RFL
Kigali

Uyu munsi Seruka Music Band y'Abarundi iratangira ibitaramo byayo bihoraho muri Fantastic Restautant

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:3/09/2015 13:26
1


Kuri uyu wa kane tariki ya 3 Nzeri 2015, abakiriya ba Resitora ya Fantastic ikorera mu mujyi wa Kigali munsi y’inyubako ya Kigali City Tower(KCT) baraza gutaramirwa na Live Band y’Abarundi yitwa Seruka Music, igitaramo kiribube kibanziriza ibindi byinshi bihoraho.



Nk’uko bitangazwa n’ubuyobozi bwa Resitora Fantastic, iyi Live Band y’Abarundi yitwa Seruka Music, izajya itaramira abakiriya b’iyi Resitora mu buryo buhoraho, iminsi ibiri mu cyumweru buri wa kabiri ndetse na buri wa kane.

Seruka Music Band izajya itaramira Fantastic buri wa kabiri na buri wa kane

Mu gitaramo kiri bube uyu munsi kuwa kane tariki ya 3 Nzeri 2015, agashya kandi gateganyijwe ni uko hari bube hari poromosiyo ya Mutsing ndetse hari n’ibindi byinshi byiza biteganyirijwe abakiriya bari butaramire muri iyi resitora.

Resitora Fantastic nka Resitora imaze kuba ubukombe ni imwe mu zigaburira abantu benshi mu mujyi wa Kigali no hanze yawo ndetse ikaba imwe mu zikora amasaha yose y’umunsi. Ikindi izwiho ni uko icuruza amako yose y’ibiryo buri wese yakwifuza.   






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • mazimpaka lalysse8 years ago
    wow twishimiye Seruka kuko nabahanga kbs





Inyarwanda BACKGROUND