RFL
Kigali

Umunyarwandakazi NIYONSHUTI EMERANCE yatoranyijwe kujya guhagararira u Rwanda mu mahugurwa muri Afurika y'epfo

Yanditswe na: Innocent Muvunyi
Taliki:12/10/2017 12:07
0


NIYONSHUTI EMERANCE, asanzwe akinira ikipe y'Ikigo cya G.S Remera-Rukoma giherereye mu karere ka Kamonyi



NIYONSHUTI EMERANCE kuri ubu ufite imyaka 13, yatoranyijwe nk'umukinnyi witwaye neza mu marushanwa y'abatarengeje imyaka cumi n'itandatu aterwa inkunga na Coca Cola. Azamara icyumweru muri Afurika y'epfo atozwa anahabwa amahugurwa atandukanye mu mujyi wa Durban mu cyiswe 'U-15 5-A-side World'. Aha azaba ari kumwe n'abakanyujijeho mu mupira w'amaguru nka Benni Mcarthy na Steven Piennar

Aya marushanwa yarangiye amakipe y'ibigo 'College de Gisenyi' y’i Rubavu  na 'G.S Remera Rukoma' yo mu karere ka Kamonyi, ariyo atwaye ibikombe mu byiciro by'abahungu n'abakobwa (U-16 Coca-Cola Boys and Girls Champions). Nyuma yo kwegukana ibi bikombe, ishyirahamwe ry'imikino mu mashuri ryari ryasabwe guhitamo umukinnyi witwaye neza, birangira hatoranyijwe Emerance NIYONSHUTI wahigitse bagenzi be b'abakobwa bagera kuri 200

Emerance Niyonshuti, usanzwe ari imfura mu muryango w'abana bane, impano ye yo gukina umupira yatangiye kare kuko ku myaka icumi yiga mu mashuri abanza yari yakinaga mu makipe y'abakobwa n'abahungu aho yigaga.

Ku myaka cumi n'itatu, ubu akina mu ikipe y'abagore/abakobwa y'akarere ka Kamonyi ndetse ni nawe kapiteni w'ikipe y'ikigo yigaho (GS Remera Rukoma)

       
   
     
 

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND