RFL
Kigali

Tigo yatangije ubufanaye na Banki ya KCB mu rwego rwo korohereza abakiriya b'ibigo byombi

Yanditswe na: Robert Musafiri
Taliki:18/07/2014 9:04
1


Kuri uyu wa kane tariki 17/7/2014,Sosiyete y’itumanaho ya Tigo yatangije ubufatanye na Banki ya KCB aho abakiriya b’ibi bigo byombi bazajya bashobora kohererezanya amafaranga mu buryo bworoshye babinyujije muri mu buryo bwa Tigo cash ndetse no kuri konti za KCB.



Mu muhango wo kwizihiza imyaka 50 banki nkuru y’u Rwanda imaze,Tongai Maramba umuyobozi wa Tigo-Rwanda yavuze ko iyi serivisi nshya ije korohereza abasanzwe bakoresha Tigo Cash ndetse n’abakiriya ba KCB kubona no kohererezanya amafaranga igihe icyo aricyo cyose kandi aho ari ho hose mu gihugu hari abakozi ba Tigo cyangwa KCB.Ubu buryo bukaba buje bwiyongera ku bwari bumaze igihe gito butangijwe aho umuntu ukoresha Tigo cash ashobora koherereza amafaranga undi uri muri Tanzaniya ukoresha uburyo bwa Tigo Pesa.

 cc

Tongai Maramba umuyobozi mukuru wa Tigo-Rwanda

Bwana Maramba yakomeje avuga ko ibi ari bicye mu byo sosiyete ya Tigo iteganyiriza abakiriya bayo dore ko intego ari uguhuza abakiriya no kubafasha kwiteza imbere mu buryo butandukanye.

Kugeza ubu,hirya no hino mu gihugu cyose hari abakozi barenga 6000 bashinzwe gutanga serivise za Tigo Cash.Usaha kwinjira mu buryo bwo kohererezanya amafaranga bwa Tigo Cash wajya muri telephone yawe ukandika *200*11# ubundi ugakanda aho usanzwe ukanda uhamagara.

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • john9 years ago
    agatekerezo,umuntu ashobora kohereza kumabanki ashatse mu rda.





Inyarwanda BACKGROUND