Kuri uyu wa 19 Ugushyingo,2014 ku cyicaro cya Polisi y’u Rwanda, Tigo yagiranye ikiganiro n’abanyamakuru ibatangariza ko abakozi ba Tigo Cash banyereje umutungo wayo.
Mu gihe cy’amezi 12 yose aba bakozi bakaba baranyereje amafaranga agera kuri miliyoni 495 z’amanyarwanda kuri konti za Tigo Cash gusa kubw’amahirwe bikaba bitaragize icyo bitwara amakonti y’abafatabuguzi ba Tigo cash.
Mu kiganiro n’abanyamakuru cyabereye ku cyicaro gikuru cya polisi y’u Rwanda, Tongai Maramba, umuyobozi mukuru wa Tigo Rwanda yijeje abafatabuguzi ba Tigo Cash basaga miliyoni 2 ko nta kibazo na gito amakoni yabo yigeze agira.
Yagize ati “Iri nyerezwa ry’umutungo ryakoze gusa kuri mutungo wa Tigo. Nta konti n’imwe y’umufatabuguzi cyangwa umuccuruzi wa Tigo Cash iki kibazo cyigezeze kigeraho.”
Yakomeje agira ati “Turashimira cyane urugero rwo hejuru rwo kurinda umutekano dufite kuko butatumye iki kibazo kigera kuri konti z’abafatabuguzi bacu. Tigo ifite ingamba zikomeye cyane mu kurinda umutekano n’ubuziranenge nk’uburyo bwo kubika umubare w’ibanga uzwi nka PIN Number ukoreshwa gusa na nyirikonti mu gihe arimo kuyikoresha.”
Ku bufatanye n’inzego z’akarere ndetse n’isi yose, icyicaro gikuru cya Tigo-Millicom, kirimo gukora isuzuma ry’ikoreswa ry’umutungo muri Tigo Rwanda.
Hagati aho kandi iperereza riracyakorwa kuri iki kibazo n’ubuyobozi bwa Tigo ku bufgatanye na Polisi y’u Rwanda ndetse n’inama za Banki Nkuru y’u Rwanda(BNR)
Denise IRANZI
TANGA IGITECYEREZO