye kugira irari kuruhande rwabagabo
  • munyemana Amani9 years ago
    eseko idini ritegeka kwambara ukikwiza retayo nkomumuco wakinyarwanda doreko abobanatowe bagiye kwigishirizwa hamwe umuco wakinyarwanda reta ibategeka kwambara biteye kugira irari kuruhande rwabagabo
  • Jojo9 years ago
    Nibyo rwose biracumuza kebabs umukobwa imbere yawe yambaye akenda gato
  • 9 years ago
    Najye nti uko mubwize ukuri miss amaze iki ziliya million koko bamuha zimaze iki urazi abana ukuntu babayeho nabi zagitarama za byumba nahandi henshi jyewe simba murwanda ako iyo ndebye nkabona ukuntu abana babayeho nabi bilambabaza nabona ukuntu batanga amafranga yubusa ngo ni miss nkababara ndasabye NYAKUBAHWA KAGAME azagire ico abivugaho sinon jamais c pas les premieres choses on peut faire les rwandais a besoins beaucoup de choses..merci
  • Mwizerwa Olivier9 years ago
    ndi umukristu,ariko ndemeranya na sheikh. aravugukuri rwose
  • shq9 years ago
    Yewe nge narumiwe bashiki bacu bababonyemo ubucuruzi hose nyamara amafranga agenda mugutegura i byamiss yagaburira abakene benshi kandi abanyarwanda baburara nibenshi nababuze amashuri nibenshi Mufti ibyo avuga ndemeranya nawe..ikindi hari abakobwa beza benshi batabijyamo rwosee
  • s9 years ago
    nibyo kbs.Ariko noneho hari abitwa abaslamukazi bakuyeho kurusha abiyerakana.Naho ibya miss byo hari uwigeze kunsetsa aravuga ngo nugushaka gukurura abagabo kurwego rw'igihugu .Hahahhh
  • sule9 years ago
    kbs turemeranya na sheikh kbs nibyo
  • Reader9 years ago
    True 100%!ndemeranya na Mufti nubwo ntari umusiramu!
  • fils9 years ago
    oya rwose uwo mugabo afite ukuri kuzuye kuko uzarebe nubwibone bwuzuye mubarushanwa
  • Titi9 years ago
    icya mbere mbaze sisqo ntukunda islam se uzayigira ute?aka nibagatibgahagazweho nuwiteka ibihe byose wayanga utayanga uzagumaho nka Islam ahubwonIsalam niyonikwanga kukobagaciro kayo kazwi nabayirimo nabayoboke bayo.ibindi Imana izi impamvu
  • veve9 years ago
    shehe ndemeranya nawe. kuba misi!!! ese umuntu aba miss imbere yande? kwiyerekana bambaye ubusa nibyo dukwiye gushyigikira? ariko iyo bambaye kuriya nibwo abasaza bababona bien. ese ko ntawambara kariya ga kariso ngo ajye muri bus, mu Kiliziya, mu nsengero cg mu soko uretse imbere yabo shitani yateguye!!!!. kubera iki miss agomba kutambara ngo yikwize? Shitani shitani shitani! komeza utoranye abo ushaka, ariko IMANA dusenga, izagira abo irokora!! asyi, uragapfa uragateteba wa mahero we.
  • wwwww9 years ago
    ibyo avuga nibyo . bashili bacu bajye biyubaha ni nawo muco
  • cindy9 years ago
    Ariko mwagiye mwicecekera?ahaaaaaaaaa
  • TUYIZERE DIEUDONNE SWAIBU9 years ago
    mfti tumuri inyuma ubundi nibazaga impamvu bitagiye bivugwa na kera.kuko jye birantangaza kumva ngo ninyampinga agahora yambaye ubusa pe!biriya sibyo kandu ntibiri no mumuco nyarwanda kuko banyogokuru bacu batambara kuriya!kandi nibo mugicumbi cyumuco.ikibazo kiri kubategura aya marushanwa.





Inyarwanda BACKGROUND