Tigo mu bufatanye n’umuryango udaharanira inyungu “Reach for Change” batangije irushanwa ryiswe “Tigo Digital Change-makers” rigamije kumenya no gufasha ba rwiyemezamirimo bagamije kuzamura imibereho ya rubanda bakoresheje ikoranabuhanga mu guhindura rubanda ndetse n’imibereho y’abana b’u Rwanda mu buryo bwaguye.
Iri rushanwa ryatangiye kuri uyu wa 8 Kanama rikazasozwa ku wa 9 Nzeli uyu mwaka wa 2014, aba barwiyemezamirimo bashobora gushyira ubusabe bwabo bakoresheje e-mail www.tigo.co.rw/digitalchangemakers cyangwa se bakabugeza ku ishami rya Tigo ribegereye.
Ku nshuro ya 3 Tigo na Reach for Change bngeye gushyiraho irushanwa rya barwiyemezamirimo bagamije kuzamura imibereho ya rubanda bakora bagamije guteza imbere imibereho y’abana ndetse n’abantu bose muri rusange.
Umuyobozi wa Tigo, Bwana Tongai Maramba yagize icyo avuga kuri iri rushanwa aho yagize ati “Gufasha aba bawiyemezamirimo bakoresha ikoranabuhanga ni bumwe mu buryo bwo guteza imbere ikoranabuhanga mu Rwanda… Nka kimwe mu bigo by’ikoranabuhanga mu Rwanda twumvise ari ngombwa ko ikoranabuhanga ryinjira mu mikorere yacu ya buri munsi cyane cyane binyuze mu mikoranire ndetse n’ubufatanye n’abandi”
Irushanwa rya “Digital Change-makers” rikaba rigamije guhamagarira abanyarwanda kuzana ibitekerezo bishya kandi bitandukanye byafasha kuzamura imibereho y’abana n’urubyiruko.
Umuyobozi mukuru wa Reach for Chnge muri Afurika, Amma Lartey yabishimangiye muri aya maganbo “ Ikoranabuanga rishobora kuba isoko y’impinduka ikomeya ya rubanda cyane cyane iyo biciye mu bice byose, uburezi, ubuzima, imirire n’ibindi. Twishimiye cyane aya mahirwe yo gufatanya ubushake n’ubushobozi bw’aba bariyemezamirimo ndetse n’ubufatanye na Tigo. Twizeye ko bizatanga umusaruro ushimishije.”
Ba rwiyemezamirimo bumva bakeneye kwitabira iri rushanwa bababa bashishikarizwa gutanga ubusabe bwabo nandi bikaba n’umusanzu ukomeye wo gufasha guhindura rubanda ndetse n’ubuzima bw’abana n’urubyiruko binyujijwe mu ikoranabuhanga.
Denise IRANZI
TANGA IGITECYEREZO