RFL
Kigali

Tizama Bar & Restaurant izerekana umukino wa Rayon Sports na Mamelodi Sundowns kuri iki Cyumweru

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:16/03/2018 15:57
0


Tizama Bar & Restaurant iherereye i Nyamirambo yashyize igorora abakunzi ba Ruhago bazayisohokeramo ku Cyumweru tariki 18 Werurwe 2018 ibashyiriraho uburyo bwo kureba umukino wa Rayon Sports na Mamelodi Sundowns uzabera muri Afurika y’Epfo.



Tizama Bar & Restaurant iherereye i Nyamirambo mu mujyi wa Kigali haruguru gato ya Club Rafiki ahateganye neza neza na BK ishami ry’i Nyamirambo. Tizama ikora amasaha 24/24 mu kurushaho gufasha abakiriya bayo. Icyo Tizama itandukaniyeho n’ahandi henshi ni uko ifite amafunguro y’ubwoko bwose aba ateguranywe ubuhanga n'isuku kuko ategurwa n’abakozi b’inzobere mu mwuga wo guteka. 

Image result for Tizama bar ibiryo

Tizama iherereye i Nyamirambo mu mujyi wa Kigali

Abakinnyi 18 ba Rayon Sports  bazahura na Mamelodi Sundowns FC:

1.Ndayishimiye Eric Bakame (GK,1)

2.Ndayisenga Kassim (29)

3.Mutsinzi Ange Jimmy (5)

4.Manzi Tierry (4)

5.Mugabo Gabriel (2)

6.Usengimana Faustin (15)

7.Irambona Eric Gisa (17)

8.Eric Rutanga Alba (3)

9.Mugisha Francois Master (25)

10.Niyonzima Olivier Sefu (21)

11.Mukunzi Yannick (6)

12.Kwizera Pierrot (23)

13.Muhire Kevin (8)

14.Bimenyimaba Bonfils Caleb (7)

15.Christ Mbondy (9)

16.Ismaila Diarra (20)

17. Shabana HusseinTchabalala (11)

18.Nyandwi Sadam (16)

Tizama

Tizama izerekana umukino wa Rayon Sports na Mamelodi Sundowns FC

Abakinnyi ba Rayon Sports bagomba kujya gusura Mamelodi Sundowns FC kuko nayo yarabasuye

Abakinnyi ba Rayon Sports bagomba kujya gusura Mamelodi Sundowns FC kuko nayo yarabasuye

Ku bijyanye n’imyidagaduro,Tizama Bar&Restaurant bafite ibyumba binyuranye aho ukunda umupira arebera umukino runaka yahisemo dore ko bafite ubushobozi bwo kwerekana imikino myinshi icyarimwe, usibye imikino ariko kubera ubwinshi bw’ibyumba bagira byo kwicaramo kandi binini Tizama Bar&Restaurant hari naho bagusigira wiyicarira uganira n’inshuti zawe bagucurangira indirimbo zinyuranye.

Akandi gashya Tizama ifitiye abakiriya bayo, ni ubwoko bw'inyama z'ihene buzwi nka Michopo ziba zikaranze mu buryo bwihariye. Ziraryoha cyane kurusha izindi nyama waba warariye. Tizama yazaniye kandi abakiriya bayo Zingaro nini cyane ndetse ziryoshye cyane. Ibiciro bya Michopo na Zingaro byahananuwe cyane muri Tizama mu rwego rwo kudabagiza abakiriya bayigana muri iyi minsi.

Tizama Bar and Restaurant

Muri Tizama Bar & Resto niho warebera Match neza utuje

Tizama Bar and Restaurant

TIZAMA yazaniye abakiriya bayo inyama za Michopo na Zingaro utasanga ahandi-AMAFOTO

Michopo inyama nziza zo muri Tizama Bar & Resto

Tizama Bar and Restaurant

MU MAFOTO: Sura Tizama Bar and Restaurant izerekana umukino wa CHAN 2018 w'Amavubi ku wa 5

Tizama ani ahantu hatuje kandi hari isuku utasanga ahandi

Tizama Bar and Restaurant

Ntushobora kwicwa n'inyota igihe wasohokeye muri Tizama

Tizama Bar and Restaurant

Inyama za Zingaro ziryoshye cyane wazisanga muri Tizama Bar & Resto

Amafoto: Iradukunda Desanjo_Inyarwanda Ltd.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND