RFL
Kigali

Turacyayisaba Daniel ni we wegukanye moto ya nyuma muri 12 zari ziri muri Airtel Tunga-AMAFOTO

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:7/12/2017 17:48
0


Umusore usanzwe ukora ubuhinzi n’ubworozi yabaye umunyamahirwe wa 12 wegukanye moto muri poromosiyo ya Airtel Tunga, iyi moto ni nayo ya nyuma hakaba hasigaye imodoka yo mu bwoko bwa Toyota Avanza.



Daniel yatangaje ko yatangiye gukina mu cyumweru cya 5 ariko ntagire amahirwe yo gutsinda, aza kongera mu cyumweru cya 8 ariko nabwo ntiyagira amahirwe, mu cyumweru cya nyuma nibwo yashyize imbaraga nyinshi mu gukina birangira ari nawe ubaye umunyamahirwe wa nyuma wegukanye moto muri Airtel Tunga ya 2017.

Liliane ashyikiriza Daniel ibyangombwa bya moto yatsindiye

Uyu musore ukomoka mu karere ka Ngoma mu murenge wa Rukira yavuze ko ari ibyishimo byinshi kuri we kuba yatsindiye iyi moto ikaba igiye kumufasha kuzamura ibikorwa, dore ko yavuze ko adateganya kuva mu by’ubuhinzi n’ubworozi. Yatsinze amaze gushora amafaranga 120,Rwf atsinda ku manota 7,000,000, ni mu gihe moto yegukanye ifite agaciro ka 1,500,000 Rwf iri kumwe n’ibyangombwa byose bituma ishobora guhita itangira gukora.

Liliane Munganyinka, umukozi muri Airtel mu ishami rya marketing yatangaje ko byari ibyishimo byinshi kuri Airtel kubona abantu bitabira iri rushanwa ndetse akomeza abashishikariza gukina cyane ko imodoka ya Toyota Avanza ifite imyanya 5 yo kwicarwamo igitegereje umunyamahirwe uzayitwara.

Kugira ngo umunyamahirwe abe yatsindira imodoka nk’igihembo gikuru muri Tunga bisaba amanota 5000 kuzamura. Twabibutsa ko kugira ngo nawe ujye mu mubare w’abanyamahirwe bashobora kwegukana iyi Toyota Avanza ifite imyanya 7 yo kwicarwamo, uhamagara kuri 155 cyangwa ukandika 1 ahandikirwa ubutumwa bugufi muri telephone yawe maze ukohereza kuri 155 ubundi ugatangira gusubiza ibibazo ari nako ugwiza amanota.

Haracyari imodoka yo gutsindira. ibanga ni ukohereza 1 muri 155 bigatwara igiceri cy'ijana gusa

Iyi modoka ifite imyaka 7 yo kwicaramo

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND