RFL
Kigali

Tigo yashizeho uburyo bwo kuzigama wunguka ukoresheje uburyo bise “Tigo Sugira”

Yanditswe na: Denise Iranzi
Taliki:20/05/2015 19:24
2


Sosiyete y’itumanaho ya Tigo yashyizeho gahunda yise “Tigo Sugira” ifasha abafatabuguzi bayo kwizigamira bakoresheje telefoni zabo.



Sobanukirwa n’ubu buryo

TIGO SUGIRA

Ubu buryo bufasha kubitsa ununguka

Tigo Sugira n’iki?

Tigo sugira ni uburyo bwa mbere, bushya bugeze mu rwanda bwo kwizigamira ukoresheje telefone yawe.

Tigo Sugira ikora ite ?

Tigo Sugira ni konti ufungura kuri Konti yawe ya Tigo cash, ukaba uyifunguza ukoresheje ibyangombwa byawe (Indangamuntu cyangwa se pasiporo). Konti ya Tigo sugira ni ubuntu kuyifungura kandi kwizigamira nabyo ni ubuntu.

Niki wakora hamwe na Konti ya Tigo Sugira?

  • Ushobora kubitsa nibura ifaranga rimwe
  • Nta kibazo kuyo washyiraho yose
  • Ushobora kureba amafaranga yawe igihe cyose ubyifuje
  • Ushobora kubikuza amafaranga yawe igihe ubyifuje

Ni akahe gashya Tigo Sugira izaniye abanyarwanda?

  • Guhabwa inyungu igera ku 7% mu gihe cy’umwaka  ku mafaranga yose wizigamiye kuri konti ya Tigo Sugira.
  • Inyungu ibarwa  buri munsi ku mafaranga ufite kuri konti yawe Tigo Sugira
  • Yishyurwa buri gihembwe ni ukuuga nyuma y’amezi 3
  • Uko ubitsa kenshi niko wongera inyungu yawe.
  • Bitsa uyu munsi ubundi ukurikirane inyungu yawe kuri telefone yawe.

Ni gute bafungura konti ya Tigo Sugira?

Intambwe ya 1: Kanda *200*11*3#

Intambwe ya 2: Hitamo ahanditse Fungura konti

Intambwe ya 3: Shyiramo numero y’indangamuntu yawe cyangwa pasiporo yawe

Intambwe ya 4: Shyiramo umubare w’ibanga wa Tigo Cash

Intambwe ya 5: Urabona ubutumwa bugufi bukubwira ko wafunguye neza konti yawe ya Tigo Sugira.

Ni gute babista muri Tigo Sugira?

Intambwe ya 1: Kanda *200*11*3#

Intambwe ya 2: Hitamo ahanditse Kubitsa

Intambwe ya 3: Shyiramo umubare w’amafaranga ubitsa

Intambwe ya 4: Shyiramo umubare w’ibanga wa Tigo Cash

Intambwe ya 5: Urabona ubutumwa bugufi bukubwira ko wabikije neza

Ni gute wabikuza kuri konti yawe Tigo Sugira?

Intambwe ya 1: Kanda *200*11*3#

Intambwe ya 2: Hitamo ahanditse bikuza

Intambwe ya 3: Shyiramo umubare w’amafaranga ubikuza.

Intambwe ya 4: Shyiramo umubare w’ibanga wa Tigo Cash

Intambwe ya 5: Urabona ubutumwa bugufi bukubwira ko wabikuje neza

Ni gute urebe amafaranga ufite kuri konti yawe ya Tigo Sugira?

Intambwe ya 1: Kanda *200*11*3#

Intambwe ya 2: Hitamo ahanditse balance enquiry

Intambwe ya 3: Shyiramo numero y’indangamuntu yawe cyangwa pasiporo yawe

Intambwe ya 4: Shyiramo umubare w’ibanga wa Tigo Cash

Intambwe ya 5: Urabona ubutumwa bugufi bukubwira amafaranga ufite kuri konti yawe.

Ubu abakiliya bose bakoresha Tigo cash, bashobora  gufungura iyi Konti bagahabwa inyunga ingana na 7%. Mwizigamire na Tigo Sugira. 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Orest8 years ago
    Tigo itwitayeho kbsa ndumva ari byiza but inyungu bayigize ntoya cyane
  • sebahungu jmv8 years ago
    Nejejwe niyigahunda Tigo ituzaniye ni kuko ntituzongera kuvunika nkatwe dutuye kure yumujyi.Murakoze kutujyezaho iterambere ryihuta .muri aba mbere.





Inyarwanda BACKGROUND