RFL
Kigali

Umuhanzi Don yiyemeje kugeza ku banyarwanda imyambaro ijyanye n'igihe tugezemo

Yanditswe na: Manirakiza Théogène
Taliki:5/10/2015 9:36
1


Umuhanzi mu by'ubugeni, imideli n'imyambaro witwa Don, arifuza kugeza ku Banyarwanda bagendana n'bigezweho, imyambaro ifite ikirango cye cya "Distal" imaze kwamamara hirya no hino cyane mu mujyi wa Dubai.



Ubwo yigaga amasomo ye ya Kaminuza mu gihugu cya Ukraine, uyu muhanzi Don ukomoka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo ariko wakuriye mu Rwanda, nibwo yatangiye kujya ategura ubwoko bw'imyambaro igezweho agakorana n'uruganda bafatanya igasohoka iri ku rwego rugezweho.

style

Nyuma yo kubona ibyo akora bikunzwe n'abantu benshi batandukanye, Don yafashe icyemezo cyo kugaruka muri Afrika, ubu akaba akorera muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, Dubai, mu Bubiligi no muri Uganda ariko akaba ashaka no kugeza iyi myambaro igezweho ku banyarwanda.

style

Mu kiganiro yagiranye na Inyarwanda.com, Don yasobanuye ko yahisemo kugeza iyi myambaro ku Banyarwanda kuko uretse kuba ahafite inshuti nyinshi n'abavandimwe, anishimira iterambere ryihuse u Rwanda rufite mu bukungu, mu by'imideli n'ibindi bitandukanye, nawe akaba ashaka ko badacikwa n'iyi myambaro igezweho.

style

Mu mafaranga azinjizwa n'iyi myambaro irimo imipira, ingofero n'ibindi bitandukanye, Don avuga ko 10% yayo azakoreshwa mu gushyigikira foundation izita ku burezi bw'abana, kuko aribo hazaza h'umugabane wa Afrika.

style

Ushaka iyi myenda ushobora kuyigura kuri Internet kuri kaymu.rw cyangwa ukarebera mu iduka ryitwa Rwanda Unlocked riherereye imbere ya parikingi yo hasi muri UTC kwa Rujugiro. Ushaka gukurikirana ibikorwa by'uyu muhanzi Don, wareba kuri www.distalworld.com, cyangwa ugashaka Don dstyle kuri Instagram. Ushobora no guhamagara kuri +250 782 590 652 cyangwa 0781 682 995

KURIKIRA DON KURI INSTAGRAM UREBE ANDI MAFOTO HANO: http://instagram.com/distaldon 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Maziwa8 years ago
    Great Job.Keep it young boy





Inyarwanda BACKGROUND