RFL
Kigali

Airtel yahembye umuntu wa mbere watsindiye amafaranga muri poromosiyo ya Airtel Money

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:14/03/2016 9:32
0


Alfred Hategekimana umugabo w’abana batatu usanzwe ari umwubatsi mu mujyi wa Kigaki, yabaye umunyamahirwe wa mbere muri poromosiyo ya Airtel Money atsindira ibihumbi 50 by'amanyarwanda.



Iyi poromosiyo yatangijwe mu cyumweru gishize aho buri munsi Airtel itanga ibihembo ku bantu b'abanyamahirwe bakoresha serivisi ya Airtel Money, buri munsi hagatangwa amafaranga y’u Rwanda angana na 225.000Frw.

Nyuma yo gutangazwa ko yatsindiye ayo mafaranga anagana n'ibihumbi 50, Alfred Hategikimana yavuze ko yatunguwe cyane bikamushimisha akaba agiye agiye gukomeza kuba kumurongo wa Airtel.

Ati”Naratunguwe cyane igihe nahamagarwa na Airtel kuri terefoni bakambwira ko natsindiye amafaranga 50.000Frw, maze imyaka 3 nkoresha Airtel Money nohereza amafaranga none bimpesheje iki gihembo.”

Gabriel Ndatimana yabaye umunyamahirwe wa kabiri muri poromosiyo ya Airtel Money, atsindira nawe ibihumbi 50. Ndatimana ubusanzwe akora mu igaraji mu mujyi wa Kigali mu buzima busanzwe akaba ari ubwa mbere ngo atsindiye amafaranga muri promotion.

Yavuze kandi ko agiye gutangariza umuryango we iyo nkuru nziza, nabo bagatangira gukoresha umurongo wa Airtel ndetse bakiyandikisha no muri Airtel Money nabo bakajya ku rutonde rw’abashobora gutsindira ibihembo.

Hakim Bugingo umwe mu bayobozi ba Airtel Rwanda, yashimiye umunyamahirwe wa mbere muri Airtel Money watsindiye amafaranga, ashishikariza abandi kwiyandikisha muri Airtel Money bakabasha kuba batsindira ibyo bihembo bitangwa buri munsi.

Gukoresha serivisi ya Airtel Money bigufasha kwishyura serivisi nyinshi mu gihe gito kandi mu buryo bwizewe. Ushoborwa kohereza no kwakira amafaranga, kubikuza kuri Banki, kwishyura amafaranga y’ishuri, kwishyura amazi n’umuriro, kugura ikarita yo guhamagara ya Airtel, kwishyura ibicuruzwa muri za Supermarket, amaduka, amaresitora ukoresheje ikarita yitwa KOZAHO. Kugira ngo ibyo byose ubigereho, kanda *182# ukurikize amabwiriza.

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND