Kuri uyu wa kane tariki ya 3 Nzeri 2015, abakiriya ba Resitora ya Fantastic ikorera mu mujyi wa Kigali munsi y’inyubako ya Kigali City Tower(KCT) baraza gutaramirwa na Live Band y’Abarundi yitwa Seruka Music, igitaramo kiribube kibanziriza ibindi byinshi bihoraho.
Nk’uko bitangazwa n’ubuyobozi bwa Resitora Fantastic, iyi Live Band y’Abarundi yitwa Seruka Music, izajya itaramira abakiriya b’iyi Resitora mu buryo buhoraho, iminsi ibiri mu cyumweru buri wa kabiri ndetse na buri wa kane.
Seruka Music Band izajya itaramira Fantastic buri wa kabiri na buri wa kane
Mu gitaramo kiri bube uyu munsi kuwa kane tariki ya 3 Nzeri 2015, agashya kandi gateganyijwe ni uko hari bube hari poromosiyo ya Mutsing ndetse hari n’ibindi byinshi byiza biteganyirijwe abakiriya bari butaramire muri iyi resitora.
Resitora Fantastic nka Resitora imaze kuba ubukombe ni imwe mu zigaburira abantu benshi mu mujyi wa Kigali no hanze yawo ndetse ikaba imwe mu zikora amasaha yose y’umunsi. Ikindi izwiho ni uko icuruza amako yose y’ibiryo buri wese yakwifuza.
TANGA IGITECYEREZO