RFL
Kigali

TURBO KING CUP 2018: Ikipe izahiga izindi izahabwa igikombe na Miliyoni 2 z’amafaranga y’u Rwanda

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:8/06/2018 8:21
0


BRALIRWA uruganda rwenga ibinyobwa bisembuye n’ibidasembuye, rukorera mu Rwanda, rwateguye irushanwa ry’umupira w’amaguru ukinwa n’abakinnyi batanu kuri buri kipe (5x5) biciye mu kinyobwa gisembuye cya TURBO KING (Turbo King Cup 2018).



Ni irushanwa rizazenguruka igihugu guhera kuwa Gatandatu tariki 16 Kamena 2018 ubwo hazaba hahatana abatuye mu Karere ka Huye. Irushanwa rya Turbo King Cup rireba abakinnyi bari hejuru y’imyaka 18 ariko bakaba batanarengeje imyaka 30. Nta bakinnyi babikora nk’umwuga bemewe cyereka abaye yarigeze gukinaho umupira w’amaguru.

Turbo King Cup 2018 iratangira ica mu turere icumi (10) muri 30 tugize u Rwanda. Muri iyi mikino izaba buri kipe yitwaje abakinnyi barindwi (7) ikaza kubanzamo batanu (5) abasigaye bakajya ku ntebe y’abasimbura. Buri karere kazaba gafite amakipe 16 azajya ashyirwa mu matsinda atatu buri tsinda rigizwe n’amakipe ane (4). Aha, buri ntara n’umujyi wa Kigali bazajya baba bafitemo uturere tubiri (2).

Intara y’Iburasirazuba izaba ifitemo; Kayonza (30/06/2018) na Gatsibo (07/07/2018), Iburengerazuba bazaba bafitemo; Rubavu (28/7/2018) na Rusizi (04/08/2018). Mu ntara y’Amajyaruguru bazaba bafitemo akarere ka Musanze (14/7/2018) na Gicumbi (21/07/2018) naho umujyi wa Kigali bazaba bafitemo akarere ka Gasabo (11/8/2018) na Nyarugenge (18/8/2018).

Pater Karadjov umuyobozi mukuru mu bijyanye n'amasoko muri BRALIRWA (Marketing Director)

Peter Karadjov umuyobozi mukuru mu bijyanye n’amasoko n’ubucuruzi muri BRALIRWA yabwiye abanyamakuru kuri uyu wa Kane tariki 7 Kamena 2018 ko iri rushanwa rigiye kuba ku nshuro yaryo ya mbere, rizaba ryiza kandi rikaba ngaruka mwaka ndetse akaba yifuza ko ryacengera mu batuye igihugu cy’u Rwanda nk’uko bimeze muri Primus Guma Guma Super Star. Peter Karadjov yagize ati:

Ni irushanwa koko rigiye kuba ku nshuro ya mbere, birasaba imbaraga nyinshi kugira ngo abantu baryiyumvemo nk’uko Primus Guma Guma Super Star imeze mu myaka umunani imaze ariko ni ko tubyifuza nka Bralirwa. Irushanwa rizaba ryiza kuko riteguye neza kandi twizeye ko n’abazaryitabira bose bazahora bifuza ko ryagaruka vuba kuko rizaba ngaruka mwaka.

bralirwa

Pater Karadjov umuyobozi mukuru mu bijyanye n'amasoko muri BRALIRWA (Marketing Director)

Patrick Samputu umuyobozi mukuru mu bijyanye no gutera inkunga (Senior Sponsorship Manager)

Patrick Samputu umuyobozi mukuru mu bijyanye no gutera inkunga (Senior Sponsorship Manager)

Kwiyandikisha biteye bite?

Kwiyandikisha ku makipe ashaka kwitabira irushanwa rya Turbo King Cup 2018 bizajya bikorerwa ahasanzwe hacururizwa ibinyobwa bya BRALIRWA by’umwihariko TURBO mu turere icumi (10) tuzacamo iri rushanwa. Buri kipe yemerewe kwandikisha abakinnyi barindwi (7) ikazajya ikinisha batanu (5) bityo abasigaye babiri (2) bakajya ku ntebe y’abasimbura.

