RFL
Kigali

Umworozi yegukanye inka, umucuruzi yegukana moto muri gahunda ‘Izihirwe na MTN’-AMAFOTO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:21/09/2018 21:16
0


Kuri uyu wa 21 Nzeli 2018 Rwadaga Jean Claude umworozi umaze imyaka 12 akoresha umurongo wa sosiyete y’itumanaho MTN, yasazwe n’ibyishimo by’ikirenga ashyikirijwe inka yegukanye muri gahunda ‘Izihirwe na MTN’ izamara amezi atatu.



Jean Claude wegukanye inka abarizwa i Kigali mu Murenge wa Gatsata. Yabwiye INYARWANDA ko yishimiye kwakira iki gihembo avuga ko nta rindi banga yakoresheje kugira ngo yegukana iki gihembo ahubwo ngo yiyandikishije muri iyi gahunda ‘Izihirwe na MTN’ akimara kubyumva kuri Radio n’ahandi hanyujijwe iyi gahunda.

Yavuze ko amaze imyaka 12 akoresha umurongo wa MTN Rwanda. Ngo yari asanzwe ari umworozi w’inka mu buzima busanzwe. Yagize ati “Ni imyaka 12 nkoresha umurongo wa MTN. Nsanzwe ndi umworozi, inka isanze izindi.” Claude avuga ko inka yahawe igiye kumufasha kwagura umukumbi we.

wegukanye inka

Jean Claude wegukanye inka muri 'Izihirwe na MTN'

Yakanguriye bagenzi be bakoresha umurongo wa MTN kwiyandikisha muri iyi gahunda ‘Izihiwe na MTN’ no gukomeza gukoresha gahunda zose zitangwa n’iyi sosiyete kuko hari n’ibindi bihembo byinshi bizatangwa mu minsi iri imbere.

Simba Moise utuye Kabeza mu mujyi wa Kigali we yatomboye Moto muri gahunda ‘Izihirwe na MTN’. Yatubwiye ko asanzwe ari umucuruzi mu buzima busanzwe. Yavuze ko yishimye cyane ku bwo kwakira igihembo cya moto, ngo ntiyabona uko abisobanura. Yagize ati “Ndishimye cyane cyane birenze. Kwegukana iyi moto ni ibyishimo birenze kuri njye.”

Yavuze ko ibanga yakoresheje ari ugukomeza gukoresha serivisi zose zitangwa na sosiyete ya MTN Rwanda. Yatubwiye ko amaze imyaka 18 akoresha umurongo wa MTN. Avuga ko agiye gushaka umuntu uzajya akoresha iyo moto mu buryo bumuzanira amafaranga.

Moise wegukane

Moise wegukanye moto muri gahunda 'Izihirwe na MTN'

Moise avuga ko asanzwe atazi gutwara moto ariko ngo ni umwanya mwiza wo kuyiga. Uyu musore yanahawe ibyangombwa byayo byose. Yakanguriye n’abandi bakiriya ba MTN batarayoboka iyi gahunda ‘Izihirwe na MTN’ kuyinjiramo kuko hakiri ibindi bihembo byinshi bibateguriwe.

Ruhinguka Desire ukuriye ubucuruzi muri MTN (Senior Manager Marketing) yavuze ko uyu munsi MTN yatanze ibihembo birenga ibihumbi mirongo ine. Yavuze ko bageze ku munsi wa Gatatu gahunda ‘Izihirwe na MTN’ itangijwe. Yongeye kwibutsa abantu ko kwinjira muri iyi gahunda ntacyo bisaba ahubwo ngo umufatabuguzi asabwa gusa kuba akoresha umurongo wa MTN Rwanda.

Yavuze ko mu cyumweru gitaha iyi gahunda izakomereza mu Ntara y’Uburengerazuba bakangurira abakiriya babo kwitabira ‘Izihirwe na MTN’. Ngo bazagera mu karere ka Rubavu, Rutsiro ndetse na Nyabihu. Ku wa Gatanu w’icyumweru gitaha, gahunda yo guhemba izabera mu karere ka Rubavu.

umuyobozi

Bwana Bart Hofker, Umuyobozi Mukuru wa MTN mu Rwanda

Buri wese ahabwa impano! Gahunga ‘Izihirwe na MTN’ yatangijwe kuwa 18 Nzeli 2018 mu rwego rwo kwizihizwa isabukuru y’imyaka 20 MTN Rwanda imaze ikorera ku butaka bw’u Rwanda. Ni gahunda wiyandikishamo ku buntu ukajya uhabwa impano buri cyumweru na buri kwezi!

Mu gihe cy’amezi atatu, hazatangwa ibihembo birimo: Amakarita yo guhamagara, moto zigera kuri 13, inka, amafaranga, guhabwa interineti y’ubuntu, sms y’ubuntu n’ibindi, guhamagara ku buntu, Televiziyo, Telefone n’ibindi.

Kwinjira muri iyi gahunda ‘Izihirwe na MTN’ usabwa kohereza 20 kuri 2018 cyangwa ugakanda *140*6#. Umunyamahirwe azajya ahamagarwa n’iyi Nimero: 0784000000. MTN  bati “Twifatanye mu byishimo, ku buntu”.

AMAFOTO:

asiimwe

Abahembwe telefone

asiimwev

begukanye

aba basore banyuze benshi

Aba basore banyuze benshi mu mbyino

riderman

riderman yataramiye

Riderman yataramiye abitabiriye uyu muhango

patriv

Richard Acheampong ushinzwe iyamamazabikorwa muri MTN (Chief Marketing officer)

alaina

Alain Numa umukozi wa MTN Rwanda ushinzwe imenyekanishabikorwa

teleebiziz

Abegukanye Televiziyo

akanyamuz

Byari agahebuzo..

uwegukanye

jeana

Claude wambaye ishati yererutse yashyikirijwe inka yegukanye

inka yegukan

uyu mudamu

Uyu mudamu wambaye ishati y'umutuku yegukanye miliyoni imwe y'amafaranga y'u Rwanda

uwegukanye

Uwegukanye moto yavuze ko agiye kuyikoresha mu bucuruzi

Dj ira niwe was

Dj Ira ni we wasusurukije abitabiriye uyu muhango wo gutanga ibihembo ku nshuro ya mbere

Mc

MC Buryohe ni we wari umuhuza w'amagambo (MC)

MC

Ruhinguka Desire ukuriye ubucuruzi muri MTN (Senior Manager Marketing)

Umuhango

Arthur Asiimwe, Umuyobozi wa RBA [Uwo uri hagati)

ibyishomo byigisagirane

AMAFOTO: IRADUKUNDA DESANJO-INYARWANDA.COM






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND