RFL
Kigali

Uko wakorana na Afrifame Pictures St Valentin 2016 ikazakubera itibagirana

Yanditswe na: Christophe Renzaho
Taliki:10/02/2016 9:00
0


Mu minsi itageze kuri 3 isi yose izaba yizihiza umunsi mukuru w’abakundana wa Saint Valentin. Ni umunsi wizihizwa buri wa 14 Gashyantare . Uw’uyu mwaka wowe n’umukunzi wawe wababera utibagirana muramutse mukoranye na Afrifame Pictures .



Umuntu ushaka kugenera umukunzi we impano y’ ifoto y’umwihariko (Creative photo),   Afrifame Pictures izabimufashamo ndetse bamushyirire ifoto ye muri Frame/Cadre. Ubyifuje Afrifame Pictures  imufotorera muri Studio zayo cyangwa se ahandi hose yumva hamunogeye. Mu ijoro ribanziriza Saint Valentin cyangwa ku munsi nyirizina, Afrifame Pictures izafotora ndetse ifatire amashusho  abakundanye mu rwego rwo kubafasha ko Saint Valentin 2016 izakomeza kubabera urwibutso(memorable) rw’ibihe byiza bawugiriyemo .

Niba na we wifuza ko umunsi wa Saint Valentin 2016 uzakubera urwibutso ruhoraho  n’umukunzi wawe ukaba ushaka gufata umwanya mbere(booking) wohereza ubutumwa bwawe kuri e-mail ya Afrifame ariyo booking@afrifamepictures.com cyangwa ugahamagara kuri 0788304594.

Afrifame Pictures ifotora ikanafatira amashusho abafite ubukwe, abafite iminsi mikuru y’amavuko, abifuza kwifotoza ku giti cyabo, abashaka kujya kwifotoreza ahantu nyaburanga, abafite Picnic,….

Umwihariko Afrifame ifite ni uko itanga serivisi zinogeye buri mukiriya kandi ku giciro yibonamo. Gufasha abakiriya bayo guhanga udushya mu mafoto, gukoresha ibikoresho bigendanye n’igihe , bigakoreshwa n’abakozi b’inzobere nabyo ni bimwe mu bituma Afrifame Pictures ikomeza kugira umwihariko muri aka kazi.

Uramutse ushaka kureba amafoto y’umwihariko yagiye afatwa na Afrifame Pictures wasura urubuga rwayo Afrifamepictures.com.  Wanabakurikirana kandi kuri page ya Facebook yitwa Afrifame Pictures.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND