Urubuga www.urugendo.rw rwatangije imirimo yarwo aho ruzajya rufasha abantu bifuza gutega imodoka zigana mu ntara gukatisha no kwishyura urugendo batavuye aho bari. Hakoreshejwe ikoranabuhanga ndetse na service ya Tigo Cash, abagenzi bazajya bagera aho bafatira bisi kw’ isaha yo guhaguruka bahita bajyenda.
Iyi servisi nshya yatangiranye imikorere na sosiyeti 20 zitwara abagenzi mu ntara zitandukanye. Mu gihe cy’ibyumweru bibiri abazakoresha ubu buryo muguteganya ingendo zabo no kwishyura na Tigo Cash bazagira amahirwe yo gutsindira ibihembo bitandukanya birimo telefoni zo mu bwoko bwa Smartphone ndetse n’amatike ya bisi.
Urubuga urugendo.rw ruje korohereza abagenzi bagana mu ntara
Norbert Mudahemuka, Umuyobozi mukuru w’urubuga urugendo.rw yatangaje : “Gutangiza iyi servisi byavuye mu kubona ko abagenzi batega kabiri ubwa mbere bajya gukatisha na none basubirayo gufata urugendo. Ikindi ni uko abanyarwanda bamaze kwitabira serivisi zitangwa hakoreshejwe ikoranabuhanga (ICT) ari byo kugura kuri internet ndetse no kwishyura akoreshejwe telefoni.”
Yongeyeho ati: “Hari aho usanga umuntu ava kukazi akajya Nyabugogo kugura itike y’urugendo ari bugire mu masaha nyuma y’akazi , ubundi agasubira kukazi akaza kugaruka amasaha yo kugenda ageze!”
Atavuye aho atuye cyangwa se aho akorera, umukiriya ashobora gusura urubuga www.urugendo.rw cyangwa guhamagara nimero 0722000480 yarangiza akishyura akoresheje TIGO CASH. Ahasigaye akaza ku isaha yo kugenda nta mpugenge zo gusanga zo kubona umwanya mu modoka.
R.Christophe
TANGA IGITECYEREZO