RFL
Kigali

"Abacantege ntibabura ariko twe Tuff Gang ibyo turimo turabizi ubu twagarutse" Bull Dogg

Yanditswe na: Robert Musafiri
Taliki:23/09/2014 14:39
1


Nyuma y’uko mu itsinda rya Tuff Gang hari hamaze igihe havugwa kutumvikana hagati y’abagize iri tsinda ndetse no kudafatanya muri muzika nk’uko byahoze mbere,ubu abagize iri tsinda bagiye kongera kujya hamwe mu bikorwa bya muzika nk’uko byahoze mbere.



Nk’uko Bull Dogg ,umwe mu batangiranye n’iri tsinda kuva ryashingwa yabitangarije mu kiganiro Cfm Vibe kuri iki cyumweru, abagize itsinda rya Tuff Gang bafatanyije n’inzu itunganya ibijyanye na muzika Top 5 Sai aho avuga ko itsinda rya Tuff Gang rifite gahunda yo gutegura album izajya hanze mu minsi iri imbere.

khji

Ubu abagize iri tsinda barabarizwa mu karere ka Musanze mu mwiherero

Bull Dogg yakomeje avuga ko iyi album ya Tuff Gang nimara gukorwa bazayishyira hanze kandi na nyuma yahoo banakomeze bakorane mu bindi bikorwa bya muzika nk’uko byahoze na mbere.Aha,Bull Dogg yagize ati:Iyo album nimara gukorwa urumva nyine ko ari ukuyishyira hanze tukayerekana nukuvuga ngo n’ubundi tuzaba turi gukorana n’abajama”.

Ubwo Bull Dogg yabazwaga niba itsinda rya Tuff Gang rigiye gukorana nk’uko ryahoze mbere,yavuze ko iyi ngingo bari kuyiganiraho kandi ko ariko bigomba kugenda dore ko nk’uko yabyivugiye batikorera ahubwo bakorera abakunzi babo kandi bakaba bari barabibasabye kenshi.

Ku bijyanye n’umwiryane uherutse kumvikana hagati ya bamwe mu banyamuryango b’itsinda rya Tuff Gang,Bull Dogg yagize ati:Ubundi twebwe turaziranye cyane tumaranye igihe kinini cyane iyo tuba turi abantu bashwana tuba twarashwanye,twebwe hagati yacu nka Tuff Gang,jyewe,Fireman,Jya Polly na Green P turaziranye cyane ibyo bintu twabiganiriyeho turi abantu bakuru nta kibazo kirimo hagati aho ngaho ibyo ni abantu baba bashaka kubishyushya cyane.

de

Itsinda rya Tuff Gang mu myaka ishize

Bull Dogg yongeyeho ko ibyabaye byose hagati y’abagize Tuff Gang byaterwaga n’abantu babaga babifitemo inyungu zabo bagashaka kubatezamo umwiryane ariko ubu ikiriho kikaba ari uko bameze neza,bari hamwe kandi batuje aho bari gutegura ibikorwa kandi bizababera umuhamya ko bunze ubumwe nka Tuff Gang.

Abajijwe niba umuhanzi P Fla yaba nawe agiye kugaruka mu itsinda rya Tuff Gang,Bull Dogg yagize ati:"P Fla ni umuhanzi ku giti cye natwe turi abahanzi ku giti cyacu,ibyo byo gukorana ni ibintu dushobora kwicara tugatekerezaho ariko ntabwo twavuga ngo tuzakorana aka kanya ariko nta kibazo hagati yacu nawe".

Itsinda rya Tuff Gang ryamenyekanyekanye cyane mu ndirimbo zakunzwe nka:Kwicuma,inkongoro y'umushimusi,umunsi w'imperuka remix,n'izindi ariko nyuma haza kugaragaramo kudakorana cyane nk'itsinda ahubwo buri muhanzi akajya yikorana ku giti cye ndetse mu minsi ishize hakaba harumvikanye umwirane hagati ya bamwe mu bagize iri tsinda.

Robert Musafiri






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • TG9 years ago
    Welcome back in the game niggaz





Inyarwanda BACKGROUND