RFL
Kigali

SKOL yahembye abitwaye neza mu irushanwa Waka Warrior inahiga kuzaritera inkunga umwaka utaha

Yanditswe na: Editor
Taliki:23/06/2017 12:16
0


Uruganda rwa SKOL ku nshuro yarwo ya mbere rwateye inkunga irushanwa Waka Warrior rubinyujije mu kinyobwa Virunga, ruterwa ishema n’ukuntu iri rushanwa ryagenze neza, rutangaza ko n’umwaka utaka ruzaritera inkunga.



Nyuma yo gutera inkunga irushanwa ‘Waka Warrior’ ryabaga ku nshuro yaryo ya kabiri ryabereye i Masaka mu mujyi wa Kigali kuwa 18 Kamena 2017, uruganda rwa Skol rubinyujije mu kinyobwa rutunganya cyitwa Virunga,rwatangaje ko ruzatera inkunga iri rushanwa umwaka utaha mu rwego rwo kumenyekanisha iri rushanwa ndetse no gushyikirana n’abakunda kunywa ikinyobwa cya Virunga.

Ubuyobozi bw’uru ruganda rubinyujije mu itangazo rigenewe abanyamakuru buvuga ko bwatewe ishema n’isheja ryo gutera inkunga bwa mbere irushanwa rya Waka Warrior 2017,ngo cyabaye igihe cyiza cyo guha abanywa ikinyobwa cya Virunga amahirwe yo gutanga ibitekerezo by’uburyo babona iki kinyobwa aho buri muntu waguraga icupa rimwe rya Virunga yihitiyemo haba iyitwa Virunga Mist cyangwa se Virunga Gold yahabwaga irindi ku buntu hakiyongeraho igikoresho gifasha umuntu gutwara imfunguzo mu ntoki  gikozwe mu ishusho y’ingagi nk’impano n’ikimenyetso cy’ubuzima bushimishije.

Skol

Abatsinze iri rushanwa bahawe ibihembo

Umuyobozi ushinzwe guteza imbere izina ry’uruganda rwa SKOL,Antoine Iyamuremye yagize ati”Dutewe ishema no kuba twarateye inkunga ku nshuro ya mbere irushanwa Waka Warrior2017.Intego yacu ni ugukorana neza n’iri rushanwa ku buryo riza mu myanya ya mbere y’amarushanwa akomeye muri Afurika yo hagati”.

Uyu muyobozi yongeyeho ko iri rushanwa ari urubuga rwo kwinezeza haba ku rwego mpuzamahanga,mu karere ndetse no ku banyarwanda,ibi bikaba ari nayo mpamvu nyamukuru ikinyobwa cya Virunga cyahisemo gukorana n’abategura irushanwa Waka Warrior mu rwego rwo guteza imbere imikino no gushyikirana n’abakunda kunywa ikinyobwa cya Virunga.

Abantu 400 nibo bitabiriye iri rushanwa,bakaba baragiye barushanwa mu byiciro bitandukanye birimo,imikoro yo mu matsinda,umuriro,urubura ndetse no kunsinga harebwa udushya n’umurava.Uruganda rwa Skol rutunganya ikinyobwa cya Virunga rwatangije inzu ngoraramubibi (gym) yiswe ‘Waka’ mu rwego rwo guteza imbere ubu bufatanye ari nabwo buzatuma irushanwa rya Waka Warrior ryaba rimwe mu marushanwa akomeye mu myaka iri imbere.

AMAFOTO Y'UKO IRI RUSHANWA RYAGENZE

MU gutangira

Aha ni ho bahereye biruka

Skol

Iyi nzira yagoye benshi

Skol

Aha naho hanyuraga umugabo hagasiba undi

Skol

Hari abantu benshi bari bitabiriye iki gikorwa

Skol

Skol

Abatsinze iri rushanwa bahawe ibihembo






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND