RFL
Kigali

Urubuga urugendo.rw ku bufatanye na Tigo Cash rworohereje abagenzi batega imodoka zijya mu ntara

Yanditswe na: Mutiganda wa Nkunda
Taliki:14/01/2015 12:56
1


Urubuga www.urugendo.rw rwatangije imirimo yarwo aho ruzajya rufasha abantu bifuza gutega imodoka zigana mu ntara gukatisha no kwishyura urugendo batavuye aho bari. Hakoreshejwe ikoranabuhanga ndetse na service ya Tigo Cash, abagenzi bazajya bagera aho bafatira bisi kw’ isaha yo guhaguruka bahita bajyenda.



Iyi servisi nshya  yatangiranye imikorere na sosiyeti 20 zitwara abagenzi mu ntara zitandukanye. Mu gihe cy’ibyumweru bibiri abazakoresha ubu buryo muguteganya ingendo zabo no kwishyura na Tigo Cash bazagira amahirwe yo gutsindira ibihembo bitandukanya birimo telefoni zo mu bwoko bwa Smartphone ndetse n’amatike ya bisi.

Tigo Cash

Urubuga urugendo.rw ruje korohereza abagenzi bagana mu ntara

Urubuga urugendo.rw ruje korohereza abagenzi bagana mu ntara

Norbert Mudahemuka, Umuyobozi mukuru w’urubuga urugendo.rw yatangaje : “Gutangiza iyi servisi byavuye mu kubona ko abagenzi batega kabiri ubwa mbere bajya gukatisha na none basubirayo gufata urugendo. Ikindi ni uko abanyarwanda bamaze kwitabira serivisi zitangwa hakoreshejwe ikoranabuhanga (ICT) ari byo kugura kuri internet ndetse no kwishyura akoreshejwe telefoni.”

Yongeyeho ati: “Hari aho usanga umuntu ava kukazi akajya Nyabugogo kugura itike  y’urugendo ari bugire mu masaha  nyuma y’akazi , ubundi agasubira kukazi akaza kugaruka  amasaha yo kugenda ageze!”

Atavuye aho atuye cyangwa se aho akorera, umukiriya ashobora gusura urubuga www.urugendo.rw cyangwa guhamagara nimero 0722000480 yarangiza akishyura akoresheje TIGO CASH. Ahasigaye akaza ku isaha yo kugenda nta mpugenge zo gusanga zo kubona umwanya mu modoka.

R.Christophe                                                                                                        






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Ndumiwe9 years ago
    Ariko ubu koko muyobozi mukuru w'urugendo.rw wize iki? Ubuse mwafashe igihe cya testing yiyi website yanyu. Cyakora uwabafunga. Nonese umuntu akatisha itike y'itariki yarangiye cyangwa muzajya mubatwara musubira inyuma. Muzashake umuntu wize web programming not web design nahubundi mufite ibibazo. Mbabajwe na tigo irimo abantu basobanutse yemeye website nkiyo.





Inyarwanda BACKGROUND