RFL
Kigali

TIGO yashyize igorora abakiriya bayo iborohereza guhamagara indi mirongo no mu mahanga

Yanditswe na: Editor
Taliki:8/11/2017 20:20
0


Tigo Rwanda yashyize igorora abakiriya bayo ibazanira serivisi nshya ‘Tigo Yanjye’ yo guhamagara indi mirongo ndetse no guhamagara hanze y’u Rwanda.



Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 8 Ugushyingo 2017 ni bwo Umuyobozi wa Tigo, Philip Amoateng, yatangije ku mugaragaro ubu bukangurambaga bubumbiye hamwe serivisi eshatu zirimo ‘Imirongo Yose’, ‘Isanzure Packs’ na ‘Africa Packs’. Philip Amoateng yavuze ko Tigo irajwe ishinga no gukomeza urugendo rwo guhaza ibyifuzo by’abakiriya bayo. Yagize ati:

Tigo ishishikajwe no gukomeza urugendo rwo guhaza ibyifuzo by’abakiliya kurusha n’uko babitekereza. Dushyiraho uburyo bwo kugeza serivisi za telefone ngendanwa kuri buri wese kandi zihendutse kugira ngo abakiliya bacu bakomeze kwisanzura hagati yabo kandi ubucuruzi bakora butere imbere kuko tugabanya ikiguzi cy’itumanaho.

Philip Amoateng, umuyobozi wa Tigo Rwanda

 ‘Tigo Yanjye’ ni uburyo bushya bwatangijwe na Tigo Rwanda mu rwego rwo kugeza ku bakiliya bayo serivisi nziza mu guhamagara, gukoresha interineti no kohererezanya amafaranga bifashishije Tigo Cash.  “Imirongo yose” ni serivisi ya Tigo ifasha umukiliya wa Tigo guhamagara indi mirongo ya Sosiyete zikorera mu Rwanda ku giciro kimwe nk’icyo guhamagara Tigo kuri Tigo. "Imirongo Yose Packs" igurwa amafaranga 100 ku munsi na 500 ku cyumweru.

Iyi ni serivisi ituma abakiliya bahamagara imirongo yose nibura iminota 35 mu cyumweru. Ikindi kandi ni uko abayikoresha bashobora kohereza ubutumwa bugufi 35 ku cyumweru ndetse bakanahabwa megabyte 35 za internet ku cyumweru.

Umukiliya ufite ‘Africa Packs’ azajya ahamagara mu bihugu birimo Uganda, Afurika y’Epfo, Kenya, Nigeria, Sudani y’Epfo ku mafaranga 56 ku munota. Abakoresha internet bazifashisha ‘Isanzure Packs’ ishobora no gutuma abakiliya boherezanya ubutumwa bugufi, bakanahamagarana bisanzuye. Kugira ngo ubashe kwinjira muri izi serivisi za Tigo, umukiliya wa Tigo asabwa kujya muri telebone ye akandikamo *255# agatoranya servisi imunogeye, agakurikiza amabwiriza. 

Sandra Cyamweshi ushinzwe amategeko muri Tigo Rwanda






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND