RFL
Kigali

Ubu aho uri hose mu Rwanda wareba BTN TV ku buntu

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:5/10/2017 11:41
0


Nyuma y’uko yagaragaraga mu bice bimwe by’igihugu unyuze kuri dekoderi (Decoder) za StarTimes, kuri ubu Big Television Network (BTN) yatangiye no kugaragara ku yindi mirongo mu gihugu cyose kandi ku buntu.



Mu bice byose by’igihugu, muzika, ibiganiro by'imyidagaduro, ubuzima, ubukungu ndetse n’amakuru acukumbuye bya BTN TV urabasha kubireba aho uri hose mu gihugu nta fatabuguzi usabwe, ibi bizwi ku izina rya abbonement cyangwa subscription mu ndimi z’amahanga.

Ubwo yaguraga aho iboneka kandi, BTN TV yanongereye imirongo wayisangaho, kuri ubu abatunze Dekoderi z’ubuntu na TV za Smart barayibona banyuze ku 06 naho abandi bakayibona baciye ku umurongo wa 106. BTN TV benshi bamaze kumenyera, ubu ni nayo Television nyarwanda rukumbi iri kwerekana imikino y’iburayi ikundwa na benshi.

Hejuru kandi y’uburyo bumenyerewe bwa Digital, BTN TV wanayikurikira ku murongo wa internet wa www.btn.rw, kuri telephone uciye kuri application yayo BTN Rwanda ndetse no ku mbuga nkoranya mbaga za Twitter, Facebook na Instagram kuri BTN TV Rwanda.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND