RFL
Kigali

Tigo yatangije ku mugaragaro gahunda ya “Tigo Sugira” izafasha mu kwizigamira ukoresheje telefoni

Yanditswe na: Denise Iranzi
Taliki:31/03/2015 17:20
1


Ifatanyije n’Urwego Opportunity Bank, ibinyujije kandi muri Tigo Cash, Tigo yafunguye ku mugaragaro gahunda yo kubitsa no kubikuza izajya yungukira abayikoresha 7%, yise TIDO Sugira.



Muri iki gikorwa cyatangijwe kuri uyu wa 31 Werurwe, 2015,ubuyobozi bwa Tigo bwatangaje ko nta kindi bisaba ngo ugire iyi konti uretse kuba ukoresha ifatabuguzi rya Tigo kandi ufite indangamuntu, hanyuma ukoresheje telefoni yawe ushobora gukoresha iriya service aho waba uri hose kandi  ku  buntu. Ukanda akanyenyeri,ukandika 200, ugakurikizaho akanyenyeri, ukandika 11 inyuma ugashyiraho urwego(*200*11#) ubundi ugahitamo ahanditse “Tigo Sugira”.

Emil Sjoblom, umuyobozi muri Tigo, ushinzwe ibijyanye no gukorehs tekefoni ngendanwa mu kubitsa no kubikuza amafaranga

Emil Sjoblom, umuyobozi muri Tigo, ushinzwe ibijyanye no gukorehs tekefoni ngendanwa mu kubitsa no kubikuza amafaranga, asobanura "Tigo Sugira"

Iyi service yiswe Tigo Sugira izatuma umukiriya abasha kubona inyungu ingana na 7% ku mafaranga azaba yabikije mu gihe kingana n’umwaka.Haba  kubitsa, kubikuza cyangwa se gufungura Konti nshya byose bizakorwa ku buntu.

Umuyobozi mukuru wa Tigo Rwanda, Tongai Maramba yatangaje ko uyu ari umwihariko Tigo izanye wo gukoreha konti za telefoni ukayihuza na banki mu buryo bwiroshye kandi bwizewe ndetse ku bufatanye na banki itanga serivisi zinoze nka Urwego Opportunity Bank.

Tongai Maramba

Umuyobozi wa Tigo Tongai Maramba

Uwari uhagarariye Urwego Opportunity Bank Tineyi Mawocha we yatangaje ko banejejwe cyane no gukorana na Tigo kandi ko bizeza ababagana kuzabaha serivisi zinoze.

Yagize ati “Dufite gahunda yo gufasha abanyarwanda bari barasigaye inyuma muri gahunda zo kuzigama kubona izi serivisi mu buryo bwizewe kandi buboroheye. Twizeye kandi ko Tigo Sugira, izadufasa cyane muri iyi gahunda kuko yujuje ibisabwa ngo abanyarwanda babyikorehse biboroheye.”

Urwego Opportunity Bank

Tineyi Mawocha wari uhagarariye Urwego Opportunity Bank

Didier Nkurikiyimfura ushinzwe ikoranabuhanga muri MYICT, yavuze ko izi services za Tigo zije kuzuza gahunda za Leta zo gufasha abanyarwanda gukoresha ikoranabuhanga mu kubitsa, kubikuza no kohererezanya amafaranga mu buryo bwihuse kandi bufite umutekano.

Didier Nkurikiyimfura

Didier Nkurikiyimfura ushinzwe ikoranabuhanga muri MYICT

Denise IRANZI






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • kalisa8 years ago
    tigo mwisubireho ntimushobora kwitaba umukuriya 456 igihe mwamurenganije mwisubireho muri mwirushanwa nimutareba neza abakiriya barabashiraho





Inyarwanda BACKGROUND