RFL
Kigali

Tigo yahuje serivisi ya Tigo Cash na Western Union

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:28/07/2015 18:04
0


Abakiriya ba Tigo Rwanda bashyiriweho uburyo bushya bwo kwakira amafaranga yoherejwe binyuze kuri Western Union bakayabikuriza kuri konti zabo za Tigo Cash. Ibi bikaba bikuyeho umwanya watakaraga umuntu ajya ahakorera Western Union gufata amafaranga yohererejwe.



Tongai Maramba umuyobozi mukuru wa Tigo Rwanda yavuze ko iyi gahunda igamije kwagura isoko ry’abanyarwanda,bakoroherezwa ku bijyanye no kohereza no kubikuza amafaranga mu bihugu bitandukanye ku isi bitanga serivise za Western Union.

Tombai Maramba akomeza avuga ko abakiriya ba Tigo Cash kuri ubu barenga Miliyoni ebyiri n’igice, ubu buryo bwa Western Union buzabafasha kwakira amafaranga bazaba bohererejwe n’abo mu bihugu bitandukanye.

Tigo Twanda

Khalid Fellahi umuyobozi wungirije wa Western Union Digital yavuze ko ibigo byombi(Tigo na Western Union) byazanye iyi serivise nshya hagamijwe guhindura ubuzima bw’abakiriya bw’abakiriya babyo. Byakozwe kandi nyuma y’intego Western Union yihaye yo kwagura serivise zayo ku mugabane wa Afrika.

Ku bakiriya ba Tigo Cash, kugirango babashe kwakira amafaranga boherejwe kuri Western Union, bandika *200*16# ubundi bagakurikiza amabwiriza. Iyo amafaranga umaze kuyashyira kuri konte yawe ya Tigo Cash, uyakoresha icyo ushaka cyose kuko aba kugera mu ntoki zawe. 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND