RFL
Kigali

Ubwiza bwa TECNO Phantom 6 burimo na camera ebyiri ifite

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:17/10/2016 9:24
2


Mu kuba itagira ibibazo by’umuvuduko ndetse no kubika umuriro, twashimira ikoranabuhanga ryatuzaniye TECNO Phantom 6 ituma udategereza igihe kinini ibyo wasabye iyi Telefoni ifite kamera ebyiri zituma ubwiza bwawe bwikuba kabiri ku mafoto itanga.



Abakoresha iyi Telefone bishimira ko biyitwara amasegonda 35.7 kugira ngo yongere yisuganye (Booting), ikintu buri wese atabura kuyishimira. Ninde utakwishimira gutunga ishusho nziza ya Usain Bolt mbere yuko ahaguruka atangira kwiruka?.Ni uwa mbere ku muvuduko  kandi buri wese arabyemera.Gusa urufunguzo rwo kugera kuri ibi bikomoka ku mbaduko n’uburyo aba ameze mbere yo guhaguruka.

Ibi ntaho bitandukaniye  no mu gisa n’irushanwa rigaragara mu bakiriya ba Telefone bahora bashaka ibigezweho byizewe ndetse n’umuvuduko uri ku isoko.Abakora amatelefone bahora bashyiramo imbaraga kugira ngo hakorwe ibikoresho by’agaciro ndetse binahite bifata umwanya mu ntangiriro.

Mu bihe byatambutse abakoresha telefone bagiye bagorwa no guhora barwana no kuruhura telefone zabo (Booting) bakoresheje uburyo butandukanye burimo; Bootmanager, Greenify ndetse rimwe na rimwe bagakoresha uburyo butanoze buri mu matelefone. Uburyo bw’ikoranabuhanga (Application) butuma telefone yisuganya kugira ngo ikore neza burimo nka ‘Bootmanager’ bwagiye bukundwa na benshi kuko bwarabafashaga gusa muri rusange ntabwo bukora ku bantu bose batandukanye.

Bitandukanye na TECNO Phantom 6 kuko yo biyitwara amasegonda 35 kugira ngo yisuganye neza (Booting) gusa hari naho usanga ifata amasegonda atarenze 37 nk’uko abayikoresha bagenda babitangaza. Igihe rusange bifata iyi telefone kugira ngo yongere kwisuganya ni umunota umwe n’amasegonda icyenda (1’09”).

TECNO Phantom 6 iraboneka ku masoko yo mu Rwanda ndetse ni ingenzi ko abakunda ikoranabuhanga ryizewe bagana iyi telefone kugira ngo birebere ukuri kw’iyi telefone. Ababashije gukoresha iyi telefone ya TECNO Phantom 6 ntibahisha ko ari telefone nziza.Ikindi ugereranyije ibiciro by’andi matelefone arimo iza Samsung na Apple, TECNO Phantom 6 irahendutse cyane.

   

 

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 7 years ago
    Muge mutanga na coordonnees zanyu,n'igiciro kugirango dufate icyemezo.
  • umwana7 years ago
    ninziza ariko mutubwire uko igura murakoze





Inyarwanda BACKGROUND