RFL
Kigali

Wilson Tours yateguriye ababyifuza urugendo muri Pariki y'Akagera no ku kibuga Mutara yatangirijeho umupira - UKO BITEYE

Yanditswe na: Christophe Renzaho
Taliki:18/02/2015 11:30
0


Wilson Tours ikomeje korohereza abanyarwanda gutembera mu bice bitandukanye by’u Rwanda cyane cyane ahantu nyaburunga cyangwa hasigasiye Amateka . Ni muri urwo rwego kuri uyu wa 21/02/2015 bateguye urugendo rwerekeza muri Pariki Nasitional y’Akagera ku bantu bashaka kureba ibyiza bitanze iyi pariki no kureba ubwoko bunyuranye bw’in



Pariki y’Akagera ibarizwamo ubwoko bw’inyamaswa zinyuranye, harimo Inzovu, Imvubu, Impala n’imparage,imbogo ndetse n’izindi nyinshi. Uretse gusura iyi pariki, ubuyobozi bwa Wilson Tours butangaza ko hamwe n’abo bazaba bafatanyije urugendo bazabanya kunyura ku kibuga Umwami MUTARA WA GATATU RUDAHIGWA , umukinnyi Maboneza hamwe n’abandi batware bakundaga gukinira umupira, ikaba ari nayo sitade uyu mwami yatangirijeho umupira mu Rwanda. Hazabaho kandi umwanya wo gusangizwa ku mateka y’icyo kibuga ndetse no kuhifotoreza amafoto y’urwibutso.

 

Zimwe mu nyamaswa zinyuranye ziboneka muri Pariki y'akagera

 Kubashaka kwifatanya na Wilson Tours muri uru rugendo, ibiciro biri hasi cyane. Umunyarwanda akazatanga 35.000 Frw, gusa bitabujije ko uramutse ufite umunyamahanaga na we mwazana kuko nabo ibiciro byabo biri hasi. 

Muri aya mafaranga hazaba hakubiyemo: imodoka igutwara  ikakuzengurutsa ishyamba ryose ikanakugarura, amafranga yo kwinjira muri pariki, ndetse n’ifunguro abantu  bazafata basohotse  muri pariki y’Akagera.

Kubindi bisobanuro wahamagara 0788850725/0788704979

R.Christophe






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND