RFL
Kigali

Byinshi kuri Victor Madiela umuyobozi mushya wa BRALIRWA Ltd wasimbuye Jonathan Hall

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:25/08/2016 12:38
0


Kuri uyu wa 25 Kanama 2016, Bralirwa Ltd yakoze inama yemeje impinduka mu buyobozi, hashyirwaho umuyobozi mushya Victor Madiela wasimbuye Jonathan Noel Hall wari umaze imyaka ine ari umuyobozi mukuru.



Victor Madiela wagizwe umuyobozi mukuru wa Bralirwa ndetse akaba na visi Perezida w’inama y’ubuyobozi, biteganyijwe ko tariki ya 1 Nzeri 2016 aribwo azatangira gukora imirimo ye yahawe muri Bralirwa. Jonathan Noel Hall usimbuwe kuri uyu mwanya, muri Gashyantare 2012 nibwo yageze ku buyobozi bwa Bralirwa Ltd, kugeza ubu hakaba hari hashize imyaka 4.

Victor Madiela wagizwe umuyobozi mukuru wa Bralirwa ni muntu ki ?

Kuva tariki 12 Ugushyingo 2012, Victor Madiela, yari umwe mu bayobozi ba Brarudi yo mu gihugu cy’u Burundi ndetse yari n’umuyobozi mukuru mu ishami rishinzwe imari. Yabaye umuyobozi mwiza, ikigo yakoreraga gitera imbere cyane kugeza ubwo tariki ya 15 Ukwakira 2015 yazamuwe mu ntera agirwa umuyobozi mukuru wa Brarudi.

Mbere yo gukorera i Burundi, kuva muri 2008 kugeza muri 2012, Victor Madiela yabaye umuyobozi muri Bralima yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Bralima akaba ari kimwe mu bigo bikomeye muri Afrika bicuruza Heineken.

Victor Madiela yatangiye gukorana na Heineken muri 2009 muri Brasseries mu gihugu cya Congo Brazzaville aho yakoraga mu bijyanye no gucunga imari. Kuva mu 1995 kugeza mu 1999, Vctor Madiela yabaye umwe mu bayobozi ba kampani ikora itabi mu Bufaransa ndetse no muri Congo Brazzaville.

Victor Madiela yibitseho Master’s Degree na Pre-PhD mu bijyanye n’icungamari, izo mpamyabumenyi akaba yarazikuye muri Kaminuza yo mu Bufaransa yitwa Paris IX-Dauphine. Victor afite ubwenegihugu bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, akaba yaravutse kuwa 22 Mutarama 1967. Ni umugabo wubatse akaba afite abana batanu. Magingo aya akaba ariwe muyobozi mukuru w'uruganda Bralirwa Ltd rwa hano mu Rwanda.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND