Karangwa Emmanuel umwe mu bacuruzi bagurishiriza ibicuruzwa byabo ku rubuga rwa Kaymu.rw, yatanze ubuhamya bw’urwego amaze kugeraho mu bucuruzi kuva yatangira gukorana na Kaymu Rwanda. Yavuze ko Kaymu ari nka Malayika Imana yamwoherereje kugirango ubucuruzi bwe butere imbere.
Karangwa Emmanue ufite iduka rya Phone Centre ricuruza amaterefone n’ibindi bikoresho nkenerwa mu ikoranabuhanga, riherereye mu mujyi wa Kigali muri Cartier Commercial,yabwiye abanyamakuru ko mu mwaka umwe n’andi mezi amaze akorana na Kaymu hari byinshi amaze kugeraho mu bucuruzi bwe.
Mbere Karangwa yagira ngo Kaymu ni abatubuzi
Mbere Kaymu ikigera mu Rwanda, Karangwa avuga ko atigeze ayizera ahubwo ko yumvaga ari abatubuzi bashaka kurya amafaranga y’abanyarwanda. Uko iminsi yagiye ikurikirana, yagiye asobanukirwa neza imikorere ya Kaymu, aza gusanga ari kampani ntagereranywa mu guteza imbere abacuruzi no korohereza abaguzi bagurura kuri Online Market. Yagize ati
Kaymu igitangira, nabanje kugirango ni abatubuzi. Nkimara kuyijyamo nabonye umukiriya wiyubashye, aza kungurira ubona yishimiye uburyo isoko ryo kuri interineti ryageze no mu Rwanda. Nahise nanjye nishima, ntangira kugira icyizere ko Kaymu atari abanyamitwe, kuva ubwo natangiye kunguka cyane.
Kaymu yambereye nka Malayika Imana yanyoherereje kugira ngo ubucuruzi bwanjye butere imbere. Nta na kimwe mu icumi(1/10) Kaymu iratangira kutwaka nk’abacuruzi ahubwo njye mbona ibihomberamo kuko no kwiyandikisha kugirango mutangire gukorana nabyo ni ubuntu.
Karangwa Emmanuel yabanje kugirango Kaymu ni abatubuzi nyuza aza gusanga ari nka Malayika
Mu bacuruzi bavuga imyato Kaymu kubw’imikorere yayo yatumye batera imbere mu bucuruzi, ntabwo ari Karangwa Emmanuel gusa ahubwo na Habimana Felix umucuruzi w’inkweto, yabwiye itangazamakuru ko kuva atangiye gucururiza ku rubuga rwa kaymu.rw ngo yabonye abakiriya benshi cyane kuruta mbere. Ati”Kaymu yaduhaye amahirwe yo kubona abakiriya benshi, iduhuza n’abakiriya kandi nta kintu itwishyuza”
Habimana Felix gukorana na Kaymu byamwongereye abakiriya
Alvin Katto umuyobozi wa Kaymu Rwanda, yakanguriye abanyarwanda kujya bagurishiriza kuri interineti ndetse bakanahagurira ibyo bashaka kuko guhahira kuri interineti bigabanya umwanya abantu batakaza bajya kubihaha ahantu kure ndetse bikanabongerera umunaniro mu gihe iyo ubiguriye kuri interineti bahita babikuzanira iwawe mu rugo ku giciro mwemeranyije.
Yakomeje avuga ko kuwa Gatanu tariki ya 27 Ugushyingo 2015 “Black Friday” hari poromosiyo ku bantu bahahira kuri interineti kuko ibiciro bizaba byahananuwe. Iri gabanyuka ry’ibiciro rikaba rikorwa ku rwego rw’isi yose ku itariki twavuze haruguru ku masoko yose yo kuri interineti. Nyuma y’iyo tariki, ibiciro bizongera bisubizwe uko byari bimeze mbere.
Alvin Katto umuyobozi wa Kaymu Rwanda
TANGA IGITECYEREZO