Kuwiyandikisha bisaba ko handikwa izina ry’ikipe, amazina yuzuye y’abakinnyi, igihe bavukiye, kuba bari hejuru y’imyaka 18, nimero y’indangamuntu, nimero ya telefone. Nta bakinnyi basanzwe bakina by’akazi bemewe.

Uburyo irushanwa rizaba rikinwamo:

Buri karere kazajya kaba gafite amakipe 16 akine imikino y’amajonjora hasigare amakipe 8 azajya akina ¼ cy’irangiza ku munsi ukurikiyeho kugira ngo hamenyekanye ikipe ihagararira kamwe mu turere tubiri tw’iyo ntara.

Bivuze ko buri ntara izajya iba ifite amakipe abiri yagiye aba aya mbere muri buri karere mu katoranyijwe. Ya makipe y’uturere turi mu ntara imwe bazajya bakina hagati yabo hamenyekane umwami w’intara kugira ngo azajye guhatana ku rwego rw’igihugu. Imikino ya nyuma yo ku rwego rw’igihugu izajya ihuza amakipe atanu (5) yagiye ava mu ntara eshanu (5).

bralirwa

bralirwa

Benjamin Havugimana umukozi muri BRALIRWA ushinzwe ibicuruzwa byageze ku isoko (BRALIRWA Channel Manager)

Benjamin Havugimana umukozi muri BRALIRWA ushinzwe ibicuruzwa byageze ku isoko (BRALIRWA Channel Manager)

Mark MUgarura umukozi muri BRALIRWA ushinzwe kugaragariza abantu ibiucuruza by'uru ruganda (BRALIRWA Senior Brand Manager)

Mark Mugarura umukozi mukuru muri BRALIRWA ushinzwe kugaragariza abantu ibicuruzwa by'uru ruganda (BRALIRWA Senior Brand Manager)

Dore uko ibihembo biteganyijwe:

Ikipe izaba iya mbere ku rwego rw’akarere izajya ihabwa ibihumbi magana abiri na mirongo itanu by’amafaranga y’u Rwanda (250.000 FRW) n’imidali, ikipe ya mbere mu ntara izajya ihabwa ibihumbi magana atanu by’amafaranga y’u Rwanda (500.000 FRW) n’imidali.

Ikipe izatwara igikombe cy’irushanwa muri rusange ku rwego rw'igihugu, izahabwa igikombe, imidali na miliyoni ebyiri z’amafaranga y’u Rwanda (2.000.000 FRW). Ikipe izaba yatsindiwe ku mukino wa nyuma izahabwa imidali n’ibihumbi 500 by’amafaranga y’u Rwanda (500.000 FRW), ikipe ya gatatu izahabwa ibihumbi 250 by’amafaranga y’u Rwanda (250.000 FRW).

Abakobwa bari bafite akazi ko kwakira abagana kuri BRALIRWA

Abakobwa bari bafite akazi ko kwakira abagana kuri BRALIRWA 

Igikombe kizahabwa ikipe izahiga izindi muri TURBO KING CUP 2018

Igikombe kizahabwa ikipe izahiga izindi muri TURBO KING CUP 2018

Mu kiganiro n'abanyamakuru

Mu kiganiro n'abanyamakuru

BRALIRWA iteganya ko TURBO KING CUP 2018 izagenda neza

BRALIRWA iteganya ko TURBO KING CUP 2018 izagenda neza

Abayobozi muri BRALIRWA batera penaliti

Abayobozi muri BRALIRWA batera penaliti

Uwinjizaga penaliti yahabwaga umwenda wo kwambara wa TURBO

Uwinjizaga penaliti yahabwaga umwenda wo kwambara wa TURBO KING

Hazajya hakoreshwa ikibuga cya 25x20m

Hazajya hakoreshwa ikibuga cya 25x20m

Aho abantu bashobora kwiyandikishiriza hirya no mu gihugu

Aho abantu bashobora kwiyandikishiriza hirya no hino mu gihugu

Uturere irushanwa rizacamo

Uturere irushanwa rizacamo

Ifoto y'urwibutso

Ifoto y'urwibutso isoza igikorwa 

PHOTOS: Saddam MIHIGO (Inyarwanda.com)






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND